Amakuru dukesha Rwanda Tribune, ikinyamakuru gikunze gucukumbura ibibera mu mitwe y’iterabwoba nka FLN na FDLR, aravuga amacakubiri n’akajagari byari bisanzwe muri FDLR ubu
byamaze kugera no muri FLN, bitewe ahanini n’ inda nini no kutagira icyerekezo.
Gutegana ibico bagamije kwicana, ubu nibyo bigezweho muri FLN. Ayo makuru avuga ko kugambanirana ari nabyo byatumye uwitwa MAJ Peter KUBWAYO alias Santos afatwa, akaba ndetse ari muri 11 baherutse gushyikirizwa u Rwanda, nk’uko na FLN ibyiyemerera mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatatu.
Uyu Maj Peter Kubwayo ni umwe mu bategetsi bakuru ba FLN, dore ko yigeze no kuyibera umuvugizi wungirije, aza no gushingwa ubutasi muri uwo mutwe w’iterabwoba. Yaje kuba umwanzi ukomeye wa Gen. Antoine HAKIZIMANA bita “Jeva”, ndetse buri wese atangira gushaka uko yikiza undi. Nguko uko rero inzego z’ubutasi mu Burundi zataye muri yombi Peter Kubwayo ku kagambane ka Gen Jeva, yoherezwa mu Rwanda kimwe n’abandi barwanyi 10.
Muri FLN kandi haravugwa akajagari kagaragaza ko uwo mutwe utazi aho werekeza. Buri wese ariyita umuyobozi w’ikirenga, ku buryo abarwanyi bawo batakimenya ubayobora. Gen Jeva atangaza ibye, umugore witwa Chantal Mutega akavuga ibiri mu nyungu ze bwite, Gen Hamada agategeka ibye, mbese ni akaduruvayo kibereye aho.
Uretse ko bari banisanganiwe ubuswa no guhuzagurika, ibyo muri FLN byaje guhumira ku mirari nyuma y’ifatwa rya shebuja Paul Rusesabagina n’abandi benshi, abasigaye ubwoba burabataha, cyane cyane ko bari babaye impehe. Birumvikana kandi, ntiwasigarana Faustin Twagiramungu, ngo wumve ko ufite kiyobora!
Maj Peter Kubwayo wamaze kugera mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda, akomoka mu karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Musange. Yize amashuri yisumbuye I Runyombyi, nubwo yahunze muri 94 atayarangije. Yahungiye mu Burundi no muri Tanzaniya, mbere y’uko ajya kujirajira mu mitwe y’iterabwoba inyuranye ikorera mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Imwe muri iyo mitwe twavuga nka ALIR, FDLR/FOCA, FLN n’iyindi.
Amakuru kandi avuga ko yagiye yoherezwa mu butumwa bwo gushakisha abarwanyi b’iyo mitwe mu bihugu bifite impunzi z’Abanyarwanda, birimo u Burundi, Uganda, Zambiya, Malawi n’ahandi. Ni umwe mu bantu Paul Rusesabagina yakoresheje cyane, dore ko yanamwohererezaga amafaranga yo kwifashisha muri izo ngendo zose.
Ubushyamirane buvugwa muri FLN burasa neza n’ubwo muri FDLR, dore ko naho gusubiranamo bidasiba guhitana abantu, bashinjanya ubugambanyi, ubujura n’amacakubiri ashingiye ku turere. Ngiyo imitwe irota kwigarurira u Rwanda, kandi nayo ubwayo yarananiwekwiyobora.