• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu gihe habura ukwezi ngo shampiyona y’u Rwanda 2022-2023 itangire, amakipe arimo AS Kigali , Musanze FC na Gasogi zatangiye imyitozo

Mu gihe habura ukwezi ngo shampiyona y’u Rwanda 2022-2023 itangire, amakipe arimo AS Kigali , Musanze FC na Gasogi zatangiye imyitozo

Ubwanditsi 20 Jul 2022 Amakuru, IMIKINO

Nyuma yaho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, itangarije ko shampiyona izatangira tariki ya 19 Kanama 2022, amakipe amwe n’amawe yatangiye imyitozo yitegura iyi shampiyona izasozwa muri Kamena 2023.

Nk’uko amwe mu makipe yamaze kubitangaza, imyiteguro y’iyi shampiyona irarimbanyije by’umwihariko nko ku ikipe ya Gorilla FC yo imaze hafi icyumweru kirenga itangiye imyitozo, Gasogi United, Musanze FC ndetse na AS Kigali yo yatangiye imyitozo muri iki cyumweru.

Ikipe ya AS Kigali isanzwe ikorera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo yatangiye kuwa mbere w’iki cyumweru , mu myitozo yari iyobowe n’umutoza mukuru wayo ariwe Casa Mbungo Andre ndetse n’umutoza umwungirije ariwe Mbarushimana Shaban uherutse gutandukana na Gasogi United.

Ni imyitozo kandi yagaragayemo abakinnyi bashya iyi kipe yasinyishije harimo Akayezu Jean De Dieu wavuye muri Etincelles FC, Munyarugabo Moise wahoze muri Mukura VS, Rucogoza Eliassa wavuye muri Bugesera FC ndetse na Dusingizimana Gilbert wavuye muri Kiyovu SC.

Mu ikipe ya Musanze yashimangiye ko mu myitozo yabo yitegura shampiyona y’u Rwanda, yongeyemo amaraso mashya y’abakinnyi barimo Ntijyinama Patrick wahoze muri Espoir, Nsengiyumva Isaac wari muri Rayon Sports, Amani Hakizimana na Dufitumufasha Jean Pierre.

Nubwo aya makipe ari amwe muyatangiye imyitozo, andi arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sport Club, Police FC na Mukura VS ntabwo aratangira kwitegura uyu mwaka utaha w’imikino.

Ni mugihe nko ku ikipe ya Bugesera yo itangira imyitozo kuri uyu wa gatatu mu myitozo iri bukoreshwe na Mutambirwa Djabil kuko umutoza mukuru wayo Ndayiragije Etienne yari yagiye mu biruhuko mu gihugu cy’amavuko cy’i Burundi.

2022-07-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ruharwa Protais Mpiranya yapfuye adashyikirijwe ubutabera, bizabazwa nde?

Ruharwa Protais Mpiranya yapfuye adashyikirijwe ubutabera, bizabazwa nde?

Ubwanditsi 12 May 2022
Muri Rayon Sport Byakomeye, amafaranga aratera intambara

Muri Rayon Sport Byakomeye, amafaranga aratera intambara

Ubwanditsi 21 May 2018
Rayon Sports yongereye amasezerano y’umwaka umwe y’ubufatanye na Canal+

Rayon Sports yongereye amasezerano y’umwaka umwe y’ubufatanye na Canal+

Ubwanditsi 01 Dec 2023
Ruharwa Sosthene Munyemana yagejejwe imbere y’ubutabera nyuma y’imyaka 28 hatanzwe ikirego

Ruharwa Sosthene Munyemana yagejejwe imbere y’ubutabera nyuma y’imyaka 28 hatanzwe ikirego

Ubwanditsi 14 Nov 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame avuga kuri nyakwigendera Mucyo, ati  ‘yari umuyobozi utiremereza’
Amakuru

Perezida Kagame avuga kuri nyakwigendera Mucyo, ati ‘yari umuyobozi utiremereza’

Ubwanditsi 06 Oct 2016
Sonia ukina filime nyarwanda akeneye 7,000$ ngo akire kanseri
IMIKINO

Sonia ukina filime nyarwanda akeneye 7,000$ ngo akire kanseri

Ubwanditsi 09 Mar 2016
Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda azanywe no gufungura inyubako y’imyidagaduro yiswe “Kigali Universe”
Amakuru

Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda azanywe no gufungura inyubako y’imyidagaduro yiswe “Kigali Universe”

Ubwanditsi 07 May 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru