Abagize Umuryango w’ihuriro ry’abayobozi b’amadini n’amatorero mu Rwanda “Rwanda Religious Leaders Initiative”, ubitewemo inkunga na UN WOMEN barimo gukora amahugurwa mu turere tunyuranye tw’igihugu agamije kurwanya amakimbirane akorerwa mu miryango, by’umwihariko ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana.
Abanyamadini n’amatorero bo mu karere ka Kicukiro, basabwe gukoresha ingufu bafite zo kuba bavuga bakumvwa, mu guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje gufata indi ntera.
Mu nama yabaye kuri uyu wa Gatandatu Umuryango Rwanda Religious Leaders Initiative wahuguraga bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze n’abanyamadini bo mu Karere ka Kicukiro ku guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Umuyobozi Mukuru w’Imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro, Murenzi Donatien, yavuze ko gukorana n’abanyamadini mu guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina byitezweho byinsi kuko bavuga rikumvikana.
Ati “abanyamadini nibadufasha iri hohoterwa rizacika, kuko bo baravuga rikumvikana cyaneko bahura n’abantu benshi..”
Rwanda Religious Leaders Initiative imaze iminsi mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abanyamadini kugira uruhare rufatika mu gukoresha umwanya bafite mu gufasha Leta guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Pasiteri Mukiza Joas wo mu Itorero Angilikani, avuga ko amadini afite uruhare runini mu guhashya ihohoterwa rikorerwa mu muryango n’irishingiye ku gitsina.
Ati “Mu byukuri nk’abayobozi b’amadini n’amatorero iri hohoterwa dukwiye gufata iyambere mu kurihashya burundu, kubera ko duhura n’abayoboke benshi niyompamvu tugiye kongera imbaraga mu bukangurambaga bugamije kurihashya.”
Pasiteri Mukankumburwa Angelique wo muri EPR, Paruwasi ya Kanombe yavuze ko amadini n’amatorero akwiriye kongera imbaraga mu nyigisho zihabwa abangavu, kugira ngo bamenye uko bitwara mu gihe hagize ushaka kubahohotera.
Ati “Icyatuma ihohoterwa rihagarara, numva ko umuryango nawo ukwiriye kuganiriza abana babo ku bijyanye n’ihohoterwa lku buryo nuwo mwana nabona hari umuntu utangiye kumujyana muri izo nzira ahite amwamaganira.”