Muri Kanama 2021 ubwo Leta y’u Rwanda yatangazaga ko Johnson Busingye wari umaze igihe ari Minisitiri w’Ubutabera, agizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, ibigarasha n’abajenosideri basimbukiye ku isunzu ry’inzu, badashaka ko Bwana Busingye ajya muri uwo mwanya.
Abari ku isonga mu kuvuza iyabahanda, ni abo mu muryango wa Paul Rusesabagina n’abanyamahanga bamushyigikiye mu bikorwa bye by’iterabwoba. Abana n’umugore wa Rusesabagina ndetse n’udutsiko nka Lantos Foundation usanzwe ari inkoramutima ya “Bin Laden w’Umunyarwanda”, barasaze barasizora ngo Johnson Busingye ntiyemererwe guhagararira u Rwanda mu Bwongereza, ngo kuko yagize uruhare mu itabwa muri yombi rya Rusesabagina.
Byari ukwikirigita bagaseka ariko, kuko umubano w’ibihugu udashobora gushingira ku marangamutima y’abantu ku giti cyabo. Byagera kuri Paul Rusesabagina bwo, bikumvikana ko Ubwongereza butari kwemera gutakaza ubucuti hagati yabwo n’u Rwanda, kubera icyihebe cyahamwe n’ibyaha byo kwica abaturage b’inzirakarengane, abandi abagira ibimuga, imitungo yabo irononwa, indi irasahurwa.
Kuwa gatanu ushize rero, tariki 18 Werurwe 2022, nibwo Ubwongereza bwatangaje ko Busigye Johnson yemerewe guhagararira uRwanda muri icyo gihugu. Abo kwa Rusesabagina, ibigarasha, abajenosideri n’ababatera inkunga, bahise bajya mu cyunamo, ikimwaro kirabakora, babona ko politiki bakina ari iya giswa cyane.
Abazi neza izi nkorabusa, cyane cyane izibundabunda mu Burayi, Amerika na Canada, baduhishuriye ko zatangiye gusubiranamo, zishinjanya ubushishozi buke. Abo baswa baritana bamwana, bamwe barega abandi kubagusha mu kimwaro n’igisebo, ngo kuko byabonekaga ko kwamagana Bwana Busingye ari urugamba batari gutsinda.
Nta gihe Abanzi b’uRwanda batatsinzwe, ariko noneho uyu mwaka ubanza uzasiga n’abari bagihanyanyaza bazinutswe ibyo gushotora uRwanda. Aya mezi 3 gusa ashize yagombye kubereka ko iminsi yabo ibaze,
Bimwe mu byashegeje inyangabirama, ni inkuru y’Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba n’Umugaba w’Ingabo Zirwanira ku Butaka, umaze kugirira uruzinduko mu Rwanda ubugira kabiri. Gen Muhoozi Kainerugaba yatanze ubutumwa ko Uganda yifuza kubana neza n’u Rwanda, maze abari bafite inyungu mu bushyamirane bw’ibihugu byombi batangira kubunza imitima.
Ikindi cyashenguye ibigarasha n’abajenosideri, ni icyemezo cy’ubutabera bwo mu Bufaransa bwatangaje ko urubanza rw’ihanurwa ry’indege ya Yuvenari Habyarimana ruteshejwe agaciro burundu.
Ibi bivuze ko ntawe uzongera gushyira ku nkeke abayobozi ba RPF-Inkotanyi, bari bamaze imyaka bashinjwa ibinyoma, bagerekwaho ihanurwa ry’iyo ndege. Ibiramambu ahubwo, abari bagize “Akazu”, ari nabo bateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu nibo barushijeho kwikorera umutwaro w’urupfu rwa shebuja Habyarimana, kandi rurabahama.
Indi nkuru yaranze aya mezi 3 gusa, ni iyashimangiye ko inama ya CHOGM, ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, bidapfa bidapfusha izabera mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka wa 2022. Inshuro 2 ziheruka iyi nama ikomeye cyane yagiye isubikwa kubera icyorezo cya COVID-19, maze ibigarasha n’abajenosideri bakikomanga ku gatuza ngo bagize uruhare muri iryo subikwa. Aho bumviye rero ko noneho izabera i Kigali, amenyo bayamariye mu nda.
Abagizi ba nabi rero n’ubwo ari ingumba z’amatwi, bari bakwiye kubona ko bakina n’ikipe batazi. Bakwiye kureka guta igihe bagataha, cyane ko benshi n’imyaka ibajyanye, ejo batazagwa Igihugu igicuri, kandi cyo cyiteguye kubakira. Ibyaye ikiboze irakirigata!