Biragoye gutandukanya Ingabire Victoire Umuhoza wiyita umunyapolitiki, na Col Théoneste Bagosora wameyekanye mu mateka y’u Rwanda nka “Koloneli w’imperuka” kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ikinyuranyo wabona wenda ni uko Bagosora yari umugabo mbwa, naho Ingabire akaba umugore, ariko ubundi barasa ugendeye ku mvugo y’ubugome n’ingengabitekerezo z’aba bombi. Bombi ni abanyamahano nk’uko tugiye kubigaragaza muri iyi nyandiko.
Urwango rwaranze Bagosora mu buzima bwe, ni nk’ urutinditse muri Ingabire Victoire. Nta washidikanya ko ari nayo mpamvu ba Bagosora bagiriye Ingabire icyizere akabayobora, ubwo yinjiraga muri za RDR zari zigamije kwenyegeza urwango mu Banyarwanda.
Nubwo Col Théoneste Bagosora yari umutoni w’akadasohoka kwa Habyalimana wayoboye u Rwanda kugeza arushoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ntibyamubujije gucura umugambi wo kwica uwamukamiye, amuziza kuba yari yarasinye amasezerano y’Arusha. Zimwe mu ngingo zari zikubiye muri ayo masezerano, ni itahuka ry’impunzi ziganjemo Abatutsi, Bagosora rero akaba atarakozwaga ibyo kubana n’Abatutsi mu Rwanda, doreko yabitaga”inzoka”.
Aha naho hari isano ya bugufi hagati ya Ingabire na bagosora, kuko bombi kubabwira umututsi ari ukubatuka.
Bombi ni abagambanyi
Bagosora yatangiye gutegura umugambi wo kwica Habyarimana ahindura bamwe mu bategetsi nko muri Jandarumori, ashyiraho abazamufasha gushyira mu ngiro ubugome bwe. Abonye umushinga we ugenda ujya mu buryo, ni nabwo yeruye, avugira mu ruhame ko agiye gutegura’imperuka”. Bwarakeye arabikora, Abatutsi basaga miliyoni bicwa urw’agashinyaguro mu minsi 100 gusa. Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwamuhamije icyaha, ahanishwa gufungwa imyaka 35 nubwo yapfuye atarangije igihano.
Mu mwaka wa 2012, Urukiko Rukuru waburanishije Ingabire Victoire Umuhoza, rusanga ari we wagejeje k’ uwitwa Uwumuremyi Vital umugambi we wo gushyiraho ingabo zishamikiye kuri FDU-Inkingi. Aha Ingabire yahamijwe icyaha cy’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho, n’ingingo z’imena z’Itegeko Nshinga hakoreshejwe iterabwoba n’intambara.Yahanishijwe igifungo cy’imyaka 15, aza gufungurwa atarangije igihano kubera imbabazi za Perezida wa repubulika.
Nk’uko Bagosora yivuganye Habyarimana wamukamiye, ni nako Ingabire Victoire ahora yifuza kugirira nabi Perezida Kagame wamugiriye neza akamurekura atarangije igifungo. Ngiyo indi sano ya hafi Ingabire na Bagosora basangiye.
Ingabire Victoire ariyorobeka, nyamara yaratahuwe.
Ibyo Ingabire akora byose abikorana ubutekamutwe no kwiyoberanya. Yihisha mu gihu cyo kwiyita umunyepolitiki n’impirimbanyi ya demukarasi, nyamara yishakira gusohoza imigambi yo gusubiza u Rwanda mu maboko y’abicanyi bene wabo. Aribeshya ariko, kuko bitagisaba ubundi buhanga ngo ubone ko imitekerereze ye ari nk’iya Bagosora.
Muw’ 1993 ubwo ibiganiro hagati Leta ya Habyarimana na FPR Inkotanyi byari birimbanyije, impande zombi zari ziri kurebera hamwe uko abo mu ngabo zari iza FPR Inkotanyi (APR)bazavangwa n’iza Leta y’icyo gihe, bagakora igisirikari kimwe cy’Igihugu. Bagosora yarebye umwanya biri gufata arerura ati :” Ariko ubundi turarushywa n’iki, ko ingoma ibihumbi nta Mututsi uzakandagira mu ngabo z’Igihugu cy’u Rwanda?”
Abazi neza Ingabire n’ umuryango w’abajenosideri akomokamo, ngo aterwa iseseme no kubona abajenerali b’Abatutsi mu ngabo z’u Rwanda. Iyo yihereranye na ba Bagiruwubusa Eric, Ntwari John Williams, Agnès Uwimana n’abandi babyumva kimwe, ntatinya kuvuga ngo”uwabonye ba jenerali Kabiligi na “Kastari” ntiyabona abajenerali b’ubu”. Ngiri rya rondakoko ahuriyeho na musaza we Bagosora.
Utiriwe ujya kure, ishyaka rya Bagosora “CDR-Impuzamugambi”, ryari rishingiye ku irondabwoko ku buryo butihishira, ndetse “Colonel w’Imperuka” akabivuga ku mugaragaro. Ushaka ibindi menyetso ajye yibuka muri Nzeri 1993, ubwo izahoze ari ingabo z’u Rwanda “Ex-FAR”, zirangajwe imbere na Bagosora, zasohoraga inyadiko igaragaza ko “Abatutsi aho bava bakagera ari abanzi b’u Rwanda”.
Ingabire Victoire n’abo bahuriye mu ngirwashyaka rya FDU-Inkingi ntibasiba kwita abayobozi b’uRwanda”Abavantara”, bashaka kuvuga ko Abatutsi bahoze ari impunzi ari abanyamahanga badakwiye kuyobora mu Rwanda
Ubwo yari avuye mu buhungiro mu Buholandi aje guteza akaduruvayo mu Rwanda, Ingabire Victoire yavugiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ko ashaka no kubona urwibutso rw’Abahutu. Yihutiye kujya no gusura imva y’ umuparimehutu Dominiko Mbonyumutwa , uyu Ingabire akaba amufata nk’icyitegererezo.
Muw’ 2019 Ingabire Victoire yahamagaye urubyiruko mu Mujyi wa Kigali,arusaba kwifatanya nawe mu ngirwashyaka ye FDU-Inkingi rigizwe n’abahoze ari abambari b’ingoma-ngome ya MRND/CDR.Yabwiye uru rubyiruko ko ashaka abahoze ari abasirikare b’Abahutu, kuko ngo ubwoko bw’Abatutsi atabakunda. Muri make Ingabire yiyemeje gukwiza umurage w’ubugome wa Bagosora.
Nk’uko rero Bagosora yoboye itsinda”AMASASU” ry’ahahezanguni b’ abasirikare ryari rishinzwe kwica Abatutsi, na Ingabire Victoire ayoboye agatsiko FDU-Inkingi, gafitanye imikoranire na FDLR, wa mutwe uhora unyotewe no kunywa amaraso y’Abatutsi.
Banyarwanda rero, nimumenye neza imigambi y’abashaka kubasubiza mu icuraburindi nk’iryo twaroshywemo na Bagosora na bagenzi be. Nimwime amatwi kandi mwamagane Ingabire Victoire n’abo basangiye imigambi, batifuriza ineza iki Gihugu.
Ingabire n’imizindaro ye bakunze kumvikana bikoma Rushyashya News kuko yahagurukiye gutamaza abameze nkawe, kandi ibitutsi byabo ntibizigera biduca intege. Icyaduca intege ahubwo ni uko imigambi yabo mibisha yagerwaho, kandi kimwe n’abandi batifuriza u Rwanda amacakubiri, tuzayikoma imbere twivuye inyuma.