Kuri uyu wa mbere, tariki ya 2 Gicurasi 2022 nibwo Sergio Ramos, Julian Draxler, umunyezamu Kaylor Navas na Thilo Kherer bose bakinira ikipe ya Paris St Germain basoga uruzinduko bagiriraga mu Rwanda batangiye ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.
Nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) binyuze ku rubuga rwa Twitter, bemeje ko ubwo aba bakinnyi basozaga urizunduko rwabo rw’iminsi itatu mu Rwanda bahuye n’abana basanzwe babarizwa mu irerero ry’ikipe ya PSG riherereye mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo.
Uko aba bakinnyi ari bane bose baganiriye n’aba bana ndetse banaboneraho umwanya wo kubazwa ibibazo bitandukanye aba bakinnyi baherutse kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Bufaransa 2021-2022.
Muri uru ruzinduko, aba bakinnyi bari mu Rwanda baboneyeho gusura ibice bitandukanye birimo pariki y’i Birunga ndetse n’iya Akagera, basuye kandi Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994.
Iri rerero ry’iyi kipe ya Paris St Germain ryafunguwe ku mugaragara mu Rwanda, mu kwezi k’Ugushyingo 2021, icyo gihe gufungura iri rerero bikaba byaritabirwe n’umunyabigwi wa PSG, Raí Souza Vieira de Oliveira.
Ikipe ya Paris St Germain ndete n’igihugu cy’u Rwanda basinyanye amasezerano yo kumenyakanisha iki gihugu binyuze mu bukerarugendo bwise Visit Rwanda mu mwaka wa 2019.