Kuva Paul Rusesabagina yagera mu Rwanda, we ubwe n’abamushyigikiye ntibahwemye gutaratamba, bahimba utuyeri tugamije gushyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda, ngo uwo mugome arekurwe ataburanishijwe ku byaha 13 akurikiranyweho, yakoze abinyujije mu mutwe we w’iterabwoba wa FLN, Byose ntacyo byatanze, kuko ubutabera bwakoze akazi kabwo, mu bwisanzure, hatitawe ku matakirangoyi adafite epfo na ruguru.
Ubushinjacyaha bwasabiye Paul Rusesabagina igihano cy’igifungo cya burundu, ari nacyo kiruta ibindi mu mategeko y’u Rwanda. Mu gihe rero hasigaye imisi 19 gusa ngo umwanzuro w’urukiko ujye ahagaragara, abashyigikiye Rusesabagina baragaragaza ubwoba bukomeye, bisa nk’aho bazi ko ashobora guhanwa by’intangarugero, kubera ibimenyetso simusiga byagaragajwe mu iburanishwa.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko uwitwa Tom Zoellner yasohoye mu kinyamakuru Washington Post, ubu noneho barashinja ubutabera bw’uRwanda kuba igikoresho cy’ubutegetsi. Nyamara barirengagiza ko abahanga mu by’amategeko, imiryango n’amashyirahamwe adafite aho abogamiye, iyi yose yakurikiranye uru rubanza rwabereye mu ruhame no mu ikoranabuhanga mu itumanaho, kandi nta n’umwe wigeze agaragaza inenge iyo ariyo yosemu miburanishirize. Ikindi, Rusesabagina yaburanye mu rubanza ahuriyemo n’abandi bantu 20, ukibaza impamvu abo kwa Rusesabagina aribo bonyine banenga ubwigenge bw’abacamanza rwababuranishije.
Tom Zoellner n’abandi bashakisha uburyo bwose Rusesabagina yafungurwa, aranahuzagurika. Mu kanya kamwe ati “ubutabera ntibwigenga”, mu kandi kanya ati ”akwiye gufungurwa ku bw’ ubugiraneza n’ubumuntu(humanitarian grounds) , kuko yigeze kurwara kanseri ndetse akaba afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso”. Iyo urebye iyi nyandiko rero, wibaza abamusabira gufungurwa icyo baheraho. Arekurwe kuko yahawe ubutabera butanoze, cyangwa ubutabera nibuce inkoni izamba kuko ubuzima bwa Rusesabagina butameze neza?
Tom Zoellner aramutse asaba ko inshuti ye Rusesabagina agirirwa impuhwe, yagombye kubanza kugirira impuhwe inzirakarenganze zishwe n’abatumwe na Rusesabagina, abagizwe impfubyi n’abapfakazi, abo bamugaje n’abo basize iheruheru bamaze kubangiriza imitungo. Mu nyandiko ye, Tom Zoellner ntaho agaragaza ko yababajwe n’ibikorwa bya FLN ya Rusesabagina.Ni nk’aho iterabwoba rikorewe abirabura, by’umwihariko Abanyarwanda, nta buremere riba rifite.
Uko Rushyashya ibibona rero, abo kwa Rusesabagina batuza, bagategereza umwanzuro w’urukiko, Nibatanyurwa, bafite uburenganzirabusesuye bwo kujurira, kugeza igihe amategeko azacira urubanza bwa nyuma. Naho kwibwira ko gusebanya no gushyira iterabwoba ku Rwanda hari icyo bizafasha, ni ukwibeshya kuko ingero z’uko u Rwanda rutakigendera ku gitutu cy’uwo ari we wese zivugira.