Myugariro w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda Ngwabije Bryan uherutse guhamagarwa bwa mbere agakina imikino ibiri Amavubi yatsinzemo ikipe ya Centrafrica ibitego 7 ku busa, yavuze iby’uko urugendo rwe rwagenze kugirango ahamagarwe mu ikipe y’igihugu.
Ubwo hari mu kiganiro uyu myugariro ukinira ikipe ya Sporting Lyon, yagiranye n’ikinyamakuru France Football cyo mu Bufaransa, Ngwabije yavuze uko byagenze kugira ngo ahamagarwe mu ikipe y’igihugu.
Ati”mu mezi yatambutse baranyegereye cyane ariko numvaga ntiteguye kuba nakwitabira ubutumire. Igihugu cyanganirije bwa mbere nyuma y’umukino w’igikombe cy’u Bufaransa dukina na Marseille (umukino yanatsizemo igitego). Hari ingaruka byagize, nyuma biza kuba.”
Agaruka ku Rwanda avuga ko ari ho ababyeyi be bahakomoka ariko we akaba yaravukiye mu Bufaransa, aho ababyeyi bagiye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ati”Ababyeyi banjye bakomoka mu Rwanda. Binjiye mu Burayi n’u Bufaransa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Navukiye mu Bufaransa. Nakuze numva ababyeyi banjye bavuga ikinyarwanda. Ndacyumva ariko sinkivuga. Mu myaka 10 ishize naje i Kigali, ndabyibuka nagiye kureba Stade Amahoro. Kuhakinira zari inzozi zanjye zo mu bwana.”
K’uguhamagarwa kwe kwa mbere akitabira ubutumire, yavuze ko n’ubundi yari afite gahunda yo kuza mu kiruhuko mu Rwanda we na murumuna we, ariko mbere yo guhaguruka abwirwa ko yamaze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu.
Ati”nahamagawe ku mikino ibiri ya gicuti na Cenrafrique, ni mu gihe nari mu kiruhuko cy’ibyumweru byinshi. Njye na murumuna wanjye twari twarateguye kujya Kigali. Mbere y’umunsi umwe ko duhaguruka, bambwiye ko ndi mu bakinnyi bazahamagarwa! Nahageze tariki ya 29 Gicurasi, umunsi wakurikiyeho nizihizaga isabukuru y’imyaka 23.
Nagize n’amahirwe yo kureba imikino ya ½ ya BAL (the African Basketball Champions League) wa Patriots (yatsinzwe na US Monastir amanota 87-46) i Kigali mu nyubako nziza yacu y’imikino, mu Bufaransa hari nke nkayo.”
Yakomeje avuga ko atigeze agorwa cyane kuko ibyo umutoza Mashami Vincent yavugaga byose yabyumvaga kuko yakoreshaga indimi yumva.
Ati”nta kibazo cyari gihari kuva umutoza avuga Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa. Ndamushimira kuba yarankoresheje kimwe n’abo bafatanyije(staff technique) kuba baranyakiriye. Nasanzeyo abakinnyi bafite impano harimo bake nkanjye bagihamagarwa.”
“Umukino wa mbere nabanjemo hagati mu bwugarizi dutsinda 2-0. Naje nsimbura mu mukino wa kabiri twatsinze 5-0, nakinnye iminota 20 ya nyuma, bwo nakinaga mu bwugarizi ku ruhande rw’ibumoso. Ibyo nabonye ndashaka kugira icyo mfasha cyane mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022(imikino iri muri Nzeri 2021, Amavubi ari mu itsinda na Mali, Uganda na Kenya). 100% ndi umukinnyi w’Amavubi kandi ndakeka naramaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda mu kwizera ikiragano gishya.”
Yavuze kandi ko atari azi neza aho agiye uko bizaba bimeze bitewe n’urwego rw’abakinnyi bahamagawe.
Ngwabije Bryan Clovis w’imyaka 23 y’amavuko avuga ko ubu arimo kugirira ibihe byiza mu Rwanda aho basuye kimwe mu biyaga byiza mu gihugu, ubu akaba arimo yitegura kujya hafi ya Cyangugu hafi ya DR Congo aho umuryango we ukomoka.