• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu mukino w’ikirarane wa shampiyona y’u Rwanda, Marines FC yatsinze Rutsiro FC igitego kimwe ku busa.

Mu mukino w’ikirarane wa shampiyona y’u Rwanda, Marines FC yatsinze Rutsiro FC igitego kimwe ku busa.

Ubwanditsi 06 Jun 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Nyuma yaho ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafashe icyemezo cyo gusubika umukino w’umunsi wa mbere wo guhatanira igikombe cya Shampiyona wari guhuza Marines FC na Rutsiro FC kuri Stade Umuganda biturutse ku iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 Kamena 2021 ikipe ya Marines FC yatsinze uwo mukino utarabereye igihe igitego kimwe ku busa bwa Rutsiro FC.

Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa cyenda, ikipe ya Marines FC yaburaga umukinnyi wayo ubanza mu izamu Ntwali Fiacre uri mu mwiherero w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yitegura gukina umukino wa kabiri wa gishuti n’ikipe ya Centre Africa kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Kamena 2021.

Ni umukino wakinwe ku mpande zombi harimo kwigana ndetse no kwirinda ko hari ikipe yatsinda igitego hakiri kare, ibi byabaye kugeza ubwo igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Amakipe avuye ku ruhuka ikipe ya Marines FC yari yakiriye uyu mukino niyo yatangiye neza kuko ubwo haru ku munota wa 51, iyi kipe y’ingabo zirwanira mu mazi ibonye igitego kimwe cyatsinzwe na Ndayishimiye Thierry bityo umukino urangira iyi kipe ya Marines itozwa na Rwasamanzi Yves yegukanye amanota y’umunsi wa munani.

Gutsinda uyu mukino ku ikipe ya Marines FC biratuma amanota atatu yayo ya mbere kuko mu mukino ubanza wo guhatanira igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ya 2020-2021, ni mu gihe ikipe ya Rutsiro FC yo yagumanye inota rimwe yakuye ku ikipe ya Espoir kuko banganyije ibitego bibiri ku bibiri.

Ubwo hazaba hakinwa umunsi wa cyenda ukaba uwa gatatu ku makipe ahatanira igikombe, ikipe ya Marines FC izasura ikipe ya Espoir FC y’i Rusizi naho Rutsiro FC izakire ikipe ya AS Kigali, ni imikino yombi itegerejwe ku itariki ya 10 Kamena 2021.

2021-06-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubwanditsi 02 Jan 2017
Perezida wa Tanzaniya, Mama Samia Suluhu Hassan ategerejwe mu Rwanda mu ntangiriro z’icyumweru gitaha

Perezida wa Tanzaniya, Mama Samia Suluhu Hassan ategerejwe mu Rwanda mu ntangiriro z’icyumweru gitaha

Ubwanditsi 30 Jul 2021
Police FC yanganyije na Vision 0-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda

Police FC yanganyije na Vision 0-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 30 Sep 2024
Alpha Condé yasimbuye Idris Deby ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Alpha Condé yasimbuye Idris Deby ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Ubwanditsi 30 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibinyamakuru byo muri Uganda bikorera mu kwaha kwa CMI bikomeje guhindanya isura y’u Rwanda ku bwicanyi bwabereye muri Kongo
Amakuru

Ibinyamakuru byo muri Uganda bikorera mu kwaha kwa CMI bikomeje guhindanya isura y’u Rwanda ku bwicanyi bwabereye muri Kongo

Ubwanditsi 11 Nov 2020
Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umukino wa 11, Rayon Sports ibura abakinnyi barenze 5 irerekeza i Gicumbi
Amakuru

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umukino wa 11, Rayon Sports ibura abakinnyi barenze 5 irerekeza i Gicumbi

Ubwanditsi 28 Dec 2021
Maroc: Perezida Kagame yakiriwe ku meza na Mohamed VI
POLITIKI

Maroc: Perezida Kagame yakiriwe ku meza na Mohamed VI

Ubwanditsi 21 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru