Nyuma y’ inzira zose bagerageje zo kwangisha Abanyarwanda ubuyobozi ariko zigapfuba zitaranatangira, ubu noneho ibigarasha, abajenosideri n’ababakomokaho bamaze gushinga icyo bise ”ikigega” kigamije gushishikariza abaturage kwigomeka kuri Leta no kwishora mu bikorwa by’iterabwoba.
Ni ikiryabarezi cyanafunguye konti muri imwe mu mabanki akomeye mu Bubiligi, BELFIUS-Belgique, kikazajya gicungwa n’abantu bizwi ko barwanya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Abo ni: Joseph Matata, Gustave Mbonyumutwa, Mireille Kagabo, Noheli Zihabamwe na Marie-Jeanne Rutayisire.
Aba ni indobanure zizwiho kurwanya u Rwanda, zikarangwa n’ ingengabitekerezo ya giparmehutu zikomora kuri ba se na ba sekuru, nka Dominiko Mponyumutwa n’abandi.
Ubwo batangizaga ku mugaragaro icyo kiryabarezi, abashukika bita”ikigega”, ndetse no mu kiganiro Mireille Kagabo aherutse kugirana na Vénuste Nshimiyimana wo ku Ijwi ry’Amerika (ryahindutse ijwi ry’ibigarasha n’abajenosideri), izo nkorabusa zivugiye ko amafaranga bazajya bakusanya buri kwezi, azajya ahabwa abantu bari mu Rwanda biyemeje gushoza imvururu mu baturage no kubangisha ubutegetsi, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube n’izindi.
Iyo urebye neza uyu mugambi, usanga nta gishya bazanye kuko n’ubundi ibigarasha n’abajenosideri basanzwe boherereza amafaranga ba Cyuma Hassan, Nkusi Agnès, Ntwali Williams, Shyaka Gilbert, Karasira Aimable, Yvonne Idamange, n’abandi ba”Rwabuzisoni”, bemera kwakira udufaranga tw’inticantikize ngo bahindanye isura y’Igihugu cyabo.
Bamwe muri aba bafatanywe igihanga, abandi baranabyigamba ntacyo bishisha. Igishya gusa ni uko noneho babishyize ahabona, bagafungura konti ku mugaragaro, y’ikigega kigamije gushora Abanyarwanda mu mwiryane bari bamaze imyaka 28 bigobotoye.
Igitangaje ahubwo, ni ukubona “ikigega” cy’abagizi ba nabi gifungurirwa konti mu Bubiligi, igihugu cyiyita ko kirwanya iterabwoba. Ese byashoboka ko muri banki yo mu Rwanda hafungurwa konti ishyirwaho amafaranga yo gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba mu Bubiligi?
Niba bitashoboka, kuki Leta y’uBubiligi yemera ko imigambi nk’iyi icurirwa ku butaka bwayo? Amategeko ntiyiyambazwa abategetsi b’uBubiligi ntibazavuge ko ntacyo bari babiziho!
Hari abasesenguzi ariko basanga iyi migambi izapfira mu igi nk’indi yose yayibanjirije. Ibi babihera ku myumvire ya giswa y’abatangije iki kiryabarezi, nka Joseph Matata umaze imyaka asakuza gusa, ariko ntacyo ageraho kuko avuga amateshwa. Uyu Joseph Matata yigeze kumara imyaka asaruza udufaranga mu mpunzi ngo buri wa kabiri w’icyumweru azajya ategura imyigaragambyo imbere y’Ambassade y’u Rwanda mu Bubiligi.A
ho iyo myigaragambyo yaje guherera, n’aho utwo dusabano tw’udufaranga twarengeye, niwe n’abasazi bagenzi be bahazi.
Ubutekamutwe nk’ubu si ubwa none. Uwitwa Claude Gatebuke yamaze iminsi ngo akusanya ibihumbi 30 by’ama Euros(miliyoni zisaga gato 30 ushyize mu mafaranga y’u Rwanda), ngo yo gufasha Yvonne Idamange ukurikiranyweho ibyaha birimo guhakana no gufobya Jenoside yakorewe Abatutsi, no kwangisha abaturage ubutegetsi.
Aho umushinga wa Gatebuke warengeye ntawe uhazi, ikizwi gusa ni uko Yvonne Idamange yahawe ubusabusa, andi Gatebuke n’abandi bamamyi bishyirira ku ryinyo.
Mu rubanza rwa Paul Rusesabagina na bagenzi be, Callixte Nsabimana ”Sankara” yivugiye uburyo Kayumba Nyamwasa yatekeye umutwe impunzi z’Abanyarwanda, akazikuramo agatubutse, maze akiguriramo rukururana 8, abandi bicira isazi mu jisho.
Banyarwanda rero, baba abari mu Rwanda baba n’abari mu mahanga, uretse ko kujya mu bikorwa nk’ibi byo gushyigikira iterabwoba n’imvururu mu gihugu binahanwa n’amategeko, ni n’ubushishozi buke kwemera gutanga amafaranga utazi aho agiye n’uko azacungwa.
Nimwime amatwi aba banyoni bashaka kubiba utwanyu, kandi babizi neza ko guhungabanya umutekano w’u Rwanda ari indoto batazigera bakabya.
Baca umugani ngo”umuheto ushuka umwambi bitari bujyane”! Abanyarwanda bakomeye ku bumwe bwabo, izo nkorabusa zirangajwe imbere n’abanywarumogi ntaho zizamenera. Uko niko kuri, ibindi ni ukwikirigita ugakwenkwenuka.