• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ngwabije Bryan yavuze ku Rwanda, anasobanura iby’urugendo rwe mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Ngwabije Bryan yavuze ku Rwanda, anasobanura iby’urugendo rwe mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Editorial 12 Jun 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda Ngwabije Bryan uherutse guhamagarwa bwa mbere agakina imikino ibiri Amavubi yatsinzemo ikipe ya Centrafrica ibitego 7 ku busa, yavuze iby’uko urugendo rwe rwagenze kugirango ahamagarwe mu ikipe y’igihugu.

Ubwo hari mu kiganiro uyu myugariro ukinira ikipe ya Sporting Lyon, yagiranye n’ikinyamakuru France Football cyo mu Bufaransa, Ngwabije yavuze uko byagenze kugira ngo ahamagarwe mu ikipe y’igihugu.

Ati”mu mezi yatambutse baranyegereye cyane ariko numvaga ntiteguye kuba nakwitabira ubutumire. Igihugu cyanganirije bwa mbere nyuma y’umukino w’igikombe cy’u Bufaransa dukina na Marseille (umukino yanatsizemo igitego). Hari ingaruka byagize, nyuma biza kuba.”

Agaruka ku Rwanda avuga ko ari ho ababyeyi be bahakomoka ariko we akaba yaravukiye mu Bufaransa, aho ababyeyi bagiye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ati”Ababyeyi banjye bakomoka mu Rwanda. Binjiye mu Burayi n’u Bufaransa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Navukiye mu Bufaransa. Nakuze numva ababyeyi banjye bavuga ikinyarwanda. Ndacyumva ariko sinkivuga. Mu myaka 10 ishize naje i Kigali, ndabyibuka nagiye kureba Stade Amahoro. Kuhakinira zari inzozi zanjye zo mu bwana.”

K’uguhamagarwa kwe kwa mbere akitabira ubutumire, yavuze ko n’ubundi yari afite gahunda yo kuza mu kiruhuko mu Rwanda we na murumuna we, ariko mbere yo guhaguruka abwirwa ko yamaze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu.

Ati”nahamagawe ku mikino ibiri ya gicuti na Cenrafrique, ni mu gihe nari mu kiruhuko cy’ibyumweru byinshi. Njye na murumuna wanjye twari twarateguye kujya Kigali. Mbere y’umunsi umwe ko duhaguruka, bambwiye ko ndi mu bakinnyi bazahamagarwa! Nahageze tariki ya 29 Gicurasi, umunsi wakurikiyeho nizihizaga isabukuru y’imyaka 23.

Nagize n’amahirwe yo kureba imikino ya ½ ya BAL (the African Basketball Champions League) wa Patriots (yatsinzwe na US Monastir amanota 87-46) i Kigali mu nyubako nziza yacu y’imikino, mu Bufaransa hari nke nkayo.”

Yakomeje avuga ko atigeze agorwa cyane kuko ibyo umutoza Mashami Vincent yavugaga byose yabyumvaga kuko yakoreshaga indimi yumva.

Ati”nta kibazo cyari gihari kuva umutoza avuga Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa. Ndamushimira kuba yarankoresheje kimwe n’abo bafatanyije(staff technique) kuba baranyakiriye. Nasanzeyo abakinnyi bafite impano harimo bake nkanjye bagihamagarwa.”

“Umukino wa mbere nabanjemo hagati mu bwugarizi dutsinda 2-0. Naje nsimbura mu mukino wa kabiri twatsinze 5-0, nakinnye iminota 20 ya nyuma, bwo nakinaga mu bwugarizi ku ruhande rw’ibumoso. Ibyo nabonye ndashaka kugira icyo mfasha cyane mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022(imikino iri muri Nzeri 2021, Amavubi ari mu itsinda na Mali, Uganda na Kenya). 100% ndi umukinnyi w’Amavubi kandi ndakeka naramaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda mu kwizera ikiragano gishya.”

Yavuze kandi ko atari azi neza aho agiye uko bizaba bimeze bitewe n’urwego rw’abakinnyi bahamagawe.

Ngwabije Bryan Clovis w’imyaka 23 y’amavuko avuga ko ubu arimo kugirira ibihe byiza mu Rwanda aho basuye kimwe mu biyaga byiza mu gihugu, ubu akaba arimo yitegura kujya hafi ya Cyangugu hafi ya DR Congo aho umuryango we ukomoka.

2021-06-12
Editorial

IZINDI NKURU

Imyambaro icumi y’amakipe mibi kurusha indi ku isi muri uyu mwaka

Imyambaro icumi y’amakipe mibi kurusha indi ku isi muri uyu mwaka

Editorial 18 Aug 2016
Rubavu: Yapfushije umwana nyuma y’ukwezi ibitaro byanze kumusezerera

Rubavu: Yapfushije umwana nyuma y’ukwezi ibitaro byanze kumusezerera

Editorial 06 Sep 2016
Meddy yashyize hanze Amashusho y’Indirimbo ye  ‘ NTAWAMUSIMBURA (Lyric Video) yaciye ibintu muri iyi minsi

Meddy yashyize hanze Amashusho y’Indirimbo ye ‘ NTAWAMUSIMBURA (Lyric Video) yaciye ibintu muri iyi minsi

Editorial 08 Dec 2016
Burundi: Umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu yakatiwe igifungo cy’ imyaka 32

Burundi: Umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu yakatiwe igifungo cy’ imyaka 32

Editorial 28 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Abakinnyi 11 bashobora kubanzamo ku mukino wa gicuti uzahuza U Rwanda ruzakiramo ikipe y’igihugu ya Guinea
Amakuru

Amafoto – Abakinnyi 11 bashobora kubanzamo ku mukino wa gicuti uzahuza U Rwanda ruzakiramo ikipe y’igihugu ya Guinea

Editorial 02 Jan 2022
Abagenzacyaha ba Polisi barebeye hamwe uko bakomeza guteza imbere akazi kabo
Mu Mahanga

Abagenzacyaha ba Polisi barebeye hamwe uko bakomeza guteza imbere akazi kabo

Editorial 16 Jan 2016
Ishyaka DGPR rirasaba Leta y’u Rwanda  guhagarika abakora ibikorwa bigira ingaruka mbi kubidukikije
POLITIKI

Ishyaka DGPR rirasaba Leta y’u Rwanda guhagarika abakora ibikorwa bigira ingaruka mbi kubidukikije

Editorial 05 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru