Ku itariki ya 24 Nzeri 2020 nibwo Paulina Nyiramasuhuko yandikiye Urwego rushinzwe kurangiza imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda, asaba kurekurwa atarangije igifungo cy’imyaka 47 yakatiwe tariki 14 Ukuboza 2015, ubwo urugereko rw’ubujurire rwamuhamyaga uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu busabe bwe, uwo mugore rukumbi waburanishijwe akanahanwa n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, yavugaga ko yifuza kurekurwa kubera impamvu z’uburwayi. Icyakora abasesengura bakemeza ko yabikoze ari ukugerageza amahirwe gusa, ngo abe yanyura mu rihumye ubutabera, nk’uko byagenze ku bandi bajenosideri barekuwe nyamara bari bagisigaranye imyaka myinshi muri gereza.
Kwari ukwibeshya ariko, kuko Umucamanza Carmel AGIUS akaba na Perezida w’urwo rwego rwashyiriweho kurangiza imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, yibukije Nyiramasuhuko ko atemerewe kurekurwa atarangije nibura 2/3 by’igifungo, mbere ya 2027.
Ikindi, nk’uko Carmel Agius abisobanura, raporo y’ inzego z’ubuzima mu gihugu cya Senegal ari naho Nyiramasuhuko afungiye, yerekana ko nta burwayi paulina Nyiramasuhuko afite, bityo ibyo yavugaga mu busabe bwe bikaba bidakwiye guhabwa agaciro.
Itegeko rivuga ko kugirango imfungwa irekurwe igihano kitarangiye, igihugu afungiyemo kigomba kubigiramo uruhare. Nyamara Perezida Carmel Agius yavuze ko urwego ayobora rwanditse rusaba ibitekerezo Leta ya Senegal, aho nyiramasuhuko yoherejwe kurangiza igihano, ariko ntihagira igisubizo gitangwa.
Kubera izi mpamvu zose rero, ejo kuwa gatatu tariki 10 Ugushyingo 2021, Perezida Carmel Agius yashwishurije Paulina Nyiramasuhuko, amubwira ko kugeza ubu nta kintu na kimwe cyatuma afungurwa atarangije igihano.
Paulina Nyiramasuhuko ubu ufite imyaka 75 y’amavuko, yari Minisitiri w’Umuryango n’Iterambere ry’Abagore muri Leta y’Abatabazi, ari nayo yashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko na Yohani Kambanda wari Minisitiri w’Intebe yabyiyemereye.
Uretse akagambane mu gucura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, Nyiramasuhuko yanagize uruhare mu kuwushyira mu bikorwa, kuko yanahamwe n’ibyaha byo guha intwaro n’amabwiriza abicanyi batsembye Abatutsi hirya no hino mu Rwanda, ariko by’umwihariko mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, ari naho akomoka. Niwe mugore rukumbi wahamwe n’icyaha cyo gusambanya abagore ku ngufu, nka kimwe mu bigize Jenoside.
Paulina Nyiramasuhuko yafatiwe i Nairobi muri Kenya mu w’1997, aburanishirizwa Arusha mu rubanza rwarimo n’umuhungu we, Arsene Shalom Ntahobari nawe waje gukatirwa imyaka 47 y’igifungo.
Paulina Nyiramasuhuko yabanje gukatirwa igifungo cya burundu, ariko kiza kugabanywa mu bujurire, gishyirwa ku myaka 47. Afungiye muri Senegal kuva tariki 28 Nyakanga 2018, kimwe n’umuhungu we Ntahobari. Twabibutsa kandi ko uyu muryango wiganjemo abajenosideri, kuko Beatrice Munyenyezi uherutse koherezwa mu Rwanda avuye muri Amerika, ari umugore wa Arsene Shalom Ntahobari, akaba umukazana wa Paulina Nyiramasuhuko.
Perezida Carmel Agius yari aherutse kwanga icyifuzo cya Theoneste Bagosora waje no gupfa, nawe wasabaga kurekurwa atarangije igihano.
Ikigaragara imikorere ya Perezida Agius itandukanye n’iy’uwitwa Theodor Meron wahoze ari Perezida w’urugereko rw’ubujurire, we warekuye abajenosideri benshi cyane batarangije igihano, barimo na ba ruharwa Ferdinand Nahimana, Col Simba Aloys, Interahamwe kabombo Omar Serushako, n’abandi basaga 10.
Leta y’u Rwanda, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu kimwe n’iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakomeje kwamagana imikorere ya Theodor Meron yo kurekura abajenosideri, nta rundi rwego rubigishijwemo inama, kandi atitaye ku buremere bw’ibyaha byabahamye.
Ibyemezo bya Theodor Mero byagaragaye nko kwimakaza umuco wo kudahana no gushyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside.