• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ubusabe bw’umujenosiderikazi Paulina Nyiramasuhuko wifuzaga kurekurwa atarangije igihano bwatewe utwatsi

Ubusabe bw’umujenosiderikazi Paulina Nyiramasuhuko wifuzaga kurekurwa atarangije igihano bwatewe utwatsi

Ubwanditsi 11 Nov 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ku itariki ya 24 Nzeri 2020 nibwo Paulina Nyiramasuhuko yandikiye Urwego rushinzwe kurangiza imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda, asaba kurekurwa atarangije igifungo cy’imyaka 47 yakatiwe tariki 14 Ukuboza 2015, ubwo urugereko rw’ubujurire rwamuhamyaga uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu busabe bwe, uwo mugore rukumbi waburanishijwe akanahanwa n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, yavugaga ko yifuza kurekurwa kubera impamvu z’uburwayi. Icyakora abasesengura bakemeza ko yabikoze ari ukugerageza amahirwe gusa, ngo abe yanyura mu rihumye ubutabera, nk’uko byagenze ku bandi bajenosideri barekuwe nyamara bari bagisigaranye imyaka myinshi muri gereza.

Kwari ukwibeshya ariko, kuko Umucamanza Carmel AGIUS akaba na Perezida w’urwo rwego rwashyiriweho kurangiza imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, yibukije Nyiramasuhuko ko atemerewe kurekurwa atarangije nibura 2/3 by’igifungo, mbere ya 2027.

Ikindi, nk’uko Carmel Agius abisobanura, raporo y’ inzego z’ubuzima mu gihugu cya Senegal ari naho Nyiramasuhuko afungiye, yerekana ko nta burwayi paulina Nyiramasuhuko afite, bityo ibyo yavugaga mu busabe bwe bikaba bidakwiye guhabwa agaciro.

Itegeko rivuga ko kugirango imfungwa irekurwe igihano kitarangiye, igihugu afungiyemo kigomba kubigiramo uruhare. Nyamara Perezida Carmel Agius yavuze ko urwego ayobora rwanditse rusaba ibitekerezo Leta ya Senegal, aho nyiramasuhuko yoherejwe kurangiza igihano, ariko ntihagira igisubizo gitangwa.

Kubera izi mpamvu zose rero, ejo kuwa gatatu tariki 10 Ugushyingo 2021, Perezida Carmel Agius yashwishurije Paulina Nyiramasuhuko, amubwira ko kugeza ubu nta kintu na kimwe cyatuma afungurwa atarangije igihano.

Paulina Nyiramasuhuko ubu ufite imyaka 75 y’amavuko, yari Minisitiri w’Umuryango n’Iterambere ry’Abagore muri Leta y’Abatabazi, ari nayo yashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko na Yohani Kambanda wari Minisitiri w’Intebe yabyiyemereye.

Uretse akagambane mu gucura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, Nyiramasuhuko yanagize uruhare mu kuwushyira mu bikorwa, kuko yanahamwe n’ibyaha byo guha intwaro n’amabwiriza abicanyi batsembye Abatutsi hirya no hino mu Rwanda, ariko by’umwihariko mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, ari naho akomoka. Niwe mugore rukumbi wahamwe n’icyaha cyo gusambanya abagore ku ngufu, nka kimwe mu bigize Jenoside.

Paulina Nyiramasuhuko yafatiwe i Nairobi muri Kenya mu w’1997, aburanishirizwa Arusha mu rubanza rwarimo n’umuhungu we, Arsene Shalom Ntahobari nawe waje gukatirwa imyaka 47 y’igifungo.

Paulina Nyiramasuhuko yabanje gukatirwa igifungo cya burundu, ariko kiza kugabanywa mu bujurire, gishyirwa ku myaka 47. Afungiye muri Senegal kuva tariki 28 Nyakanga 2018, kimwe n’umuhungu we Ntahobari. Twabibutsa kandi ko uyu muryango wiganjemo abajenosideri, kuko Beatrice Munyenyezi uherutse koherezwa mu Rwanda avuye muri Amerika, ari umugore wa Arsene Shalom Ntahobari, akaba umukazana wa Paulina Nyiramasuhuko.

Perezida Carmel Agius yari aherutse kwanga icyifuzo cya Theoneste Bagosora waje no gupfa, nawe wasabaga kurekurwa atarangije igihano.

Ikigaragara imikorere ya Perezida Agius itandukanye n’iy’uwitwa Theodor Meron wahoze ari Perezida w’urugereko rw’ubujurire, we warekuye abajenosideri benshi cyane batarangije igihano, barimo na ba ruharwa Ferdinand Nahimana, Col Simba Aloys, Interahamwe kabombo Omar Serushako, n’abandi basaga 10.

Leta y’u Rwanda, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu kimwe n’iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakomeje kwamagana imikorere ya Theodor Meron yo kurekura abajenosideri, nta rundi rwego rubigishijwemo inama, kandi atitaye ku buremere bw’ibyaha byabahamye.

Ibyemezo bya Theodor Mero byagaragaye nko kwimakaza umuco wo kudahana no gushyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside.

2021-11-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yihanganishije abaturage ba Burkina- Faso nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyahagabwe

Perezida Kagame yihanganishije abaturage ba Burkina- Faso nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyahagabwe

Ubwanditsi 03 Mar 2018
Abaturage barasabwa kwitabira amatora y’abajyanama

Abaturage barasabwa kwitabira amatora y’abajyanama

Ubwanditsi 19 Feb 2016
[AMAFOTO]: Polisi y’u Rwanda yatashye imirongo ibiri mishya izajya isuzuma ubuziranenge bw’imodoka

[AMAFOTO]: Polisi y’u Rwanda yatashye imirongo ibiri mishya izajya isuzuma ubuziranenge bw’imodoka

Ubwanditsi 06 Oct 2016
Ibyindege ya Habyarimana bigeze ku iherezo : Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye ifungwa ry’idosiye ku ihanurwa ryayo

Ibyindege ya Habyarimana bigeze ku iherezo : Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye ifungwa ry’idosiye ku ihanurwa ryayo

Ubwanditsi 14 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Happy 27th Wedding Anniversary
Mu Mahanga

Happy 27th Wedding Anniversary

Ubwanditsi 10 Jun 2016
Imvano y’urwango rwa Museveni ku Banyarwanda
INKURU NYAMUKURU

Imvano y’urwango rwa Museveni ku Banyarwanda

Ubwanditsi 14 Aug 2018
Polisi y’u Rwanda irishimira ubufatanye bwayo n’abaturage mu minsi mikuru itambutse
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irishimira ubufatanye bwayo n’abaturage mu minsi mikuru itambutse

Ubwanditsi 03 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru