• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Batatu barimo myugariro Muvandimwe JMV wari muri Police FC ndetse na Master basinyiye ikipe ya Rayon Sports

Batatu barimo myugariro Muvandimwe JMV wari muri Police FC ndetse na Master basinyiye ikipe ya Rayon Sports

Ubwanditsi 17 Jul 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports yahaye amasezerano y’imyaka ibiri umutoza Masudi Djuma Irambona, iyi kipe ikomeje kwiyubaka aho kuri uyu wa gatanu iyi kipe yahaye amasezerano Muvandimwe Jean Marie Vianney wakinaga muri Police FC, yahaye kandi amasezerano Mugisha François uzwi nka Master ndetse na Byumvuhore Trésor, Buri umwe yasinye amasezerano y’imyaka ibiri (2021-2023).Amakuru yageze ku kinyamakuru RUSHYASHYA NEWS, ni uko ikipe ya Rayon Sports yaraye ihaye amasezerano myugariro ukina ku ruhande rw’i bumoso inyuma Muvandimwe Jean Marie Vianney uzwi nka Kurzawa, ni umukinnyi wari umaze imyaka itandatu akina mu ikipe ya Police FC gusa mu mwaka ushize w’imikino uyu mukinnyi akaba atarabashije gukina uyu mwaka bitewe n’uko yari amaze iminsi yaragize imvune mu ivi.

Undi mukinnyi wahawe amasezerano y’imyaka ibiri ni umukinnyi wakinaga mu kibuga hagati mu ikipe ya Bugesera FC, Mugisha Francois ariko uyu akaba mu mwaka we wa nyuma akaba yarakinaga nka myugariro muri iyi kipe ibarizwa mu karere ka Bugesera.

Ni ku ncuro ya kabiri Master aje muri Rayon Sports kuko mbere y’uko ajya muri Bugesera yari amaze gutandukana n’iyi kipe izwi nka Gikundiro, ni umukinnyi kandi wanakoranye na Masudi DJuma ubwo banatwaranye kandi igikombe cya shampiyona ndetse n’igikombe cy’amahoro hagati ya 2016 ndetse na 2017.

Uyu mukinnyi kandi ari kumwe na Rayon Sports yayifashije kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup mu mwaka wa 2018, Master kandi wahawe amasezerano y’imyaka ibiri ubusanzwe akina mu kibuga hagati ndetse ni umwe mu bakinnyi bashobora no gukina mu gice cy’aba myugariro.

Ku rundi ruhande iyi kipe kandi yahaye amasezerano umukinnyi wakinaga mu kibuga hagati mu ikipe ya Gasogi United, witwa Byumvuhore Tresor uzwi nka Wanyama, ni umukinnyi wari umaze imyaka irenga ibiri muri iyi kipe isanzwe ikorerea umwiherero mu karere ka Bugesera, uyu nawe akaba yamaze guhabwa amasezerano y’imyaka ibiri ari muri gikundiro.

Usibye abo bakinnyi bahawe amasezerano na Rayon Sports, iyi kipe kandi iherutse guha amaezerano uwahoze ari rutahizamu mu ikipe ya Police FC, Mico Justin wasinyiye gukinira iyi kipe mu gihe cy’Imyaka ibiri iri imebre.

2021-07-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Yvan Buravan yaraye yerekanye Indirimbo shya Malaika

Yvan Buravan yaraye yerekanye Indirimbo shya Malaika

Ubwanditsi 09 Jul 2016
Abanya Maroc Rharb Youssef na Ayoub bakiniraga ikipe ya Rayon Sports baraye basubiye mu ikipe ya Raja Cassablanca

Abanya Maroc Rharb Youssef na Ayoub bakiniraga ikipe ya Rayon Sports baraye basubiye mu ikipe ya Raja Cassablanca

Ubwanditsi 18 Jan 2022
Afrika y’Epfo : Perezida Zuma yabujijwe kuvuga Ijambo ubwo bizihizaga Umunsi w’Abakozi

Afrika y’Epfo : Perezida Zuma yabujijwe kuvuga Ijambo ubwo bizihizaga Umunsi w’Abakozi

Ubwanditsi 01 May 2017
Gusara ni ugushishikara: Kwa Thomas Nahimana bafite” minisitiri ushinzwe inzererezi” muri Leta y’inzererezi n’abazunguzayi.

Gusara ni ugushishikara: Kwa Thomas Nahimana bafite” minisitiri ushinzwe inzererezi” muri Leta y’inzererezi n’abazunguzayi.

Ubwanditsi 30 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi
Mu Mahanga

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Ubwanditsi 16 Jan 2017
Ubusambanyi bukabije bwa Juvenal Habyarimana bwamwambuye ijambo muri baramu be
Amakuru

Ubusambanyi bukabije bwa Juvenal Habyarimana bwamwambuye ijambo muri baramu be

RUSHYASHYA 16 Feb 2026
Amafoto – Umuhanzi Mico The Best yakoze ubukwe n’umukunzi we Clarisse bari bamaze igihe kirenga umwaka bakundana
Amakuru

Amafoto – Umuhanzi Mico The Best yakoze ubukwe n’umukunzi we Clarisse bari bamaze igihe kirenga umwaka bakundana

Ubwanditsi 27 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru