Ubwo hakinwaga umukino wa mbere wo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’Isi kizaba umwaka utaha kikabera mu gihugu cya Quatar, mu mukino wo mu itsinda rya gatanu, u Rwanda rwatsinzwe na Mali igitego kimwe ku busa.
Ni mumukino wabereye mu mujyi wa Agadir wo mu Morocco bitewe n’uko mu gihugu cya Mali, impuzamashirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF itangaje ko nta sitade yemerewe kwakira imikino yo ku rwego nk’uru iri muri icyo gihugu.
Muri uyu mukino watangiye ku isaha ya saa tatu z’ijoro ku isaha ya Kigali, u Rwanda rwatangiye uyu mukino rusatirwa cyane na Mali kugeza ubwo hari ku munota wa 16 w’umukino iyi kipe yabonye Penaliti maze itewe ikurwamo neza na Mvuyekure Emery wari mu izamu ry’Amavubi.
Hadashize umunota umwe gusa iyo penaliti ayikuyemo, nibwo rutahizamu Adama Traoré yasize myugariro w’Amavubi Ngwabije Clovis, maze ubwo yari mu rubuga rw’amahina acenga umunyezamu ndetse aboneza uyu mupira mu rushundura bitamugoye, iki gitego akaba ari nacyo cyabonetse muri uyu mukino cyo nyine.
Igice cya mbere kitararangira umutoza Mashami Vincent yakoze impinduka akuramo bamwe mu bakinnyi bari babanjemo aho yakuyemo myugariro Ngwabije Brayn asimburwa na Byiringiro Lague, naho Yannick Mukunzi asimburwa na Niyonzima Olivier uzwi nka Seif ndetse Haruna Niyonzima we asimbura Hakizimana Muhadjiri.
Izi mpinduka zabaye nk’izitanga umusaruro ku Rwanda kuko igice cya kabiri cyagaragaje ko Amavubi yarimo yitwara neza nubwo ntacyo byatanze umukino warangiye ari igitego kimwe ku busa.
Gutakaza uyu mukino ku Amavubi biratuma iyi kipe y’igihugu iri bugere i Kanombe kuri uyu wa gatanu aho yitegura gukina na Kenya ku cyumweru bagakinira kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi.
Usibye uyu mukino waraye ubaye, kuri uyu wa kane muri iri tsinda ikipe ya Kenya irakira ikipe y’igihugu ya Uganda, naho ku munsi wa Kabiri izakire ikipe y’igihugu ya Mali.
Abakinnyi ba Mali babanje mu kibuga: Bosso Ibrahim, Kiki Kouyaté, Falaye Sacko, Charles Traoré, Hamari Traoré, Lassana Coulibaly, Alion Dieng, Amadou Haidara, Adama Traoré, Moussa Djenepo, Ibrahima Koné.
Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga: Mvuyekure Emery, Ngwabije Bryan Clovis, Rwatubyaye Abdul, Nirisarike Salomon, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Bizimana Djihad, Mukunzi Yannick, Hakizimana Muhadjiri, Kagere Meddie na Tuyisenge Jacques.