Ubwo yaganiraga na TV1 , Maj Gen (Rtd) Paul Rwarakabije yavuze ko ubwo yatahaga mu Rwanda yahamagaye La Forge Bazeye Fils amusaba ko yataha dore ko atari n’umusirikari nuko aramubwira ngo yabaye umugambanyi ko atazigera ataha mu Rwanda rw’inyenzi.
Uyu Bazeye La Forge yaje kuzanwa mu Rwanda, havugwa byinshi uburyo bagejejwe mu Rwanda hamwe n’uwahoze yungirije ushinzwe iperereza muri FDLR ariwe Jean Pierre Nsekanabo wari uzwi nka Col Theophile Camara Abega.
Mu kiganiro kirekire yahaye ikinyamakuru The Chronicles La Forge Bazeye yasobanuye uburyo yisanze mu Rwanda. Bazeye yari ahantu I Rutshuru ubwo yahamagarwa n’Umuyobozi wa FDLR Gen Victor Byiringiro hari tariki ya 9 Ukuboza 2018. Bazeye na Jean Pierre Nsekanabo bahageze babwirwa ko bagiye koherezwa mu butumwa mu gihugu cya Uganda. Bahawe amadorali 300 baherekezwa n’ingabo za FDLR bagera muri centre ya Rutshuru, nuko bikuraho ikintu cyose cyagaragaza ko ari abasirikari.
Bageze Rutsuru buriye Twegerane ibageza Bunagana nuko bambuka umupaka bajya Uganda. Bageze Kisoro bahuye n’intumwa zari zoherejwe kubakira nyuma berekeza Kampala. Bageze Kampala bafashe Tax yihariye uwari ubayoboye abageza ahantu bahura n’undi muntu wari ubategereje. Bavuye muri iyi nzu bajya guhura n’umuntu wa RNC ariko Bazeye yanze kubwira umunyamakuru wa The Chronicles byinshi ku muntu bahuye. Ariko yavuze ko bahuriye muri Hotel y’inyenyeri eshanu.
Nyuma y’inama bakoreye Kampala, bagarutse Kisoro babanza kunyura muri Bar banywa inzoga banashyirishaho inyama z’ingurube (akabenzi) mbere yuko bambuka umupaka basubira muri Kongo. Bambuka umupaka k’uruhande rwa Uganda nta kibazo bagize, ariko byaje guhinduka kuruhande rwa Kongo. Umwe mu bakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka muri Kongo, yarababwiye ngo bamukurikire, hanyuma ajya kuri Telephone.
Ubwo uwo muntu yari kuri Telephone, aho Bazeye na mugenzi we bari bicaye basabwe ruswa basanga babona ayagura inzoga eshanu cyangwa esheshatu. Bahise basabwa gutanga Telefone ngendanwa zabo ariko Bazeye ahisha imwe ya Smart Phone. Nyuma haje kwinjira umuntu aramubaza ati “si wowe La Forge? Bazeye yavuzeko yumvise umutima umuvuyemo nuko aribwira ati birarangiye”. Byatewe nuko yakoresheje amazina atari ku ndangamuntu ye ya Kongo. Yari yamumenye. Bahise bajyanwa mu bindi biro bashyirwamo amapingu.
Bombi bahise bajyanwa Bunagana. Nyuma bashyizwe mu yindi modoka bajyanwa I Goma aho bahuye na Gen Delphin Kahimbi wari ukuriye iperereza rya Kongo. Bazeye yongeyeho ko Kahimbi yari amuzi kuko bari barabonanye kenshi. Yahise ababaza icyo bari bagiye gukora muri Uganda. Nyuma yibazwa rirerire, Gen Kahimbi yabasabye Ruswa y’ibihumbi 100 by’amadorali mu masaha 24 kugirango abarekure. Bamusubije ko batayabona muri icyo gihe gitoya.
Gen Kahimbi yaragiye abasigira undi ufite ipeti rya Colonel abajyana muri Gereza. Nyuma bajyanywe ku kibuga cy’indege cya Goma aho burijwe indege ya gisiviri yarimo abandi bantu. Indege yageze ku kibuga cy’indege cya N’djili aho bashyizwe muri Coaster irimo abasirikari bafite imbunda. Bamaze icyumweru bahatwa ibibazo. Bari muri gereza Bazeye na Abega batandukanyijwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri nyuma bashyirwa hamwe n’izindi mfungwa.
Bitunguranye, mu ijoro ryo kuwa 20 Mutarama 2019 barabyukijwe; bari bamaze ukwezi bafunzwe. Bazeye yavuze ko benshi bavuze ko bajyanywe muri gereza nkuru ya Kinshasa. Bajyanywe mu biro aho bahise bambikwa amapingu. Umwe mu basirikari yavuze mu rurimi rw’iringala ngo aba basubijwe iwabo.
Bagejejwe ku kibuga cy’indege basanga indege ibategereje. Umwe mu basirikari arababwira ngo “Tunabarudisha Kwenyu” bivuga ngo “tubasubije iwanyu”
Iyo ndege yabagejeje I kanombe saa kumi n’ebyiri za mugitondo. Bageze I Kanombe umuntu yarinjiye ati “basohoke umwe kuri umwe”. Bashyizwe mu modoka zitandukanye nyuma bashyirwa ahantu batamenye ariko heza. Babahaye ibiryamirwa barababwira ngo ntibagire ikibazo kuko batashye iwabo. Bahaswe ibibazo na RIB bagezwa imbere y’ubutabera tariki ya 8 Mata 2019.
La Forge Bazeye ava inda imwe na Lt Col Nkundiye wari ukuriye umutwe w’abajepe barindaga Perezida Habyarimana akaba yarishwe mu gitero ingabo ze za ALiR zagabye mu Rwanda muri 1998. Tubibutse ko AliR ari yo yahindutse Umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Bazeye warangije muri Kaminuza ya Nyakinama yinjiye muri FDLR muri 2000 akaba yaravuye mu Rwanda muri 1998 aho yasize umugore we n’umwana w’umukobwa.