• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Rwamagana City yasimbuwe na AS Muhanga gukina imikino ya 1/2 cy’ikiciro cya kabiri 2021-2022 kubera gukinisha umukinnyi utabyemerewe

Rwamagana City yasimbuwe na AS Muhanga gukina imikino ya 1/2 cy’ikiciro cya kabiri 2021-2022 kubera gukinisha umukinnyi utabyemerewe

Ubwanditsi 14 Jun 2022 Amakuru, IMIKINO

Nyuma yaho ikipe ya AS MUHANGA ireze kipe ya RWAMAGANA CITY FC ko yakinishije umukinnyi witwa MBANZA Joshua warufite amakarita atatu y’umuhondo atamwemerera gukina umukino ubanza wahuje ayo makipe yombi muri 1/4 cya shampiyona y’ikiciro cya Kabiri mu Bagabo tariki ya 04/06/2022.

Komisiyo ishinzwe gutegura amarushanwa muri FERWAFA yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 13/06/2022 mu rwego rwo kwemeza ibyavuye muri uwo mukino (Homologation des resultats) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 38 y’amabwiriza agenga amarushanwa ya FERWAFA ;

Komisiyo nyuma yo gusuzuma raporo z’abasifuzi ku mikino uwo mukinnyi yagiye akina yasanze uwo mukinnyi yarabonye amakarita mu mikino ikurikira :

1.Rwamagana City FC vs Amagaju FC tariki ya 30/10/2021: umukinnyi yabonye ikarita y’umuhondo ku munota wa 90+2 (iminota y’inyongera)

2.Sunrise FC vs Rwamagana City FC tariki ya 07/11/2021: umukinnyi yabonye ikarita y’umuhondo ku munota wa 50’

3.Nyagatare FC vs Rwamagana City FC tariki ya 22/05/2022: umukinnyi yabonye ikarita y’umuhondo ku munota wa 81’

Bityo Umukinnyi MBANZA Joshua wari wambaye nimero 9 akaba atari yemerewe gukina umukino ubanza wa ¼ wahuje Rwamagana City FC na AS Muhanga nk’uko biteganywa n’igika cya 2 cy’ingingo ya 79 y’amabwiriza agenga amarushanwa. Komisiyo ishinzwe gutegura amarushanwa muri FERWAFA ishingiye ku ngingo ya 56 y’amabwiriza agenga amarushanwa iyiha ububasha bwo guterana igihe cyose hari ikirego kijyanye no gukinisha umukinnyi utabyemerewe mbere yo kwemeza ibyavuye mu mukino (homologation des resultats) yahanishije Ikipe ya RWAMAGANA CITY FC gusezererwa muri shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu Bagabo y’umwaka wa 2021-2022 nk’uko biteganywa n’ingingo ya 60 y’amabwiriza agenga amarushanwa.

Iki kemezo kikaba gihesha ikipe ya AS MUHANGA gukomeza mu mikino ya 1/2 ya shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu Bagabo iteganyijwe mu burya bukurikira:

Ku wa Kabiri tariki 14/06/2022:

– Sunrise FC vs Vision FC (Nyagatare Stadium, 14h00)
– AS Muhanga vs InterforceFC (Muhanga Stadium, 14h00)

Ku wa gatandatu tariki 18/06/2022:

– Vision FC vs Sunrise FC (Mumena Stadium, 14h00)
– Interforce FC vs AS Muhanga (Bugesera Stadium, 14h00)

2022-06-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

MTN yateguye igitaramo cy’imbaturamugabo yatumiyemo bamwe mu bahanzi b’ibyamamare

MTN yateguye igitaramo cy’imbaturamugabo yatumiyemo bamwe mu bahanzi b’ibyamamare

Ubwanditsi 01 Jun 2016
Ibintu bitanu wasigarana ku mukino APR FC yatsinzemo Rayon Sports

Ibintu bitanu wasigarana ku mukino APR FC yatsinzemo Rayon Sports

Ubwanditsi 13 Dec 2018
“Sinatinyuka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi “. -Charles Onana yashenguye imitima y’interahamwe

“Sinatinyuka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi “. -Charles Onana yashenguye imitima y’interahamwe

Ubwanditsi 10 Oct 2024
Abarokotse ibitero bya FLN babwiye urukiko inzira y’umusaraba banyuzemo mu ijoro ryo kuwa 15 Ukuboza 2018

Abarokotse ibitero bya FLN babwiye urukiko inzira y’umusaraba banyuzemo mu ijoro ryo kuwa 15 Ukuboza 2018

Ubwanditsi 16 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakimbirane muri RRM, Sankara yirukanye Noble Marara mu ishyaka
INKURU NYAMUKURU

Amakimbirane muri RRM, Sankara yirukanye Noble Marara mu ishyaka

Ubwanditsi 22 Oct 2018
Kiyovu Sports yatsinze umukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, APR FC irasura Amagaju
Amakuru

Kiyovu Sports yatsinze umukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, APR FC irasura Amagaju

Ubwanditsi 05 Apr 2022
Ishyano riragwira: Thomas Nahimana yashinze irimbi kuri Internet aho imva ihagaze amadorali 161
Amakuru

Ishyano riragwira: Thomas Nahimana yashinze irimbi kuri Internet aho imva ihagaze amadorali 161

Ubwanditsi 25 Apr 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru