• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Imyumvire ipfuye : Lantos Foundation yibwira ko umubano hagati y’ u Rwanda, Ubwongereza na Amerika ushingiye ku ifungwa cyangwa ifungurwa rya Paul Rusesabagina

Imyumvire ipfuye : Lantos Foundation yibwira ko umubano hagati y’ u Rwanda, Ubwongereza na Amerika ushingiye ku ifungwa cyangwa ifungurwa rya Paul Rusesabagina

Ubwanditsi 13 Sep 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Lantos Foundation ni umuryango wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uvuga ko uharanira uburenganzira bwa muntu n’ubutabera, nyamara wareba ibikorwa byawo n’ amagambo ukwiza kuva Paul Rusesabagina yashyikirizwa ubutabera, ukibaza uburyo umuryango « w’abagiraneza » ushyigikira umuntu uregwa ibikorwa by’iterabwoba.

Aho birushirizaho gutangaza, ni uko Lantos Foundation yibwira ko induru n’ibinyoma byayo bishobora gushingirwaho hagafatwa icyemezo kirebana n’ umubano w’uRwanda n’ibindi bihugu. Ejobundi tariki 09 Nzeri 2021, Lantos Foundation yasohoye itangazo isaba Leta y’Ubwongereza kutakira impapuro zisaba ko Ambasaderi
Johnston Busingye ahagararira u Rwanda mu Bwongereza, ngo kuko yagize uruhare mu ifatwa rya Paul Rusesabagina.
Iryo tangazo rinavuga ko muri Gicurasi uyu mwaka Lantos yasabye Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika gufatira uRwanda ibihano, Lantos Foundation ngo ikaba yarababajwe n’uko nta na kimwe muri ibyo bihugu cyumvise ibyifuzo byayo.

Umubano hagati y’uRwanda n’Ubwongereza, ndetse n’uwo u Rwanda rufitanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ushingiye ku nyungu impande zombi zibifitemo, zirimo no gufatanya kurwanya iterabwoba nk’iryo Rusesabagina aregwa. Ushingiye kandi ku kubahana no kubaha amategeko ya buri gihugu. Ntushingiye ku binyoma
n’amarangamutima nk’aya Lantos Foundation isaba ko umugizi wa nabi arekurwa.

Iyo Lantos Foundation iza kuba iharanira uburenganzira bwa muntu n’ubutabera koko, yagombye kuba yaratabarije inzirakarengane zagizweho ingarura n’iibitero bya FLN ya Rusesabagina, zigahabwa ubutabera. Siko byagenze, ahubwo URwanda ruburanisha ababigizemo uruhare nirwo Lantos Foundation ishyiraho icyaha !

Nk’uko ibyifuzo byayo byo muri Gicurasi uyu mwaka byimwe agaciro, Lantos Foudation nibe yitegura ko n’ibyo gusaba ko Bwana Busingye ataba Ambasaderi w’uRwanda mu Bwongereza bizasuzugurwa cyane. Inkoramutima z’ inkoramaraso Rusesabagina zirasa n’izihebye nk’aho zizi imyanzuro y’urubanza rwe ruzasomwa mu ntangiriro z’icyumweru gitaha, ari nayo mpamvu zisakuza cyane ngo zirebe ko hari icyo byahindura ku cyemezo cy’urukiko. Impungene zabo zirumvikana ariko, kuko bazi neza uburemere bw’ibyaha aregwa, ndetse n’ibimenyetso simusiga bimuhamya icyaha

Imyitwarire y’abashyigikiye Rusesabagina ariko iragaragaza ko bitiranya uRwanda rwa none n’urwo hambere, aho abategetsi bahabwaga amabwiriza bakayakurikiza buhumyi. u Rwanda rw’uyu munsi rwasobanuye kenshi ko ibyo rukora byose biba biri mu nyungu z’Abanyarwanda mbere na mbere, kandi rukabikora nta gitutu cy’uwo ariwe wese. Urubanza rwa Rusesabagina rwabaye mu ruhame, isi yose irarukurikira, ndetse abasesenguzi bemeza ko rwaranzwe n’ubwisanzure busesuye bw’abaregwa. Inshuti za Rusesabagina rero nizitegereze isomwa ry’urubanza, naho ibyo gushyira igitutu ku Rwanda ntacyo byazifasha.

2021-09-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi yafashe ibyuma by’imodoka bya Rwf 24,000,000 byibwe NPD – COTRACO

Polisi yafashe ibyuma by’imodoka bya Rwf 24,000,000 byibwe NPD – COTRACO

Ubwanditsi 05 Dec 2016
Mugwiza Desire yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWABA, Ibyagezweho, imbogamizi n’ibiteganywa gukorwa kuri manda ye

Mugwiza Desire yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWABA, Ibyagezweho, imbogamizi n’ibiteganywa gukorwa kuri manda ye

Ubwanditsi 20 Dec 2024
Imvugo zihembera urwango za Rusesabagina ntizigomba kwihanganirwa

Imvugo zihembera urwango za Rusesabagina ntizigomba kwihanganirwa

Ubwanditsi 23 Jan 2020
Igisirikare cya Congo cyagabye ibitero bikomeye kuri FDLR na CNRD

Igisirikare cya Congo cyagabye ibitero bikomeye kuri FDLR na CNRD

Ubwanditsi 04 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu bishanga
Mu Rwanda

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu bishanga

Ubwanditsi 24 Jun 2017
Ibitero byo mu Kinigi : mu rwego rwo kujijisha iperereza, PDP-Imanzi yakurikiye ingabire kuva muri P5
INKURU NYAMUKURU

Ibitero byo mu Kinigi : mu rwego rwo kujijisha iperereza, PDP-Imanzi yakurikiye ingabire kuva muri P5

Ubwanditsi 16 Nov 2019
UBUHAMYA : Umwe mu barokotse igitero cyo ku Kitabi arabara iryo yahaboneye
ITOHOZA

UBUHAMYA : Umwe mu barokotse igitero cyo ku Kitabi arabara iryo yahaboneye

Ubwanditsi 19 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru