Rutahizamu wigeze gukinira amakipe atandukanye hano mu Rwanda harimo Rayon Sports na APR FC ndetse amenyekana cyane mu ikipe y’igihugu Amavubi ubwo yayifashaga kwerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cya 2004, yahuye n’ikipe ya AS Kigali kuri ubu irimo kubarizwa muri Congo aho yagiye gukina umukino wo kwishyura wa CAF Confederations Cup na DCMP.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Ukwakira 2021 nibwo hagiye hanze amafoto atandukanye ya rutahizamu w’Amavubi Jimmy Gatete ari kumwe n’abakinnyi ndetse n’abayobozi b’ikipe ya AS Kigali, aya mafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga z’abagize iyi kipe yagaragazaga ibyishimo ku mpande zombi.
Ni amafoto agaragaraho Jimmy Gatete ari kumwe na Kapiteni w’Amavubi akaba n’umukinnyi wa AS Kigali Haruna Niyonzima, umutoza wayo mukuru Eric Nshimiyimana ndetse n’umutoza umwungirije ariwe Jimmy Mulisa by’umwihariko abo batoza bombi bakaba barakinanye na Jimmy Gatete haba mu ikipe ya APR FC ndetse no mu Mavubi.
Muyandi mafoto kandi uyu mugabo ubusanzwe ubarizwa muri Amerika, yari kumwe na Bayingana Innocent usanzwe ashinzwe imibereho muri AS Kigali, umutoza Djabir Mutambirwa ndetse n’umuganga wayo Jean De Dieu utibagiwe n’uwahoze ari umunyamabanga wayo Kuradusenge Daniel na Higiro Thomas utoza abanyezamu.
Amakuru RUSHYASHYA yamenye nuko mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 21 Ukwakira 2021, Jimmy Gatete yaganiriye ndetse anasangira ibyo kurya bya mu gitondo n’abayobozi ndetse n’abakinnyi ba AS Kigali aho bari muri Leon Hotel iherereye i Luambo Makiadi mujyi rwagati i Kinshasa.
Aya makuru twamenye kandi ngo ni uko uyu rutahizamu Jimmy Gatete wamenyekanye cyane nk’umwe mubatsinze ibitego byagiye bifasha Amavubi mu marushanwa atandukanye ngo ari mu gihugu cya Congo kuri gahunda ze bwite.
AS Kigali iri muri Congo aho yagiye gukina umukino wo kwishyura na DCMP mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup, uyu mukino ukaba utegerejwe gukinwa kuri iki cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021.