• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko shampiyona y’ikiciro cya Kabiri mu bagabo 2021-2022 izakinwa mu matsinda abiri aho kuba ane

Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko shampiyona y’ikiciro cya Kabiri mu bagabo 2021-2022 izakinwa mu matsinda abiri aho kuba ane

Editorial 23 Oct 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gutangaza ko imikino yo mu kiciro cya kabiri mu bagabo izakinwa mu matsinda abiri aho kuba amatsinda ane nk’uko byari byatangajwe mbere, ibi bibaye nyuma yaho bamwe mu banyamuryango bayo bagaragaje ko batishimiye gukina mu matsinda ane.

Ni nyuma yaho hari habaye tombola y’uko amakipe yo mu kiciro cya kabiri uko ari 25 yari yagabanyijwe mu matsinda ane, ibi byaje kwanga na bamwe mu banyamuryango bavuga ko itaba ari shampiyona bagiye gukina bityo FERWAFA ikaba yahise iterana kuri uyu wa gatanu tariki 22 Ukwakira 2021 yemeza ihinduka ry’amatsinda ane.

Babinyujije ku rubuga rwa internet rwa FERWAFA, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Ukwakira, bemeje ko iki kiciro cy’abagabo kizatangira tariki ya 30 Ukwakira 2021 kizakinwa nk’uko byari bisanzwe mu matsinda abiri.

Aha bagize bati “Inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Ukwakira 2021 mu cyumba cy’inama cya FERWAFA yafashe umwanzuro ko Shampiyona y’Ikiciro cya kabiri 2021 izakinwa mu matsinda abiri nk’uko byari bisanzwe.”

Uko amatsinda ya Shampiyona y’ikiciro cya kabiri ateye :

ITSINDA A: Sunrise FC, Miroplast FC, Rwamagana City FC, Impeesa FC, Espérance Sportive de Kigali, Akagera FC, Nyagatare FC, Amagaju FC, Kirehe FC, Rugende FC, Vision FC, Nyanza FC na Alpha FC.

ITSINDA B: AS Muhanga, Heroes FC, La Jeunesse FC, United Stars, Intare FA, Giticyinyoni FC, Gasabo United, Interforce FC, Unity SC, University of Rwanda FC, The Winners FTA na ASPOR FC.

2021-10-23
Editorial

IZINDI NKURU

Umubonano wa Gen. Mujyambere na Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo usize FDLR icitsemo ibice bibiri

Umubonano wa Gen. Mujyambere na Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo usize FDLR icitsemo ibice bibiri

Editorial 07 Jun 2016
Burya Nyina wa Ingabire umwicanyi ruharwa Therese Dusabe yaherekeje Mugesera igihe yavugaga ijambo rutwitsi rihamagarira gutsemba Abatutsi

Burya Nyina wa Ingabire umwicanyi ruharwa Therese Dusabe yaherekeje Mugesera igihe yavugaga ijambo rutwitsi rihamagarira gutsemba Abatutsi

Editorial 24 Jun 2021
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa by’icyumweru cya Polisi

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa by’icyumweru cya Polisi

Editorial 28 Apr 2017
Iturufu ryo kumara abanyarwanda inzara Dr Frank niryo akomeje gukoresha muturere twose ajyamo

Iturufu ryo kumara abanyarwanda inzara Dr Frank niryo akomeje gukoresha muturere twose ajyamo

Editorial 25 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri Amerika baragaragaza impamvu u Bufaransa bugomba kuba  bwaragize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi
ITOHOZA

Muri Amerika baragaragaza impamvu u Bufaransa bugomba kuba  bwaragize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 15 Dec 2017
Ikipe ya APR FC yanganyije na Mogadisciu City Club yo muri Somalia ubusa ku busa mu mukino wa mbere wa CAF Champions League 2021
Amakuru

Ikipe ya APR FC yanganyije na Mogadisciu City Club yo muri Somalia ubusa ku busa mu mukino wa mbere wa CAF Champions League 2021

Editorial 13 Sep 2021
Ku myaka 23 y’amavuko uwahoze ari kapiteni wa Kiyovu Sports ndetse n’Isonga FA, Bonane Janvier yasezeye gukina umupira w’amaguru
Amakuru

Ku myaka 23 y’amavuko uwahoze ari kapiteni wa Kiyovu Sports ndetse n’Isonga FA, Bonane Janvier yasezeye gukina umupira w’amaguru

Editorial 04 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru