Amakuru yizewe Rushyashya ikesha abari muri Uganda, arahamya ko mu Banyarwanda Leta ya Uganda idahwema kurunda ku mupaka w’icyo gihugu n’u Rwanda harimo n’abo yohereza mu bikorwa yo guhungabanya umutekano mu Rwanda.
Nibyo, muri abo Banyarwanda bava muri Uganda abenshi ni abo urwego rw’ubutasi rwa Uganda, CMI, rujugunya ku mupaka rumaze kubakorera iyicarubozo, rubabeshyera kuba intasi z’u Rwanda. Ibimenyetso simusiga bigaragaza ko baba barakubiswe, bagafungirwa ahantu hatazwi, bagacuzwa utwabo, mbere yo guhambirizwa shishi itabona, bakabarunda ku mupaka abenshi baranahungabanye.
Icyakora, amakuru yizewe yamaze kutugeraho arahamya ko muri abo bantu haba harimo n’abari mu butumwa bahabwa na Gen Abel Kandiho utegeka CMI, abandi bakaba abayoboke ba wa mutwe w’iterabwoba wa RNC ya Kayumba Nyamwasa. Biravugwa ko babanza guhabwa imyitozo n’amahugurwa, bakohererwa mu bukangurambaga bwo gushakira Kayumba Nyamwasa abandi bayoboke, ndetse no mu bikorwa byo guhungabanya umutekano, ndetse no kwangisha abaturage ubuyobozi binyuze mu bitangazamakuru bikoreshwa n’Interahamwe n’ibigarasha, nka Ishema TV, Umurabyo TV, Pax TV, n’ibindi byiyemeje guhindanya isura y’u Rwanda.
Abaduhaye aya makuru barahuriza ku rugero rw’uwitwa Shyaka Gilbert uherutse kugaruka mu Rwanda, akaza avuga ko yitandukanyije n’ibikorwa bibi yari yarashowemo na CMI. Nyamara ibyo avuga ngo byaba ari ukuyobya uburari, kuko agikorana bya hafi na Gen Abel Kandiho, akaba yaroherejwe mu Rwanda gukomeza umugambi yari yaratangiye wo gukwiza ibinyoma no kwangisha abaturage ubuyobozi.
Abakurikiraniye hafi ikibazo cy’uyu Shyaka Gilbert basanga kwakira umwana w’ikirara ari ngombwa ku mubyeyi wese, icyakora mbere yo kumugirira impuhwe no kwizera ibyo avuga, ngo hakwiye kubanza gushishoza niba koko yarahindutse, byaba na ngombwa amategeko akamuryoza icyari cyamuteye kugambanira Igihugu.
Inzego z’umutekano mu Rwanda zisanzwe zizwiho ubushishozi ntagereranywa, ari nabyo dukesha uyu mutuzo Abaturarwanda twese twishimiye. Icyakora ntihazabeho kwibeshya ku bantu, ngo twibwire ko umuntu wese uvuye muri Uganda aba ari inzirakarengane, kuko byamaze kumenyekana ko harimo na ba gatumwa!