Kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021, mu Mujyi wa Kigali harongera kubera siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’, aho nkuko bisanzwe yitabiriwa n’abantu banyuranye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.
Nkuko byatangajwe na Minisiteri ya Siporo ibinyujije kuri Twitter yavuze ko kuri iki cyumweru hateganyijwe Siporo rusange, MINISPORTS yagize iti “Car Free Day mu mujyi wa Kigali yagarutse, Siporo izajya ikorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda #COVID19 . ”
MINISPORTS kandi yibukije abaziyitabira ko bagomba kuba badafite ibimenyetso by’icyorezo cya Koronavirusi, iti “Abafite ibimenyetso bya COVID_19 ntibemerewe kwitabira iyi siporo, Dukore Siporo Tugire ubuzima bwiza”.
Nkuko bisanzwe ariko nanone muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi, abakora Siporo bazakoresha imihanda izanzwe ikoreshwa yo mu mujyi wa Kigali ariko ikitazakorwa ni uguhurira hamwe ngo bakore Siporo y’abantu bari kumwe, biteganyijwe ko buri muntu azajya agenda wenyine.
Abazitabira iyi siporo rusange kandi baributswa ko ari ngombwa kwambara agapfukamunwa mbere na nyuma ya Siporo, kubahiriza intera ya metero ebyiri hagati y’umuntu n’undi ndetse ko bagomba kwitwaza no gukoresha imiti yabugenewe isukura intoki.
Siporo rusange yo kuri iki cyumweru biteganyijwe ko izatangira ku isaha ya Saa Moya za mu gitondo isozwe ku isaha ya Saa yine.