• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ibikorwa bya siporo biteganyijwe mu gihe cya CHOGM, Haringingo Francis yerekeje muri Raayon Sports nk’umutoza mukuru, Babua Samson yasinye muri Sunrise FC

Ibikorwa bya siporo biteganyijwe mu gihe cya CHOGM, Haringingo Francis yerekeje muri Raayon Sports nk’umutoza mukuru, Babua Samson yasinye muri Sunrise FC

Ubwanditsi 21 Jun 2022 Amakuru, IMIKINO

Uhereye mu mpera z’icyumweru gishize, mu Rwanda hari ibikorwa bitandukanye ndetse hazabera n’inama izahuza abakuru b’ibihugu bibarizwa mu muryango uvuga ururimi rw’icyongereza (CHOGM), abitabiriye uyu muhango hari uburyo bwateguwe bwo kwitabira siporo mu gihe cy’iyi nama.

Nk’uko byatangajwe na Ministeri ya Siporo mu Rwanda, bikanyuzwa ku rubuga rwa Titter rwa Minisiteri bemeje ko uhereye kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Kamena 2022 hateganyijwe umugoroba wo gukora siporo birukanka ah bazeguruka ibice bitandukanye by’Akarere ka Gasabo.

Nk’uko byatangajwe, kuri uyu mugoraba uhereye ku isaha ya saa kumi n’Ebyiri n’igice nibwo abasiganwa bakora siporo bahurira ku nyubako ya BK Arena, biteganyijwe ko abakora siporo bakora urugendo rungana n’ibilometero 4 na metero 400.

Kuwa Kane tariki ya 23 Kamena 2022 hateganyijwe igikorwa cya Cricket Tournament kizabera ku kibuga cy’i Gahanga ahasanzwe habera imikino nk’iyi ngiyi, iki gikorwa giteganyijwe guhera ku isaha ya Saa saba z’amanywa kugeza saa kumi n’imwe n’igice.

Ibikorwa bya Siporo muri gihe cya CHOGM bizasozwa kuri uyu wa gatanu, aho abakunzi ndetse na bamwe mubakinnyi b’umukino wa Golf bazahurira Nyarutarama ahasanzwe habera imikino ya Golf, mu cyiswe Networking Golf Tournament.

Biteganyijwe ko igikorwa kizatangira  guhera saa sita z’amanywa gisozwe saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku itariki ya 24 Kamena 2022.

 

Ikipe ya Rayon Sports yagiranye amasezerano n’umutoza Haringingo Francis Christian uzwi nka Mbaya, ni umutoza utandukanye n’ikipe ya Kiyovu Sports Club nyuma y’aho uyu mutoza atakomezanyije n’ikipe ya Kiyovu nyuma yaho umwaka w’imikino 2021-2022 urangiye asize iyi kipe ku mwanya wa kabiri.

Nk’uko amakuru RUSHYASHYA yamenye avuga ko uyu mutoza yahawe amaezerano yo gutoza ikipe ya Gikundiro amasezerano y’unwaka  umwe uri imbere, aha uyu mutoza akaba yasabwe ko agomba guha iyi kipe ibikombe byombi bizakinirwa mu Rwanda.

Biteganyijwe ko uyu mutoza azatangira imirimo muri Rayon Sports ubwo umwaka w’imikino 2021-2022 uzaba urangiye, ni nyuma yaho hazaba hashojwe imikino y’igikombe cy’Amahoro aho Rayon Sports izakina na Police FC bahatanira umwanya wa gatatu.

Ubwo uyu mutoza azaba atangiye imirimo muri Rayon Sports azahita azana n’abamwungirije barimo Rwaka Claude nk’umutoza wungirije, Nduwimana Pablo nk’umutoza ushinzwe kongerera abakinnyi imbaranga na Niyonkuru Vladmir nk’umutoza w’abanyezamu.

Nyuma yaho ikipe ya Sunrise FC izamukiye mu kiciro cya mbere, yaraye isinyishije rutahizamu Babua Samson wahoze akinira iyi kipe nyuma akerekeza mu gihugu cya Angola gukinayo, nyuma yaho amasezerano ye asojwe yahise agaruka muri iyi kipe ibarizwa mu karere ka Nyagatare.

Uyu rutahizamu wigeze kuba umwe mu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda, yaraye ahawe amasezerano y’imyaka ibiri iri imbere, bivuze ko azagumana na Sunrise FC kugeza mu mwaka w’imikino wa 2023-2024.

Kuri uyu wa mbere ikipe ya Bugesera FC, yaraye igiranye amasezerano n’abakinnyi babiri aribo Ishimwe Saleh wakinaga muri Kiyovu Sports na Nsengayire Shadadi wakinaga mu ikipe ya Gicumbi FC, aba bombi bakaba barahawe amasezerano y’imyaka ibiri.

2022-06-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Leta y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2030 abanyarwanda 95% bazaba baripimishije Virus itera Sida

Leta y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2030 abanyarwanda 95% bazaba baripimishije Virus itera Sida

Ubwanditsi 24 Sep 2023
Etienne Gatanazi Yeruye Yanika Ifu Mu Muyaga Ashakira Ibigaze Mu Bigarasha

Etienne Gatanazi Yeruye Yanika Ifu Mu Muyaga Ashakira Ibigaze Mu Bigarasha

Ubwanditsi 28 Jul 2025
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

RUSHYASHYA 01 Apr 2026
“Ruharwa Protais Mpiranya ashobora gufatwa mu minsi ya vuba”  Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT Serge Brammertz

“Ruharwa Protais Mpiranya ashobora gufatwa mu minsi ya vuba” Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT Serge Brammertz

Ubwanditsi 14 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Kamonyi basabwe gukangurira abaturage kurengera ibidukikije
Mu Mahanga

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Kamonyi basabwe gukangurira abaturage kurengera ibidukikije

Ubwanditsi 21 Jan 2016
Umukobwa wahamwe no kwica Steven Kanumba yavuye muri Gereza
HIRYA NO HINO

Umukobwa wahamwe no kwica Steven Kanumba yavuye muri Gereza

Ubwanditsi 14 May 2018
Mamadou Sy na Dauda Youssef bari bahagaritswe na APR FC, bababariwe basubizwa mu kazi
Amakuru

Mamadou Sy na Dauda Youssef bari bahagaritswe na APR FC, bababariwe basubizwa mu kazi

Ubwanditsi 31 Oct 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru