Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi irimo kwitegura gukina umukino w’umunsi wa gatatu wo mu matsinda wo guhatanira kwerekeza mu gikombe cy’isi kizaba umwaka utaha 2022 muri Quatar, mu mikino itegerejwe u Rwanda ruzakira ikipe y’igihugu ya Uganda i Kigali.
Imyiteguro y’amavubi kuri uyu mukino ubanza uzaba tariki ya 7 Ukwakira ndetse uwo kwishyura ukazaba kuya 10 Ukwakira, abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bahamagwe n’umutoza Mashami Vincent bamwe muribo bamaze kugera mu gihugu ndetse no gutangira iyi myitozo.
Impera z’icyumweru zasize Jamir Kalisa ukina mu gihugu cya Uganda abimburiye abandi kugera mu mwiherero ndetse no gutangira imyitozo y’Amavubi, kuko iyakozwe kuri iki cyumweru uyu mukinnyi yayigaragayemo.
Mu makuru y’abandi bakinnyi bategerejwe mu ikipe y’igihugu aravuga ko Djihad Bizimana ukina mu kiciro cya kabiri mu Bubiligi we ntabwo azitabira uyu mwiherero w’imikino yombi y’u Rwanda ruzakina na Uganda kubera ko ngo yanduye Koronavirusi ibi bitumye atazitabira iyi mikino.
Mu bandi bakinnyi bagomba kugera mu Mavubi, ni uko kuri uyu wa mbere Ngwabije Bryan Clovis, Rafael York, Buhake Clement, Mukunzi Yannick, Mvuyekure Emery, Nirisalike Salomon na Kagere Meddie bose barara bageze mu Rwanda.
Abandi barimo Rwatubayeye Abdoul, Imanishimwe Emmanuel na Manzi Thierry bazagera mu Rwanda kuri uyu wa kabiri naho Mutsinzi Ange we azagera i Kigali ku munsi wo kuwa gatatu tariki ya 6 Ukwakira 2021.
Biteganyijwe ko umukino ubanza w’u Rwanda na Uganda uzabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa kane ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mu gihe uwo kwishyura uzakinirwa i Kampala ku cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021.
Imyitozo y’amavubi yo ikomeje kubera kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo ndetse no kuri Sitade Amahoro i Remera.