Muri iyi minsi hamaze iminsi havugwa ibibazo bitandukanye mu bihugu by’Afurika byo gukuraho ubutegetsi hakoreshejwe ingufu za gisirikari bizwi nka Coup d’Etats. Aha twavuga nko mu bihugu nka Mali, Guinea, Sudani na Burukina Fasso.
Perezida Kagame yaganiriye birambuye n’ikinyamakuru Jeune Afrique aho yabajijwe igitera izo Coup d’Etats asubiza ko biterwa n’ibibazo birebire by’uruhererekane biba bitarabonewe ibisubizo. Yatanze urugero kuri Sudani ko hari ibibazo mu gihe Omar El Bachir yayoboraga bikaba byarakomeje hagiyeho leta y’agateganyo.
Perezida Kagame yongeyeho ko ukora ibyaha wese yaba umusirikari yaba umusivire bose bagomba guhanwa kuko hari igihe umuyobozi w’umusivire aba yarashyizweho n’agatsiko k’abasirikari.
Abajijwe niba Coup d’Etat ishoboka mu Rwanda, Perezida Kagame yagize ati
“Ibyo ntabwo mbizi ariko reka nkwereke ibintu mu bundi buryo. Icya mbere ni uko ari Abanyarwanda bwa mbere bagomba kuvuga icyo batekereza urebye aho twavuye, ibyo twakoze nibyo turi gukora ubu”
Perezida Kagame yakomeje agira ati “Simbona icyaricyo cyose cyatera abasirikari cyangwa abasivire uburakari bwageza kuri Coup d’Etat kuko uburyo bwacu bw’imiyoborere bukora mu gusubiza ibibazo by’abaturage. Simbona rwose icyatuma bigera kuri urwo rugero”
Mu bindi Perezida Kagame yabajijwe icyo atakereza ku kuba ingabo za Uganda ziri muri Kongo mu guhashya umutwe w’iterabwoba wa ADF. Yavuzeko ADF itabangamiye Uganda yonyine ko ibangamiye na Kongo Kinshasa n’akarere muri rusange. Yibukije ko ADF igizwe n’Abagande, Abakongomani , Abanyarwanda, Abarundi, Abatanzaniya ndetse n’Abanyakenya.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwafashe abakorana n’uwo mutwe wa ADF bitegura gukora ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda. Abo Banyarwanda batozwaga binyuze muri video n’umuntu wo muri ADF. Ibyo bikorwa bari gukorera mu Rwanda byari ukwihorera kubera ingabo z’u Rwanda zakubise inshuro umutwe w’iterabwoba wo muri Mozambique.
Ku rubanza rw’Agathe Kanziga, Perezida Kagame yabajijwe niba u Rwanda rwarakuyeho ikirego cyo kumukurikirana, avuga ko ubutabera bugomba gukora akazi kabwo.
Naho Interahamwe 8 zakiriwe n’igihugu cya Mali, Perezida Kagame yavuzeko ikinyoma cya mbere ariko bavuzeko u Rwanda rwari ruziko bazoherezwa muri Mali ikinyoma cya kabiri nuko ntacyakozwe ngo bagaragaze uburyo abo bantu batazongera kwijandika mu byaha byari byarabafungishije.
Yagize ati “nkubu ngubu barongeye bihuza n’abandi bicanyi binyuze ku mbuga nkoranya mbaga aho basigaye bakwirakwiza ibinyoma ku Rwanda. Urumva ibyo ari ibisanzwe”?
Ku rubanza rwa Rusesabagina, Perezida Kagame yavuzeko abarunenga iyo bafashe abakoze nk’ibyo Rusesabagina yakoreye u Rwanda, bahita bicwa nta rubanza rubaye.
Yongeyeho ko abamurengera birengagiza nkana ibyo yakoze kuko bashaka ko afungurwa yaba ari umwere cyangwa atari umwere.
Mu gusoza Perezida Kagame yabajijwe niba azaba umukandida mu matora ya 2024, asubiza ko Itegeko Nshinga ribimwemerera.