• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robinah NABBANJA yishongoye kuri Kenya, bikurura uburakari mu baturage b’ibihugu byombi

Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robinah NABBANJA yishongoye kuri Kenya, bikurura uburakari mu baturage b’ibihugu byombi

Ubwanditsi 26 Jan 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kuri uyu wa gatatu, ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo ya NBS, Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Madamu Robinah NABBANJA, yishongoye cyane ku bihugu bituranye na Uganda, avuga ko igihugu cye ari paradizo ugereranyije n’ibyo bihugu.

Icyakuruye impaka cyane ni uburyo Robinah NABBANJA yikomye by’umwihariko igihugu cya Kenya, avuga ko ntaho gihuriye na Uganda mu bwiza.

Yagize ati:” Nimurebe nka Kenya. Ni igihugu kigira ibihe bibi cyane by’ubukonje bukabije[Ndlr: winter cyangwa hiver mu ndimi z’amahanga], mu gihe Uganda twihorera mu bihe by’umunezero”.

Abaturage bo mu bihugu byombi bahagurukanye uburakari bukomeye ku mbuga nkoranyambaga, maze bagaragaza ko amagambo ya Robinah NABBANJA agamije kurangaza abaturage ba Uganda, ngo bibagirwe ibibazo biri mu gihugu cyabo.

Nk’abaturage bo muri Uganda banenze ubwishongozi bwa Minisitiri w’Intebe w’igihugu cyabo, bamwibutsa ko kugira”winter” cyangwa kutayigira atari byo waheraho ushima cyangwa unenga ubwiza bw’igihugu runaka.

Basanga aho kujya mu tuntu tudafite ireme, Madamu Robinah NABBANJA yagombye kuvuga bibazo bikomereye Uganda, nka ruswa n’icyenewabo, umutekano muke, imibereho y’abaturage irushaho kuba mibi, n’izindi ngorane zugarije Uganda muri iki gihe.

Abaturage bo muri Kenya nabo ntibaripfanye. Bibukije Minisitiri w’Intebe Robinah NABBANJA ko abayobozi bose ba Uganda bivuriza muri Kenya, kuko Uganda idafite abaganga beza, ibikoresho n’amavuriro akomeye nk’uko bimeze muri Kenya.

Banagarutse ku burezi ngo bwazambye muri Uganda, dore ko ngo abana bakigira munsi y’ibiti no mu bizu byashaje, bigatuma ababyeyi bahitamo kohereza abana mu mashuri yo muri Kenya. Bati:”kutagira winter ariko ntunagire ibikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage, nibyo bigira Uganda igihugu cy’akataraboneka mu karere?”.

Hari abasomyi bashobora gufata ibi nk’akabazo gasanzwe. Nyamara abasesenguzi batewe impungenge n’uko umubano wa Kenya na Uganda ugenda uzamo udutotsi.

Dore nk’ubu Perezida Kaguta Museveni araregwa umugambi wo kurogoya amatora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kenya muri uyu mwaka, dore ko ngo abogamiye kuri umwe mu bakandida, William Ruto, usanzwe ari Visi-Perezida aho muri Kenya.

Izindi ngero zerekana ko ishyamba atari ryeru, ni amakamyo menshi yo muri Kenya aherutse kumara iminsi myinshi ku mupaka w’ibihugu byombi yarangiwe kwinjira muri Uganda, bikaba byarakuruye umwuka mubi hagati y’ibyo bihugu. Kenya kandi imaze iminsi ishinja abashinzwe umutekano muri Uganda guhohotera abarobyi b’abanyakenya mu kiyaga ibihugu byombi bihuriyeho.

Ubwo twateguraga iyi nkuru, abantu banyuranye bari bacyandika ku mbuga nkoranyambaga bikoma amagambo ya Madamu Robinah NABBANJA.

Hategerejwe kureba niba ari bugire ubutwari bwo gusaba imbabazi nk’uko abaturage b’ibihugu byombi bakomeje kubimushishikariza.

2022-01-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Museveni  na Rujugiro baraca hirya no hino ngo Kandidature ya Mushikiwabo k’ubuyobozi bwa francophonie iburizwemo

Museveni  na Rujugiro baraca hirya no hino ngo Kandidature ya Mushikiwabo k’ubuyobozi bwa francophonie iburizwemo

Ubwanditsi 03 Oct 2018
Ibibazo by’umubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda bigiye kuvugutirwa umuti

Ibibazo by’umubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda bigiye kuvugutirwa umuti

Ubwanditsi 19 Aug 2019
Umunyamabanga Mukuru wa FPR yahaye Interahamwe ibihumbi 800 Frw ngo zihungishe abana be

Umunyamabanga Mukuru wa FPR yahaye Interahamwe ibihumbi 800 Frw ngo zihungishe abana be

Ubwanditsi 15 May 2024
Nyuma y’imyaka 5, Kiyovu SC yatsinze APR FC muri shampiyona y’u Rwanda iyisanga ku mwanya wa mbere – ibyaranze umunsi wa 27 wa shampiyona

Nyuma y’imyaka 5, Kiyovu SC yatsinze APR FC muri shampiyona y’u Rwanda iyisanga ku mwanya wa mbere – ibyaranze umunsi wa 27 wa shampiyona

Ubwanditsi 16 May 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kongo-Kinshasa yasabye ubufatanye bw’ingabo zo mu karere mu kurandura imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro harimo FDLR na FLN
Amakuru

Kongo-Kinshasa yasabye ubufatanye bw’ingabo zo mu karere mu kurandura imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro harimo FDLR na FLN

Ubwanditsi 02 Apr 2021
Barindwi mu bayoboke b’ Ishyaka FDU-Inkingi bakekwaho kurema umutwe wagisilikare bahamijwe mu buroko undi ararekurwa
Mu Rwanda

Barindwi mu bayoboke b’ Ishyaka FDU-Inkingi bakekwaho kurema umutwe wagisilikare bahamijwe mu buroko undi ararekurwa

Ubwanditsi 25 Oct 2017
Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Omar Guelleh wa Djibout
Mu Mahanga

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Omar Guelleh wa Djibout

Ubwanditsi 08 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru