Kuri uyu wakane ubushinjacyaha bw’u Rwanda kuri uyu munsi buraza kwakira Oswald Rurangwa ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 nyuma yuko Amerika ifashe umwanzuro wo kumwohereza mu Rwanda.
Uyu Rurangwa yahamijwe kugira uruhare muri Jenoside mu mwaka wa 2007 n’urukiko Gacaca rwo ku Gisozi mu mujyi wa Kigali rumukatira igifungo cy’imyaka 30 ariko adahari dore ko yari yarahunze igihugu.
Oswald Rurangwa yavutse mu mwaka w’1962 avukira mu kagari ka Gisharu mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yari umwalimu wigisha mu mashuri abanza Ku Gisozi muri Kigali ari naho yari atuye. Rurangwa Oswald ni mwene Rukemuye na Nyiraneza yavutse 1962
Muri gihe cya Jenoside n’umuyobozi w’Interahamwe muri ako gace dore ko yajyaga anakoresha inama zitegura Jenoside akaba yarakoraga n’amalisiti y’Abatutsi bo kwicwa.
Ubuhamya bwatanzwe muri Gacaca bwerekana uruhare rukomeye yagize mu bwicanyi bwaho ku Gisozi.
Uyu Rurangwa abaye umuntu wa gatandatu woherejwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda akekwaho kugira uruhare muri Jenoside Nyuma ya Enos Iragaba Kagaba, Mudahinyuka Jean Marie Vianney,Mukeshimana Marie Claire, Dr Leopord Munyakazi ndetse n’uwavuba muri uyu mwaka Munyenyezi Beatrice.