• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Umushinjacyaha Mukuru wa MICT yatsembeye abana ba Kabuga basaba gusubizwa imitungo yagwatiriwe kuko bayikoresha mu kugura abatangabuhamya

Umushinjacyaha Mukuru wa MICT yatsembeye abana ba Kabuga basaba gusubizwa imitungo yagwatiriwe kuko bayikoresha mu kugura abatangabuhamya

Ubwanditsi 01 Oct 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigariye Urukiko Mpuzamahanga Mpana byaha rwashyiriweho u Rwanda (MICT), Dr Serge Brammertz yatsembeye ku mugaragaro abana ba Kabuga Felesiyani basaba gusubizwa imitungo ya Se yafatiriwe kandi urubanza rutararangira.

Dr Serge Brammertz

Gufatira iyi mitungo ni ukugirango itazakoreshwa mu kugura abatangabuhamya no gusibanganya ibimenyetso nkuko byagaragaye mu rubanza rw’umukwe we Augustin Ngirabatware ndetse n’abaguzwe bakaba barashyikirijwe ubutabera baregwa gutambamira ibyemezo by’inkiko na Ruswa.

Kabuga Felesiyani azagezwa imbere y’ubutabera tariki ya 6 Ukwakira aho azisobanura ku birego aregwa bya Jenoside harimo no gushyiraho ikigega cyo gushyigikira abakoraga umugambi wa Jenoside hakazafatwa n’itariki urubanza nyirizina ruzatangirira.

Gufatira imitungo y’abahigwa n’ubutabera ni uburyo bwagiye bwifashishwa n’Urukiko Mpanabyaha rw’Arusha, aho imitungo ya Kabuga yafatiriwe guhera mu mwaka wa 1999, amakonte ya Banki yagwatiriwe mu Bufaransa no mu Bubiligi ndetse no muri Kenya. Hagwatiriwe kandi inzu yari muri Kenya yari yanditsweho Felesiyani Kabuga na Josephine Mukazitoni wapfuye mu mwaka wa 2017.

Donatien Nshimyumuremyi yagakwiye nawe kugezwa imbere y’ubutabera kuko bahishe ukekwaho umugambi wa Jenoside

Abana ba Kabuga batsinzwe imanza zose zasabaga ko imitungo yabo itafatirwa. Umwana wa Kabuga w’imfura witwa Donatien Nshimyumuremyi avuga ko amafaranhga ye bagwatiriye yayahawe nk’impano na Se muri Kanama 1994. Tubibutse ko amafaranga yakoreshwaga n’abana ariyo yafashije Kabuga guhungira mu Busuwisi nubwo yahise yirukanwa nicyo gihugu akajya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yitwaga Zayire icyo gihe.

Usibye amakonti ya Banki n’amazu Umushinjacyaha Serge Brammertz yanze gutanga ibyafatiriwe ubwo Kabuga yafatwaga harimo telephone 15, simukadi ebyiri, Mudasobwa umunani, na kasete video zigera kuri 18.

Ubundi aba bana ba Kabuga cyane cyane Donatien Nshimyumuremyi bagakwiye nabo kugezwa imbere y’ubutabera kuko bahishe ukekwaho umugambi wa Jenoside mu gihe gisaga imyaka makumyabiri n’itanu.

2021-10-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umutoza Eric Nshimiyimana yasheshe amasezerano n’ikipe ya Bugesera FC

Umutoza Eric Nshimiyimana yasheshe amasezerano n’ikipe ya Bugesera FC

Ubwanditsi 14 Nov 2023
Hari abakomeretse byoroheje mu nkongi ya Gereza ya Gasabo – CGP Rwigamba

Hari abakomeretse byoroheje mu nkongi ya Gereza ya Gasabo – CGP Rwigamba

Ubwanditsi 31 Mar 2017
Hari abana b’impfubyi za jenoside yakorewe Abatutsi batarahabwa imitungo y’ababyeyi babo

Hari abana b’impfubyi za jenoside yakorewe Abatutsi batarahabwa imitungo y’ababyeyi babo

Ubwanditsi 25 Oct 2019
Banyarwanda nimucyo twibuke twiyubaka, dore ingoma y’abahekuye u Rwanda isigaranye abakaraza babusanya!!

Banyarwanda nimucyo twibuke twiyubaka, dore ingoma y’abahekuye u Rwanda isigaranye abakaraza babusanya!!

Ubwanditsi 07 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urukiko rwemeje intsinzi ya Tshisekedi, Fayulu abitera utwatsi yiyita ko ariwe Perezida wa RDC
INKURU NYAMUKURU

Urukiko rwemeje intsinzi ya Tshisekedi, Fayulu abitera utwatsi yiyita ko ariwe Perezida wa RDC

Ubwanditsi 20 Jan 2019
Imyambarire y’umuhanzi Shebaah yateje ururondogoro i Kigali
Mu Rwanda

Imyambarire y’umuhanzi Shebaah yateje ururondogoro i Kigali

Ubwanditsi 24 Sep 2017
Perezida Kagame yageze i Dakar muri Senegal
POLITIKI

Perezida Kagame yageze i Dakar muri Senegal

Ubwanditsi 02 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru