Imikino ya 1/4 cy’irangiza mu irushanwa rya Afrobasket rikomeje kubera mu Rwanda yaraye ibaye, ikipe y’igihugu ya Senegal ndetse na Côte d’Ivoire zageze muri kimwe cya kabiri cy’iri rushanwa nyuma yo kwitwara neza.
Mu mukino wabanje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu nyubako ya Kigali Arena ahakomeje kubera iyi mikino Nyafurika, Senegal yasezereye ikipe ya Angola nyuma yo gutsinda amanota 79 kuri 74 .
Muri uyu mukino umunya Senegal Beancincou Badilo niwe witwaye neza uri uyu mukino kuko yatsinze 14, Rebounds 1 , Atanga imupira itanu yabyaye amanota ndetse yambura umupira umwe.
Mu wundi mukino wa kabiri wa 1/4 wahuje ikipe ya Côte d’Ivoire yatsinze ikipe y’igihugu ya Guine amanota 98 kuri 50, bihesha iyi kipe kugera muri kimwe cya Kabiri cy’iri rushanwa rizasozwa ku cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021.
Umunya Côte d’Ivoire Nisre Mimi Zouzoua yakoze amanota 13 muri uyu mukino, Rebounds 2 ndetse atanga imipira itatu yabyaye amanota muri uyu mukino washojwe Côte d’Ivoire iba iya kabiri mu makipe ane agomba kwisanga muri 1/2.
Mu yindi mikino itegerejwe muri 1/4 cy’irangiza iteganyijwe kuri uyu wa kane, ikipe ya Tunisia irakina na South Sudan ku isaha ya Saa cyenda naho ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ikipe y’igihugu ya Cape Verde irakina na Uganda.