Kuwa gatandatu tariki 01 Ukwakira 2022, ubwo Abanyarwanda bifuriza u Rwanda ineza bizihizaga imyaka 32 FPR – Inkotanyi itangije urugamba rwabohoye iki gihugu, za nkorabusa z’ibigarasha n’abajenosideri zibarirwa ku mitwe y’intoki zo zahuriye i Buruseli mu Bubiligi mu cyo bise imyigaragambyo yo kwibuka “Jenoside yakorewe Abahutu”.
Nubwo izo nzererezi zari zararitse isi yose ku mbuga nkoranyambaga, ndetse zikaniyambaza bamwe mu bakongomani baba i Burayi, amakuru aherekejwe n’amashusho dukesha abari mu Bubiligi, aragaragaza ko iyo ngirwa-myigaragambyo yabuze abayitabira, kuko haje abatarenga 50.
Imbyino y’abagome yabuze uyikiriza, mu gihe mu mijyi myinshi hirya no hino ku isi, nk’i Génève mu Busuwisi, Abanyarwanda babarirwa mu gihumbi bo bari babukereye, maze mu mudiho n’indirimbo zirata ubutwari bw’intwari zabohoye u Rwanda, bongera kwerekana ko nta na rimwe abagenzwa no gutukana no gusenya bazigera baruta abashima ibyiza u Rwanda rudahwema kugeraho, baharanira kubirinda no kubyongera.
Uretse ko ikimwaro kitica, ba bana b’abajenosideri bo muri Jambo Asbl, za mpuzamugambi zo muri FDU/FDLR-Inkingi, bya byigomeke byo muri “Idamange Movement”, n’abandi barindagiriye mu Burayi, bagombye kubona ko ibyo bamazemo imyaka isaga 28, byo kugoreka amateka y’u Rwanda no guharabika abayobozi barwo, ntacyo byagezeho nta n’icyo bizigera bigeraho. Burya ariko isoni zigirwa n’ufite umutima, kandi aba bo sinzi niba baranawigeze.
Hari abasesenguzi ariko basanga ibigarasha n’abajenosideri batayobewe ko ibikorwa byabo bibi ntacyo bizatanga. Ahubwo babikora bagirango bashuke ababacumbikiye n’ababagaburira ko bafite impamvu yo kuba mu buhungiro. Barabizi ko iyo “mapping Report” birirwa baririmba imaze imyaka n’imyaniko yaragizwe imfabusa, kuko ibiyikubiyemo ari ibirego bitagira epfo na ruguru.
Ntibayobewe ko na Loni yasanze abateguye icyo cyegeranyo gishinja u Rwanda ibinyoma, baragikoranye ubuswa no kubogama bikabije. Ingirwa banyapolitiki baracyatayanjwa muri “Mapping Report”, kandi ari indirimbo yaharurutswe.
Birazwi amaso y’umugome ntajya abona ibyiza. Ba nyir’ibiganza byamennye amaraso ntibashobora kwakira ibibazaniye amahoro. Abonse amashereka y’ingengabitekerezo ya giparmehutu banze gusangira n’abandi Banyarwanda ku ntango y’ubumwe, ahubwo bo baracyagotomera iyuzuye amacakubiri n’umwiryane.
Icyiza ariko ni uko abo ari mbarwa, ugereranyije n’abashishikajwe no kubaka u Rwanda rutubereye twese.