• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu mukino w’ikirarane wa shampiyona y’u Rwanda, Marines FC yatsinze Rutsiro FC igitego kimwe ku busa.

Mu mukino w’ikirarane wa shampiyona y’u Rwanda, Marines FC yatsinze Rutsiro FC igitego kimwe ku busa.

Editorial 06 Jun 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Nyuma yaho ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafashe icyemezo cyo gusubika umukino w’umunsi wa mbere wo guhatanira igikombe cya Shampiyona wari guhuza Marines FC na Rutsiro FC kuri Stade Umuganda biturutse ku iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 Kamena 2021 ikipe ya Marines FC yatsinze uwo mukino utarabereye igihe igitego kimwe ku busa bwa Rutsiro FC.

Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa cyenda, ikipe ya Marines FC yaburaga umukinnyi wayo ubanza mu izamu Ntwali Fiacre uri mu mwiherero w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yitegura gukina umukino wa kabiri wa gishuti n’ikipe ya Centre Africa kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Kamena 2021.

Ni umukino wakinwe ku mpande zombi harimo kwigana ndetse no kwirinda ko hari ikipe yatsinda igitego hakiri kare, ibi byabaye kugeza ubwo igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Amakipe avuye ku ruhuka ikipe ya Marines FC yari yakiriye uyu mukino niyo yatangiye neza kuko ubwo haru ku munota wa 51, iyi kipe y’ingabo zirwanira mu mazi ibonye igitego kimwe cyatsinzwe na Ndayishimiye Thierry bityo umukino urangira iyi kipe ya Marines itozwa na Rwasamanzi Yves yegukanye amanota y’umunsi wa munani.

Gutsinda uyu mukino ku ikipe ya Marines FC biratuma amanota atatu yayo ya mbere kuko mu mukino ubanza wo guhatanira igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ya 2020-2021, ni mu gihe ikipe ya Rutsiro FC yo yagumanye inota rimwe yakuye ku ikipe ya Espoir kuko banganyije ibitego bibiri ku bibiri.

Ubwo hazaba hakinwa umunsi wa cyenda ukaba uwa gatatu ku makipe ahatanira igikombe, ikipe ya Marines FC izasura ikipe ya Espoir FC y’i Rusizi naho Rutsiro FC izakire ikipe ya AS Kigali, ni imikino yombi itegerejwe ku itariki ya 10 Kamena 2021.

2021-06-06
Editorial

IZINDI NKURU

FDLR mu marembera : Undi musirikare mukuru yitandukanyije nayo

FDLR mu marembera : Undi musirikare mukuru yitandukanyije nayo

Editorial 15 Mar 2017
Bonnie Mugabe wakoraga muri FIFA yagizwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA

Bonnie Mugabe wakoraga muri FIFA yagizwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA

Editorial 22 Nov 2025
Akarimurori : Asinah avuga ko Riderman namarana igihe n’uwo bashakanye azaba agira Imana

Akarimurori : Asinah avuga ko Riderman namarana igihe n’uwo bashakanye azaba agira Imana

Editorial 14 Mar 2016
Ikinyoma cy’ibigarasha ko u Rwanda rwumviriza telephone zabo cyakubitiwe ahareba I Nzega n’ubushakashatsi bw’abahanga

Ikinyoma cy’ibigarasha ko u Rwanda rwumviriza telephone zabo cyakubitiwe ahareba I Nzega n’ubushakashatsi bw’abahanga

Editorial 16 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abapolisi benshi cyane muri Washington DC bambariye urugamba, Abantu Bane bamaze gupfa nyuma yuko abashyigikiye Trump binjiye ku ngufu muri Kongere
Amakuru

Abapolisi benshi cyane muri Washington DC bambariye urugamba, Abantu Bane bamaze gupfa nyuma yuko abashyigikiye Trump binjiye ku ngufu muri Kongere

Editorial 07 Jan 2021
Bitewe n’urukumbuzi afitiye abakunzi b’umuziki we , Eric Senderi Hit yashyize hanze indirimbo irimo ubutumwa bugaruka ku iterambere u Rwanda rwagezeho
Amakuru

Bitewe n’urukumbuzi afitiye abakunzi b’umuziki we , Eric Senderi Hit yashyize hanze indirimbo irimo ubutumwa bugaruka ku iterambere u Rwanda rwagezeho

Editorial 22 Mar 2021
Bimwe mu bintu bishobora kongera gusenya EAC nk’uko byagenze mu 1977-Ambassador Harold Acemah
INKURU NYAMUKURU

Bimwe mu bintu bishobora kongera gusenya EAC nk’uko byagenze mu 1977-Ambassador Harold Acemah

Editorial 11 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru