• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

Ubwanditsi 30 Mar 2022 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda, UBUZIMA

Purpose Rwanda ni Umuryango utari uwa leta urwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse ukanafasha ababaswe na byo, Uhora ukora ubukangurambaga ariko ubu hararebwa cyane ubw’imyaka itanu buzafasha abagera ku bihumbi 30 kubireka.

Ubuyobozi bwa National Rehabilitation Service aricyo kigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco , buvuga ko gufatanya na Purpose Rwanda mu kugabanya ikoreshwa ry’ibiyobwabwenge n’ingaruka bitera ari ingenzi kandi batazahwema kuyiba hafi kugirango igere ku ntego yihaye

Hari ubukangurambaga bwamuritswe kuwa 17 Ukuboza 2021, bwatangiranye na 2022 kugeza mu 2027, aho bufite intego yo gufasha abantu 30.000 babaswe n’ibiyobyabwenge, inzoga, abakora ubuzererezi cyangwa uburaya kubivamo burundu bagasubira mu buzima busanzwe.

Agaba Ark Bruno avuga ko atazacogora gushishikariza abanyarwanda kuva mu biyobyabwenge

Umuhuzabikorwa wa Purpose Rwanda, Bwana Agaba Bruno, yavuze ko bateganya ko byibura buri mwaka bazajya bafasha abantu 5000, kuko byagaragaye ko benshi mu babaswe n’ibiyobyabwenge bagerageza kwiyahura abandi bagakora ibikorwa bigira ingaruka ku bandi birimo ubujura, ubwicanyi, gufata ku ngufu, urugomo n’ibindi. Purpose Rwanda ibereyeho  kugira ngo yubake u Rwanda rufite intego rutarangwamo ibiyobyabwenge.”

Agaba avuga ko buri cyumweru Purpose Rwanda yakira byibura abantu 25 babaswe n’ibiyobwabwenge, uburaya ndetse n’inzoga ku buryo babona ko hakenewe ubufatanye bw’abaturage, imiryango, inzego za leta, abikorera ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta kugirango iki kibazo kirandurwe burundu.

Abenshi mu bagenerwabikorwa baretse uburaya bafashijwe na Purpose Rwanda bavuga ko mbere bari bariyanze, biyahuza ibiyobyabwenge buri munsi kugeza ubwo bagerageje no kwiyahura inshuro zitari nkeya

Abari mu buraya bavuga ko bahuye na Purpose Rwanda ibafashanya hamwe n’abandi bari bahuje umwuga bahana ubuhamya basohora agahinda kose bari bafite mu mutima, babona abantu babereka urukundo bava mu buraya n’ibiyobyabwenge.

Ubu basigaye bakora nk’abafashamyumvire bafasha abandi kubireka ndetse bikaba binabatunze, aho no muri ubu bukangurambaga bazafasha benshi babaswe n’ibiyobyabwenge kubivamo.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco, NRS, Mufulukye Fred, yavuze ko bazafatanya n’uyu muryango muri ubu bukangurambaga asaba ko buri wese yagira iki kibazo icye kugira ngo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko ricike.

Ati “Dukwiriye kumva yuko twese iki kibazo kitureba nk’abanyarwanda kandi ko n’igisubizo kizava muri twe.”

Ubu bukangurambaga buzagera mu gihugu hose, aho mu bizakorwa harimo gukora ubushakashatsi kuri iki kibazo, gushyira imfashanyigisho mu mashuri cyane cyane ayisumbuye, gutangiza byibura ikigo ngororamuco kimwe muri buri ntara, gutegura abakize kugaruka muri sosiyete n’ibindi.

Umuyobozi mukuru wa Purpose Rwanda Bwana Anyama Charles yakira inkunga ya Ralex Logistics mu mpera z’umwaka 2021

Wowe se ni ryari? ni ikibazo buri muntu yagakwiye kwibaza mu rwego rwo kumva ko urugamba rwo kurandura ibiyobyabwenge ndetse n’ubuzererezi atari urw’umwe, buri munyarwanda n’umuturarwanda wese yagakwiye guhangayikishwa no kuramuka nabi kwa mugenzi we, niyo mpamvu Umuryango Purpose Rwanda uhamagarira abantu bo mu ngeri zose guhaguruka bagashyigikirana bakareba ko baramura ubuzima bwa benshi butikirira mu ngeso yo kubatwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge

Ushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge no gufasha ababaswe nabyo Bwana Macumu Joseph wa Purpose Rwanda

Uti gute? Duhagurukiye rimwe twafatanya na Purpose Rwanda kongera umubare w’abamaze kuvanwa muri ubwo bubata, igihugu kigasigara gisigasiriwe n’abanyarwanda bazima bakiganisha aheza, Purpose Rwanda imaze kugira abagenerwabikorwa bangana n’1007 bari mu nzira yo guhinduka no gukira muri abo 317 bamaze guhinduka barakira neza, yewe bayifasha no gutarura bagenzi babo bakiri mu buyobe bwo kubatwa n’uburara,uburaya,ubwomanzi ndetse n’ibiyobyabwenge

Abasaga 200 bari mu nzira yo gukira bishatse kuvuga ko bamaze amezi arenga atatu badakoresa ibiyobyabwenge, abarenga 400 baracyakurikiranwa kandi Purpose Rwanda ifite inshingano zo gushyira imbaraga mu kubasanga aho bari n’aho batuye hanyuma kandi abakize bagakiza abandi.

2022-03-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inzego z’umutekano mu Rwanda zirabe maso, Abantu Uganda igeza buri munsi ku mupaka wayo n’u Rwanda siko bose ari inzirakarengane, ngo haba harimo na ba Gatumwa ba RNC na CMI

Inzego z’umutekano mu Rwanda zirabe maso, Abantu Uganda igeza buri munsi ku mupaka wayo n’u Rwanda siko bose ari inzirakarengane, ngo haba harimo na ba Gatumwa ba RNC na CMI

Ubwanditsi 15 Jan 2022
Mu Rwanda umusore yakoze akuma kazajya gatamaza abantu bose batwara imodoka basinze REBA HANO”

Mu Rwanda umusore yakoze akuma kazajya gatamaza abantu bose batwara imodoka basinze REBA HANO”

Ubwanditsi 27 Feb 2018
Birakekwa ko Gen.Wilson Irategeka wari umuyobozi wa CNRD-FLN yahungiye I Burundi.

Birakekwa ko Gen.Wilson Irategeka wari umuyobozi wa CNRD-FLN yahungiye I Burundi.

Ubwanditsi 28 Dec 2019
Inama ya RNC yaranzwe n’impaka zikomeye kubirebana nibura rya Rutabana ariko Kayumba Nyamwasa yashakaga ko bitaganirwaho

Inama ya RNC yaranzwe n’impaka zikomeye kubirebana nibura rya Rutabana ariko Kayumba Nyamwasa yashakaga ko bitaganirwaho

Ubwanditsi 09 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Trump ntabwo akunzwe nk’uko Obama yari akunzwe
POLITIKI

Trump ntabwo akunzwe nk’uko Obama yari akunzwe

Ubwanditsi 03 Apr 2017
Leta ya Uganda yakoze amakosa ubwo yasinyiraga inguzanyo yo kwagura ikibuga cy’indege cya Entebbe none birangiye bugishyize mu maboko y’Abashinwa
Amakuru

Leta ya Uganda yakoze amakosa ubwo yasinyiraga inguzanyo yo kwagura ikibuga cy’indege cya Entebbe none birangiye bugishyize mu maboko y’Abashinwa

Ubwanditsi 26 Nov 2021
Amafoto – Amavubi U23 isezereye ikipe ya Libya mu mukino rutsinzemo 3-0 ikomeza mu kindi kiciro ku giteranyo cy’ibitego 4-4
Amakuru

Amafoto – Amavubi U23 isezereye ikipe ya Libya mu mukino rutsinzemo 3-0 ikomeza mu kindi kiciro ku giteranyo cy’ibitego 4-4

Ubwanditsi 27 Sep 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru