• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Inzego z’umutekano mu Rwanda zirabe maso, Abantu Uganda igeza buri munsi ku mupaka wayo n’u Rwanda siko bose ari inzirakarengane, ngo haba harimo na ba Gatumwa ba RNC na CMI

Inzego z’umutekano mu Rwanda zirabe maso, Abantu Uganda igeza buri munsi ku mupaka wayo n’u Rwanda siko bose ari inzirakarengane, ngo haba harimo na ba Gatumwa ba RNC na CMI

Editorial 15 Jan 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Amakuru yizewe Rushyashya ikesha abari muri Uganda, arahamya ko mu Banyarwanda Leta ya Uganda idahwema kurunda ku mupaka w’icyo gihugu n’u Rwanda harimo n’abo yohereza mu bikorwa yo guhungabanya umutekano mu Rwanda.

Nibyo, muri abo Banyarwanda bava muri Uganda abenshi ni abo urwego rw’ubutasi rwa Uganda, CMI, rujugunya ku mupaka rumaze kubakorera iyicarubozo, rubabeshyera kuba intasi z’u Rwanda. Ibimenyetso simusiga bigaragaza ko baba barakubiswe, bagafungirwa ahantu hatazwi, bagacuzwa utwabo, mbere yo guhambirizwa shishi itabona, bakabarunda ku mupaka abenshi baranahungabanye.

Icyakora, amakuru yizewe yamaze kutugeraho arahamya ko muri abo bantu haba harimo n’abari mu butumwa bahabwa na Gen Abel Kandiho utegeka CMI, abandi bakaba abayoboke ba wa mutwe w’iterabwoba wa RNC ya Kayumba Nyamwasa. Biravugwa ko babanza guhabwa imyitozo n’amahugurwa, bakohererwa mu bukangurambaga bwo gushakira Kayumba Nyamwasa abandi bayoboke, ndetse no mu bikorwa byo guhungabanya umutekano, ndetse no kwangisha abaturage ubuyobozi binyuze mu bitangazamakuru bikoreshwa n’Interahamwe n’ibigarasha, nka Ishema TV, Umurabyo TV, Pax TV, n’ibindi byiyemeje guhindanya isura y’u Rwanda.

Abaduhaye aya makuru barahuriza ku rugero rw’uwitwa Shyaka Gilbert uherutse kugaruka mu Rwanda, akaza avuga ko yitandukanyije n’ibikorwa bibi yari yarashowemo na CMI. Nyamara ibyo avuga ngo byaba ari ukuyobya uburari, kuko agikorana bya hafi na Gen Abel Kandiho, akaba yaroherejwe mu Rwanda gukomeza umugambi yari yaratangiye wo gukwiza ibinyoma no kwangisha abaturage ubuyobozi.

Abakurikiraniye hafi ikibazo cy’uyu Shyaka Gilbert basanga kwakira umwana w’ikirara ari ngombwa ku mubyeyi wese, icyakora mbere yo kumugirira impuhwe no kwizera ibyo avuga, ngo hakwiye kubanza gushishoza niba koko yarahindutse, byaba na ngombwa amategeko akamuryoza icyari cyamuteye kugambanira Igihugu.

Inzego z’umutekano mu Rwanda zisanzwe zizwiho ubushishozi ntagereranywa, ari nabyo dukesha uyu mutuzo Abaturarwanda twese twishimiye. Icyakora ntihazabeho kwibeshya ku bantu, ngo twibwire ko umuntu wese uvuye muri Uganda aba ari inzirakarengane, kuko byamaze kumenyekana ko harimo na ba gatumwa!

2022-01-15
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma yo kugera muri Mali, Amavubi U23  yakoze imyitozo yoroheje yitegura umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri hashakwa itike ya CAN U23 ya 2023

Nyuma yo kugera muri Mali, Amavubi U23 yakoze imyitozo yoroheje yitegura umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri hashakwa itike ya CAN U23 ya 2023

Editorial 26 Oct 2022
Icyo Perezida Kagame avuga kuri Padiri Nahimana

Icyo Perezida Kagame avuga kuri Padiri Nahimana

Editorial 13 Dec 2016
Perezida Museveni yakoze impinduka mu gisirikare

Perezida Museveni yakoze impinduka mu gisirikare

Editorial 04 Dec 2019
Abayobozi b’u Burundi bahawe ibaruwa y’ubutumire yo kwiga ku guhindura itegekonshinga

Abayobozi b’u Burundi bahawe ibaruwa y’ubutumire yo kwiga ku guhindura itegekonshinga

Editorial 09 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports isezerewe na Rivers Utd muri CAF Confederation Cup
Mu Rwanda

Rayon Sports isezerewe na Rivers Utd muri CAF Confederation Cup

Editorial 22 Apr 2017
RDC: Mu Kigo cya gisirikare cya FARDC hafatiwe intwaro zitazwi ndetse n’Abarundi n’Abanyarwanda
HIRYA NO HINO

RDC: Mu Kigo cya gisirikare cya FARDC hafatiwe intwaro zitazwi ndetse n’Abarundi n’Abanyarwanda

Editorial 28 Jun 2018
Bitewe n’imvune, myugariro Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ ashobora kumara amezi 5 adakina
Amakuru

Bitewe n’imvune, myugariro Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ ashobora kumara amezi 5 adakina

Editorial 21 Jan 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru