Abinyujije kuri youtube, wa mupadiri warumbiye Imana n’abantu, Thomas Nahimana, yivugiye ku mugaragaro ko ari umusazi, ndetse anashishikariza abasazi bagenzi be kwiyahura batera u Rwanda, ngo kuko bamaze imyaka babwejagura bikaba ntacyo byabagejejeho.
Mu mvugo ye bwite, Nahimana yagize ati:” Ndasaba batayo y’abantu igihumbi basaze nkanjye, biyumva muri politiki yacu, guhaguruka tukagaba igitero mu Rwanda, maze tugafata Kigali. Tumaze imyaka tubwejagura gusa ariko nta kintu na kimwe twagezeho. Ntituzemera ko amatora ataha aba mu mahoro. ”
Ibisazi bya Thomas Nahimana Abanyarwanda bari basanzwe babizi, ariko we ubwe yari atarerura ngo yivugire ku mugaragaro ko yazahajwe n’uburwayi bwo mu mutwe. Kuba yifuza abantu 1.000 bo gutera u Rwanda bagafata Kigali, ni ikimenyetso gishimangira ko Nahimana atazi ibyo arimo. Ese ni hehe yumvise abasazi bagiye ku rugamba, rukabahira. Abo basazi be se bazaba barusha ibisazi ibihumbi n’ibihumbagiza bya Ex-FAR n’Interahamwe, batsinzwe ruhenu!
Zimwe mu ngero zerekana ko ibisazi bya Nahimana bimaze igihe, ni ukuntu yihanukiriye agahimba igihuha ngo Perezida wa Repubulika yitabye Imana. Kubera ko nta murwayi wo mu mutwe ugira ikimwaro, ntiyigeze ava ku izima yakomeje gukwiza ibihuha bye, atitaye ku kuba Perezida Kagame ahorana n’abaturage.
Nahimana Thomas yarihanukiriye ati”nshyizeho guverinoma ikorera mu buhungiro”. Erega ashyiraho inzererezi Jean Paul Ntagara ngo ni minisitiri w’intebe, yadukana n’izindi ndindagire ngo ni abaminisitiri. Erega bakanavugira ku maradiyo ngo ni abategetsi b’u Rwanda! Amenyo ni amabuye gusa.
Kubwejagura ku maradiyo no ku mbuga nkoranyambaga nabyo koko arabirambanye nk’uko abyivugira, ariko icyiza ni uko yiyemerera ko we n’abandi babwejaguzi bagenzi be ntacyo byabamariye, nta n’icyo bizigera bibamarira. Iri ni isomo ryiza ku bantu nka Gasana Anastase, Faustin Twagiramungu, Ingabire Victoire, Bernard Ntaganda, abo kwa Rusesabagina, abavuzanduru bo muri za FDU-Inkingi, Jambo Asbl, ARC-Urunana, RNC n’abandi bataye umutwe. Twizere ko ubwo babwiwe n’umusazi mugenzi wabo, Nahimana, bumva neza ko ibyo barimo ari ibitabapfu.
Icyo twashimira Thomas Nahimana ni uko yeruye akiyemerera ko ari umurwayi, kandi burya ujya gukira indwara arayirata. Kuba yiyemerera ko amaze imyaka abwejagura nabyo ni ubutwari, kandi ubwo abonye ko ntacyo byamumariye, twizere ko agiye kubireka.
Inama twagira Nahimana nk’uko tutahwemye kubimubwira, ni ukwibuka ko uRwanda rutera rudaterwa. Uretse ko bitanamworohera kubona ”batayo y’abasazi 1.000“ biyahura ngo baje gufata Kigali, azabaze n’abandi babigerageje urwo bahuye narwo. Niyegere inzobere mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe zimutabare, naho ibyo kwisukira Ingabo z’uRwanda abigumane mu nzozi atazigera akabya.