Kuri uyu wa Kane tariki 10/03/2022 kuri Grand Legacy Hotel umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Bwana Mugabo NIZEYIMANA Olivier n’umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri mu Rwanda (FRSS) Padiri Gatete Innocent bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye y’imyaka 5 azibanda ku guhuza imbaraga mu kugera ku ntego zihuriweho n’Amashyirahamwe yombi.
FERWAFA na FRSS biyemeje gukoresha umupira w’amaguru mu kugira uruhare mu burezi n’iterambere ry’abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye yose ari mu Gihugu ndetse no kwihutisha kugera ku ntego Nshingiro za FERWAFA z’igihe kirekire nk’uko zikubiye mu mategeko Nshingiro yaryo mu Ngingo ya 2 by’umwihariko: (i) Guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda hose, (ii) Gutuma Abanyarwanda muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko bagera ku bwisanzure mu kwidagadura no mu mitekerereze hifashishijwe gukina umupira w’amaguru no (iii) Gutuganya mu rwego rw’Igihugu amarushanwa y’umupira w’amaguru wemewe na FIFA mu buryo bwose ukinwamo hagaragazwa neza amarushanwa agenewe amashyirahamwe anyuranye akina uwo mukino.
Mu kiganiro n’ Itangazamakuru abayobozi bombi bagaragaje ko ubu bufatanye buzafasha amashyirahamwe kugera ku ntego zayo. ” Twifuje gufatanya na FRSS kuko abana dushaka kubakiraho ishingiro ry’iterambere ry’umupira w’amaguru rirambye igihe kinini bakimara ku mashuri kandi tuzi neza ko akamaro ko gutoza abana kuva bakiri bato.
Ubu bufatanye rero buri mu bice bitandukanye harimo guhugura abana bari ku mashuri bakavamo abakinnyi, abatoza,abasifuzi n’ibindi byiciro bya tekiniki bitandukanye mu mupira w’amaguru b’ejo hazaza. Ikindi ubu bufatanye buzadufasha k’ingenzi ni uguhuza imbaraga mu gutegura amarushanwa y’abakiri bato mu mashuri”– Perezida wa FERWAFA, NIZEYIMANA MUGABO Olivier.
Ku ruhande rw’ umuyobozi wa FRSS yishimiye gukorana na FERWAFA mu guteza imbere umupira w’amaguru mu mashuri: “Ubusanzwe tugira imikino igera kuri 13 ariko FERWAFA ibaye ishyirahamwe rya kabirii tugiranye ubufatanye, turizera rero ko niduhuza imbaraga nta kabuza ko bizagirira akamaro umupira w’amaguru n’amakipe y’igihugu na cyane ko igihe kinini abana bakimara ku mashuri kandi nibo soko y’iterambere ry’umupira w’amaguru mu gihe kirambye.”
Amashyirahamwe yombi azibanda mu gutegurana ibikorwa bikubiye mu bice 3 aribyo: Amahugurwa, gutegura amarushanwa no guteza impano imbere z’abakiri bato mu mashuri.
Gutegura ibikorwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano bizayoborwa na Komisiyo ihuriweho igizwe na:
Komiseri ushinzwe tekinike n’iterambere muri FERWAFA
Abanyamabanga Bakuru b’amashyirahamwe yombi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FRSS
Abayobozi ba tekinike b’Amashyirahamwe yombi (National Technical Directors)
Uyu muhango wo gusinya amasezerano wari witabiriwe n’inzego z’abafatanyabikorwa zitandukanye harimo Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri ya Siporo, uhagarariye ibiro bya FIFA mu Karere, Komite Olempike, abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru.