Guhera mu minsi ibiri ishize, ingabo z’u Rwanda niza Mozambique zatangiye gufasha abaturage bari baravuye mu byabo mu ntara y’amajyaruguru ya Mozambique ariyo Cabo Delgado kubisubiramo.
Icyiciro cya mbere cyari kigizwe n’abantu 684 basubiye mu ngo zabo mu Karere ka Palma, bakaba barafashijwe kuva mu nkambi nini ya Quitunda. Iyo nkambi ikaba yari iherereye hafi n’icyambu cya Afungi aho abari bakuwe mu byabo bagera ku bihumbi 10 babaga.
Ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage ba Cabo Delgado bahunze mu mwaka wa 2017 ubwo inyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba wibasiraga iyi ntara.
Gusubiza abaturage mu ngo zabo byatangiranye n’abari mu nkambi ya Quitunda ariko nabari muzindi baraza gukurikiraho. Ingabo z’u Rwanda niza Mozambique baherekeje abaturage babageza mu ngo zabo ubundi banashinga ibirindiro hafi yabo.
Ubwo Ingabo zafataga icyambu cya Afungi mu ntangiriro zuku kwezi, nta ninyoni yatambaga none nkuko bigaragara ku mafoto, abaturage batangiye kugera ku cyambu cya Afungi.
Iyi myaka ine mu buhungiro igaragaza ko abaturage batari babayeho neza, ariko bafite icyizere nubwo hari abana bagaragaza ibimenyetso by’ingaruka z’imirire mibi.
Tariki ya 9 Nyakanga 2021, nibwo Leta y’u Rwanda ku busabe bwa Leta ya Mozambique bohereje ingabo na Polisi bagera ku 1000 mu gufasha kurwanya imitwe y’iterabwoba yari yarigaruriye tumwe mu turere tugize intara ya Cabo Delgado, kugarura ituze ndetse no gusubiza imiryango yataye ibyayo kubisubiramo.
Ingabo z’u Rwanda zikaba zaroherejwe ngo zifatanye niza Mozambique ndetse n’izibihugu byibumbiye hamwe byo mu majyepfo y’Afurika (SADC)
Ubu 90% by’ubuso bwa Cabo Delgabo buri mu maboko y’ingabo z’u Rwanda hamwe niza Mozambique ahasigaye hakaba hari kuba ibikorwa bya gisirikari mu kurwanya ibyihebe bikiharangwa.
Intara ya Gabo Delgabo ifite Uturere 16 ariko utwazahajwe n’intamabara ni dutanu aritwo Palma, Mocimboa da Praia, Mueda, Mocambia na Muidumbe.