• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu mukino wa mbere wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi, Mali yatsinze Amavubi y’uRwanda igitego kimwe ku busa

Mu mukino wa mbere wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi, Mali yatsinze Amavubi y’uRwanda igitego kimwe ku busa

Editorial 02 Sep 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Ubwo hakinwaga umukino wa mbere wo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’Isi kizaba umwaka utaha kikabera mu gihugu cya Quatar, mu mukino wo mu itsinda rya gatanu, u Rwanda rwatsinzwe na Mali igitego kimwe ku busa.

Ni mumukino wabereye mu mujyi wa Agadir wo mu Morocco bitewe n’uko mu gihugu cya Mali, impuzamashirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF itangaje ko nta sitade yemerewe kwakira imikino yo ku rwego nk’uru iri muri icyo gihugu.

Muri uyu mukino watangiye ku isaha ya saa tatu z’ijoro ku isaha ya Kigali, u Rwanda rwatangiye uyu mukino rusatirwa cyane na Mali kugeza ubwo hari ku munota wa 16 w’umukino iyi kipe yabonye Penaliti maze itewe ikurwamo neza na Mvuyekure Emery wari mu izamu ry’Amavubi.

Hadashize umunota umwe gusa iyo penaliti ayikuyemo, nibwo rutahizamu Adama Traoré yasize myugariro w’Amavubi Ngwabije Clovis, maze ubwo yari mu rubuga rw’amahina acenga umunyezamu ndetse aboneza uyu mupira mu rushundura bitamugoye, iki gitego akaba ari nacyo cyabonetse muri uyu mukino cyo nyine.

Igice cya mbere kitararangira umutoza Mashami Vincent yakoze impinduka akuramo bamwe mu bakinnyi bari babanjemo aho yakuyemo myugariro Ngwabije Brayn asimburwa na Byiringiro Lague, naho Yannick Mukunzi asimburwa na Niyonzima Olivier uzwi nka Seif ndetse Haruna Niyonzima we asimbura Hakizimana Muhadjiri.

Izi mpinduka zabaye nk’izitanga umusaruro ku Rwanda kuko igice cya kabiri cyagaragaje ko Amavubi yarimo yitwara neza nubwo ntacyo byatanze umukino warangiye ari igitego kimwe ku busa.

Gutakaza uyu mukino ku Amavubi biratuma iyi kipe y’igihugu iri bugere i Kanombe kuri uyu wa gatanu aho yitegura gukina na Kenya ku cyumweru bagakinira kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi.

Usibye uyu mukino waraye ubaye, kuri uyu wa kane muri iri tsinda ikipe ya Kenya irakira ikipe y’igihugu ya Uganda, naho ku munsi wa Kabiri izakire ikipe y’igihugu ya Mali.

Abakinnyi ba Mali babanje mu kibuga: Bosso Ibrahim, Kiki Kouyaté, Falaye Sacko, Charles Traoré, Hamari Traoré, Lassana Coulibaly, Alion Dieng, Amadou Haidara, Adama Traoré, Moussa Djenepo, Ibrahima Koné.

Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga: Mvuyekure Emery, Ngwabije Bryan Clovis, Rwatubyaye Abdul, Nirisarike Salomon, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Bizimana Djihad, Mukunzi Yannick, Hakizimana Muhadjiri, Kagere Meddie na Tuyisenge Jacques.

2021-09-02
Editorial

IZINDI NKURU

Ikipe ya RDC yitegura Amavubi U23 igiye kwitoreza i Goma

Ikipe ya RDC yitegura Amavubi U23 igiye kwitoreza i Goma

Editorial 05 Nov 2018
Amafoto – Mu mukino w’amateka wahuje Rayon Sports na APR FC warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, Umutoza Adil yuzuza yuzuza imikino 4 yikurikiranya adatsindwa na mukeba

Amafoto – Mu mukino w’amateka wahuje Rayon Sports na APR FC warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, Umutoza Adil yuzuza yuzuza imikino 4 yikurikiranya adatsindwa na mukeba

Editorial 27 Feb 2022
Knowless n’ Umutware we Clement Bafashe Rutema Ikirere Berekeza Mu Bwongereza

Knowless n’ Umutware we Clement Bafashe Rutema Ikirere Berekeza Mu Bwongereza

Editorial 16 Jan 2017
As Kigali ikomeje mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup itsinze Olympique de Missiri Sima igiteranyo cy’ibitego 8-1

As Kigali ikomeje mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup itsinze Olympique de Missiri Sima igiteranyo cy’ibitego 8-1

Editorial 18 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu  kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere
Mu Mahanga

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

Editorial 26 Feb 2017
Madamu Jeannette Kagame yasobonuriye isi uko u Rwanda rwesezereye ibigo by’impfubyi
POLITIKI

Madamu Jeannette Kagame yasobonuriye isi uko u Rwanda rwesezereye ibigo by’impfubyi

Editorial 23 Sep 2017
Perezida Kagame yemeje ko ibya FDLR na Jenoside ari amateka mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi
Amakuru

Perezida Kagame yemeje ko ibya FDLR na Jenoside ari amateka mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi

Editorial 10 Feb 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru