• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Dian Forsey “Nyiramacibiri” amaze imyaka 36 ahitanywe na Leta ya Yuvenali Habyarimana

Dian Forsey “Nyiramacibiri” amaze imyaka 36 ahitanywe na Leta ya Yuvenali Habyarimana

Editorial 28 Dec 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Umunyamerikakazi Dian Forsey “Nyiramacibiri” amaze imyaka 36 ahitanywe na Leta ya Yuvenali Habyarimana, yabuzaga gushimuta no gucuruza abana b’ingagi.

Dian Forsey “Nyiramacibiri”

Tariki 26 Ukuboza 1985 -Tariki 26 Ukuboza 2021, imyaka 36 irashize Dian Forsey, Abanyarwanda bari barahaye akabyiniriro ka”Nyiramacibiri”, yiciwe muri Pariki y’Ibirunga, aho yari amaze imyaka 18 yita ku buzima bw’ingagi ngo zidacika ku isi. Kuva muw’1967, yari yarahashyize ikigo cy’ubushakashatsi, “Karisoke Research Center”, cyanatumye ingagi zozoroka, none ni inkingi ikomeye y’ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Mu gitondo cyo kuwa 27 Ukuboza 1985 nibwo umurambo wa Dian Fosey wabonetse mu rugo rwe i Karisoke, bigaragara ko abagizi ba nabi bamutemaguye umutwe wose. Inkuru yazengurutse isi yose, nyamara nyuma y’imyaka 36 yose, mu bakekwaho ubwo bugome nta n’umwe uragezwa imbere y’ubutabera.

Iperereza ryakozwe n’Ikigo cy’Ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, CIA, ndetse bugasohoka mu binyamakuru bikomeye ku isi, nka The Guadian, Washington Post, Le Figaro, Le Soir n’ibindi, buvuga ko “Nyiramacibiri” yahitanywe na ba rushimusi, yari yarabujije amahwemo, ababuza gucuruza ingagi ku bw’indonke zabo.

Protais Zigiranyirazo ”Z”

Abari ku isonga muri ubwo bushimusi, ni agatsiko kari ku butegetsi bwa Yuvenali Habyarimana, by’umwihariko muramu we Protais Zigiranyirazo ”Z”, dore ko n’igihe Nyiramacibiri yicwaga, uyu”Zedi” ariwe wategekaga Perefegitura ya Ruhengeri, Nyiramacibiri yari atuyemo.

Umwe mu bakozi ba Dian Forsey Nyiramacibiri witwaga Rwerekana yarafashwe arafungwa akekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi, ariko nyuma y’igihe gito aza kwicirwa muri kasho amanitswe mu mugozi.

Amakuru yizewe avuga ko Rwerekana nawe yishwe na Protais Zigiranyirazo, ngo atazatanga amakuru abahamya icyaha. Mu mwaka w’2001, Protais Zigiranyirazo yafatiwe i Buruseli mu Bubiligi ashinjwa urupfu rwa Dian Forsey ndetse n’ubucuruzi bw’abana b’ingangi butemewe, aza kurekurwa ku mpamvu zitasobanuwe.

Ababikurikiraniye hafi bahishuye ko dosiye ya ”Z” yazinzibikanyijwe ku nyungu za benshi, kuko yari irimo ibihangange bikomeye ku isi.

Tugarutse ku mibereho ya Dian Forsey, nk’uko bikubiye muri filime mbarankuru ku buzima bwe, yari yaravukiye ahitwa San Fransisco muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari mu mwaka w’1932.

Yakuranye amatsiko yo kumenya ubuzima bw’inyamaswa, ndetse azikoraho ubushakashatsi bunyuranye, bwanamuhesheje ibihembo n’impamyabumenyi nyinshi.

Mu mabyiruka ye yakoreye ingendo zinyuranye muri Afrika asesengura ubuzima bw’inyamaswa kuri uyu mugabane, maze muw’1967 afata icyemezo cyo gutura mu Rwanda, anatangira gukurikiranira hafi imibereho y’ingagi, ubwoko busigaye hacye cyane ku isi.

Yanditse ibitabo binyuranye, birimo icyo yise”Gorilles dans la brume” cyanatumye ingagi zo mu Rwanda zimenyekana cyane. Nk’uko twabivuze haruguru, Dian Forsey yishwe tariki 26 Ukuboza 1985 afite imyaka 54 y’amavuko, ashyingurwa i Karisoke, iruhande rw’ingagi yakunze bihebuje.

Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu guteza imbere ubukerarugendo, by’umwihariko mu kubugabunga ubuzima bw’ingagi ubu zikaba zikamwa amadovize menshi. Biranakwiye ko ibyutsa idosiye y’urupfu rwa Dian Forsey wazitangiye kugeza abizize, maze izo nyangabirama zamuvukije ubuzima zigahanwa.

Tuzahora twibuka ubugwaneza bwa Dian Forsey Nyiramacibiri, kandi akomeze aruhukire mu mahoro.

2021-12-28
Editorial

IZINDI NKURU

Rayon Sports yegukanye igikombe kuruta ibindi “SuperCup” itsinze APR FC ibitego 3-0

Rayon Sports yegukanye igikombe kuruta ibindi “SuperCup” itsinze APR FC ibitego 3-0

Editorial 12 Aug 2023
Abakandida 500 bazahatanira imyanya 80 y’inteko ishinga amategeko bemejwe

Abakandida 500 bazahatanira imyanya 80 y’inteko ishinga amategeko bemejwe

Editorial 31 Jul 2018
Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Editorial 10 Jul 2024
Police FC izahura na AS Kigali, APR FC na Gasogi United – Uko amakipe azahura muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro

Police FC izahura na AS Kigali, APR FC na Gasogi United – Uko amakipe azahura muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro

Editorial 21 Feb 2025

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru