Kuva Paul Rusesabagina yafatwa bitunguranye tariki ya 31 Kanama 2020, abari mu mpuzamashyaka MRCD n’umutwe w’ingabo FLN bihutiye gusiba vuba vuba amajwi n’amashusho aho Paul Rusesabagina yavugaga nk’umukuru wa MRCD ndetse akaba umugaba mukuru w’ingabo za FLN.
Ntibyatinze abo mu muryango nyuma yo gusiba ayo mashusho n’amajwi bihutiye kuvuga ko atigeze aba umukuru wa FLN ko yari ashinzwe kuvuganira MRCD ariko atayirimo
Ifatwa rya Rusesabagina ryari riherekejwe n’ibimenyetso simusiga bishimangira ukuboko kwe mu ishingwa rya FLN, birimo ibiganiro we ubwe yatanze abyiyemerera ndetse n’ibyo yabwiye urukiko ko yayiteye inkunga y’ibihumbi 20 by’ama-Euro.
Rusesabagina ari muri RIB, ubwo yabazwaga amafaranga yahawe MRCD/FLN yavuze ko atamenya neza umubare ariko ko agera mu bihumbi 300 by’amayero.
Urugero rwa hafi ni ikiganiro yatanze ku wa 16 Nyakanga 2020, hari mbere y’iminsi 45 ngo atabwe muri yombi. Icyo gihe yagarutse ku ishingwa ry’Ishyaka Nyarwanda riharanira impinduka muri Demokarasi (Mouvement Rwandais pour le Changement Démocratique, MRCD).
Icyo kiganiro cy’amasaha abiri n’iminota 38 cyarimo abanyamuryango ba MRCD, cyashyizwe kuri YouTube Channel y’iyi mpuzamashyaka yakurikiranwaga umunsi ku wundi na Espérance Mukashema [wari ukuriye Radio Ubumwe yaterwaga inkunga na Rusesabagina].
Mu rukiko Rusesabagina yiyemereye ubwe ko yahembye Mukashema wa Radio Ubumwe “igihe kitazwi”. Uwo mugore wapfuye yahembwaga amadolari 300 ku kwezi atanzwe na Rusesabagina.
Inkuru y’uko yafashwe ikimara gusakara, video yari yashyizwe kuri YouTube ya MRCD yahise isibwa mu buryo busa no gusibanganya ibimenyetso kuko Rusesabagina yari yamaze gushyikirwa n’ukuboko k’ubutabera.
Agace gato k’iyo video gafite iminota ine n’amasegonda 50 kerekana Rusesabagina asubiza Twagiramungu Faustin [na we ufite Ishyaka RDI Rwanda Rwiza ryari muri MRCD] iby’ishingwa rya FLN no kugena intego yayo.
Icyo gihe yagize ati “Twatangiye MRCD mu Ugushyingo 2016. Twari amashyaka abiri arimo CNRD-Ubwiyunge na PDR-Ihumure. Icyo gihe, CNRD yari iyobowe na Wilson Irategeka; ni njyewe wari uyoboye PDR-Ihumure. Nyuma y’imishyikirano miremire, twumvikanye ko tugiye gushyiraho urwego (platform) ruhuzwa n’ibintu bitanu twari twasezeranye gukorana.’’
“Ibyo bintu bitanu ni kiriya bariya bahungu bakora, ndavuga abo b’iriya ku isambu, icya kabiri ni dipolomasi, icya gatatu cyari ubukangurambaga, icya kane yari itangazamakuru naho icya gatanu ari icungamutungo.’’
Rusesabagina yakomeje ati “Twarakoranye noneho mu mpera za 2017, ni bwo abavandimwe bacu bo muri RRM (Mouvement Révolutionnaire Rwandais) ya Callixte Nsabimana bashatse kutwiyungaho, baravuga bati ‘twagira natwe twifatanye namwe noneho plaform yanyu yarimo amashyaka abiri, dukorane turi batatu’.’’
“Muri Werurwe 2018, twagiranye ibiganiro bitaziguye twemeranywa ko tugiye gukorana ndetse tumaze kubyumvikana twaratangiye birashyuha. Icyo gihe ni bwo twavuze tuti aba bahungu bacu, aba basirikare ba MRCD tuzabita bande. Mu nama ya batatu nk’uko nabivuze aribo CNRD-Ubwiyunge, PDR Ihumure na RRM twumvikanye ko tubita FLN.
Kuva muri Gicurasi 2018 ni bwo ijambo FLN ryabayeho, ni bwo bariya bahungu biswe FLN. Impamvu twabahaye iryo zina ni uko na RRM yari igiye kuzanamo abayo [barwanyi], kugira ngo tube amashyaka bose.’’
Yavuze ko uko kwihuza ari nako kwatumye habaho MRCD/FLN kuko ‘bumvikanye ko ingabo ari iz’amashyaka atatu’ kugeza ubwo hanakiriwe ‘RDI Rwanda Rwiza’ [ya Twagiramungu Faustin] ku wa 18 Kamena 2019.
Rusesabagina yari azi ko ariwe mutware wa Murandasi!
Reba videwo yose hano 👇