Perezida Emerson Munangagwa na Perezida Mokgweetsi Masisi bashimiye igihugu cy’u Rwanda ku ruhare rwacyo mu kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado mu gihugu cya Mozambique. Ibi byatangajwe mu itangazo ryasohotse muri week end ishize nyuma y’inama y’iminsi ibiri yahuje ibyo bihugu byombi mu gihugu cya Zimbabwe.
Nkuko bigararaga mu itangazo “Abakuru b’ibihugu byombi bashimiye Perezida Kagame kuba yaremeye kohereza ingabo muri Cabo Delgado mu kurwanya iterabwoba”
U Rwanda ntabwo rubarizwa mu muryango uhuza ibihugu byo mu majyepfo y’Afurika SADC ariko hari uburyo bashyizeho imikoranire.
Mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka, ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique batangiye kugaba ibitero ku byihebe mu bice bya Pundanhar na Nhica do Ruvuma bigamije kubihashya muri utwo duce byari byarahungiyemo.
Ibi bitero bigamije guhashya ibyo byihebe byo mu mutwe wa Al Sunnah wa Jama’ah byari byarahahungiye bivuye mu mashyamba ya Mbau, Siri I n’ahandi byari byirukanywemo n’Ingabo z’u Rwanda.
Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’Igisirikare cya Mozambique bagabye ibitero bigamije gutsinsura burundu ibyo byihebe mu bilometero 55 uvuye mu Mujyi wa Palma.
Aho ibyo bitero byagabwe, ni ahantu hasanzwe hari imirima y’imyumbati. Ibyihebe byari byarafashe ako gace aba ariho byihisha.
Ingabo za SADC ziri mu butumwa muri Mozambique zari zamenyeshejwe n’iz’u Rwanda ko hari ibyo bitero kugira ngo zikumire ko abo barwanyi bambuka bagahungira mu kindi gice.
Ukuriye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Maj Gen Innocent Kabandana, yasuye izo ngabo mu gace ka Pundanhar nyuma y’aho zari zimaze kukirukanamo umwanzi.
Yashimye izo ngabo, azisaba gukomeza kuba maso, bakarangwa n’ikinyabupfura kugira ngo bakomeze gukora inshingano zabo neza.
Perezida Kagame yatangaje ko Inzego z’Umutekano z’u Rwanda kuva zagera muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021, zagize uruhare mu gutuma igice kinini cya Cabo Delgado kibona umutekano.
Yagaragaje ko ikibazo kimaze gukemuka nibura ku kigero cya 85%. Ati “Ingabo z’u Rwanda, Abapolisi, izindi nzego zose zagiyeyo zikorana n’Ingabo za Mozambique […] nka 85% [ikibazo] cyarakemutse, 15% uduce duto tw’aba bantu basigaye, bahunze bajya mu bindi bice batari barimo ubu barabakurikirana kugira ngo naho bahasukure neza.”
Muri iki gihe, ugeze i Cabo Delgado, ubuzima bwatangiye kugaruka ku buryo abaturage basubiye mu mirimo yabo, barahinga, baracuruza ndetse mu minsi ishize amashuri yarafunguwe mu Mujyi wa Palma.