• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Byasabye iminota 4 yonyine kugirango ikipe ya Real Madrid isange Liverpool ku mukino wa nyuma isezereye Manchester City muri UEFA Champions League

Byasabye iminota 4 yonyine kugirango ikipe ya Real Madrid isange Liverpool ku mukino wa nyuma isezereye Manchester City muri UEFA Champions League

Editorial 05 May 2022 Amakuru, IMIKINO

Mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’irushanwa rihuza amakipe yitwaye neza ku mugabane w’i Burayi rizwi nka UEFA Champions League waraye ubaye, ikipe ya Real Madrid yasezereye Manchester City ku giteranyo cy’ibitego 6-5.

Muri uyu mukino wabereye muri Esipanye wo kwishyura wagiye gukinwa ikipe ya Real Madrid yari iri mu rugo yasabywaga byize ikinyuranyo cy’ibitego bibiri, kuko mu mukino ubanza Manchester City yari yatsinze ibitego 4-3.

Ni umukino watangiye amakipe yombi asa narimo gutinyana kuba yabona ibitego kuko igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye ari ubusa ku busa aha bikaba byavugaga ko ikipe ya Manchester City igeze ku mukino wa nyuma.

Gusa byaje guhinduka mu gice cya kabiri aho rutahizamu wa City Riyad Mahrez yafunguye amazamu ya Real Madrid ubwo hari ku munota wa 73 w’umukino, Real Madrid yishyuye iki gitego ubwo hari ku munota wa 90, ni igitego cyatsinzwe na Rodrygo.

Iki gitego kigitsindwa, Real Madrid yasabwaga ikindi gitego cyashoboraga kubageza muyindi minota 30 y’inyongera, ntabwo byatinze kuko mu minota 6 y’inyongera bari bongeyeho, Rodrygo yongeye kubona ikindi gitego bituma amakipe anganya 5-5.

Nyuma yo kunganya hahise hongerwaho iminota 30 yagombaga gusobanura ikipe ikomeza ku mukino wa nyuma, Real Madrid yabigezeho ubwo hari ku munota wa 95 nibwo kapiteni wayo Karim Benzema yatsinze igitego kuri penaliti, bityo iyi kipe isanga Liverpool ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2021-2022.

Real Madrid yo muri Esipanye yageze ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa, isanze ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza yo yawugezeho nyuma yo gusezerera ikipe ya Villarreal yayisezereye ku giteranyo cy’ibitego 5-2.

Biteganyijwe ko ku itariki ya 28 Gicurasi aribwo hazakinwa umukino wa nyuma uzahuza Liverpool na Real Madrid, ni umukino uteganyijwe kubera kuri Sitade de France yo mu gihugu cy’u Bufaransa.

Uyu mukino ukaba usa n’uwisubiyemo kuko mu mwaka wa 2018, aya makipe nabwo yahuriye ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League warangiye ikipe ya Real Madrid itwaye igikombe itsinze Liverpool ibitego 3-1.

 

2022-05-05
Editorial

IZINDI NKURU

Umujenosideri Pierre Kayondo wari wihishe mu Bufaransa yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryamaze imyaka ibiri

Umujenosideri Pierre Kayondo wari wihishe mu Bufaransa yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryamaze imyaka ibiri

Editorial 24 Sep 2023
Mukura yatsinze Rayon Sports yegukana igikombe cy’Amahoro no gukina CAF Confederation Cup 2019

Mukura yatsinze Rayon Sports yegukana igikombe cy’Amahoro no gukina CAF Confederation Cup 2019

Editorial 13 Aug 2018
Faustin Twagiramungu”Rukokoma” yatamaje Jean-Marie Vianney Ndagijimana ubu wiyita “impirimbanyi ya Demokarasi’, amushinja ubujura.

Faustin Twagiramungu”Rukokoma” yatamaje Jean-Marie Vianney Ndagijimana ubu wiyita “impirimbanyi ya Demokarasi’, amushinja ubujura.

Editorial 01 Jun 2021
2022 FIFAWCQ: Amavubi yanyagiye Seychelles, u Rwanda rwuzuza ibitego 10-0

2022 FIFAWCQ: Amavubi yanyagiye Seychelles, u Rwanda rwuzuza ibitego 10-0

Editorial 11 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwahawe kwakira igikombe cya Afurika mu mukino wa Volleyball, Ikipe y’igihugu y’abagabo n’abagore ihabwa Umunya-Brazil Paulo De Tarso Milagres nk’umutoza mukuru
Amakuru

U Rwanda rwahawe kwakira igikombe cya Afurika mu mukino wa Volleyball, Ikipe y’igihugu y’abagabo n’abagore ihabwa Umunya-Brazil Paulo De Tarso Milagres nk’umutoza mukuru

Editorial 04 Aug 2021
Amavu n’amavuko  by’ikipe y’igihugu “Amavubi”
IMIKINO

Amavu n’amavuko by’ikipe y’igihugu “Amavubi”

Editorial 13 Jan 2016
Shadyboo yamennye ibanga rituma abahanzi baza mu Rwanda bifuza kumubona imbona nkubone
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Shadyboo yamennye ibanga rituma abahanzi baza mu Rwanda bifuza kumubona imbona nkubone

Editorial 13 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru