Ndagijimana Jean Marie Vianney, ni urugero nyarwo rw’umujenosideri wabanje kwiyorobeka ariko ubugome n’ubujura yari ajunditse bikanga bikamutamaza none ubu aracyasembera mu Bufaransa.
Uyu ni mwene Ntasangirwa na Ntamabyariro. Akaba yakoreye leta ya Habyarimana yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, maze Ndagimana akaba riwe wirirwaga ashaka inkunga z’ibikoresho byo guyikoresha, doreko yari ambassaderi w’u Rwanda mu Bufaransa
Yagizwe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda, ariko yaje kuruhemukira ubwo yibaga amafaranga yari agenewe ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na mission y’u Rwanda muri Loni.
Nk’umuntu Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye adahari, u Rwanda rwamwibeshyeho, rumugira uhagarariye ububanyi n’amahanga, nyamara ubugome, urwango n’amacakubiri yigishijwe na leta yakoreraga mbere, bwari bwuzuye mubwonko ndetse igihe cyari kigeze ngo abugaragaze
Amaze kugirwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, ubumwe bwe n’abajenosideri bari barahungiye muri Zaire (Congo-Kinshasa y’ubu) ntibwahagaze, ahubwo baramwegereye bamwumvisha uko akwiye kwitandukanya na FPR yari imaze guhagarika Jenoside no kubohora u Rwanda.
Uko ndagijimana yibye amafaranga yari agenewe Amabasade z’u Rwanda
Kuwa 19 Ukwakira 1994 uwari Perezida w’u Rwanda Pasteur Bizimungu yajyane n’itsinda ry’Abanyarwanda muri Amerika mu Nama ya Loni bari kumwe na Ndagijimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yari agiye no gutangiza Ambasade y’u Rwanda muri Amerika, na mission muri Loni.
Yari yahawe Amadolari ya Amerika $187,000 yo gutangiza izi Ambasade zombi ari na yo yaje kwibana ubugegera buteye isoni.
Igihe cyo gukoresha ya mafaranga kigeze, Ndagijimana yagombaga guha aya mafaranga Abambasaderi maze Ndagijimana asohotse mu cyumba cy’inama barimo muri hoteli, avuga ko agiye kuyazana mu cyumba yari yarayemo.
Aho gusubira muri cya cyumba cy’inama ngo ayashyikirize bene yo, yasohotse muri hoteli akandagiza imitwe y’amano, anyonyomba bujangwe ngo badatahura ko agiye.
Yageze hanze ya hoteli afumyamo yiruka taritari, ivumbi ribudika ikirere cy’i New York. Abo yari asize muri cya cyumba cyarimo itsinda ry’abayobozi b’u Rwanda barategereza baraheba.
Polisi ya New York yaje gutahura ko yatorotse anyuze ku Kibuga cy’Indege cya ‘John F. Kennedy International Airport’ ajya mu Bufaransa.
Nguko uko igisambo Ndagijimana Jean Marie Vianney cyatangiye gukeracyera mubuhungiro.
Uko ubujura bwivanze n’ubuterahamwe.
Nkuko byavuzwe haruguru, Ndagimana niwe warushinzwe gushakira inkunga interahamwe mu bihugu by’I buraya, bisobanuye ko ubuterahamwe bwari muri we kuva cyera.
Akimara kwiba amafaranga rero yatangije imiryango itandukanye igamije gukwirakwiza ingengabitekerezo ya genocide ndetse no kubiba amacakubiri mubanyarwanda baba mumahanga ari nako akoresha iyo miryango atekera umutwe abanyamahanga akabakuramo akayabo ko gutera inkunga benewabo bari mu mashyamba ya DRC.
Yakomeje gufatanya n’abo bicanyi basize bahekuye u Rwanda ngo barebeko bakongera kurushora mu macakubiri ariko byarabananiye.
Ndagijimana yahisemo gukomeza kwifatanya n’andi matsinda y’inkorabusa zokamwe n’ingengabitekerezo y’ubugome ndentse n’urwango babibwemo ingoma yateguye ikanashyira mubikorwa genocide yakorewe abatutsi.
Nkuko umuhanga yabivuze, icyiciro cya nyuma cya genoside ni ukuyihakana no kugereka ibyaha kubayikorewe. Bikavugwa bigakwirakwizwa bikigishwa muburyo bumwe nkubwo kuyitegura. Rero ntawatinya kuvuga ko Ndagijimana Jean Marie Vianney nawe ari umujenosideri mubandi, ndetse ninakabuhariwe kuko ari mubategura bakanashyiramubikorwa icyiciro cya nyuma cyo kuyihakana, kuyipfobya ndetse no gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo.
Aherutse gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga ibyo yise gahunda yo kwibuka jenoside yakorewe abahutu, agamije kuyobya amahanga ndetse n’abanyarwanda b’urubyiruko ko habaye jenoside ebyiri.
Uyu mugabo byose abiterwa nuko yananiwe kwakira intsinzwi ya sebuja Habyarimana na guverinoma ye, none aracyasaza imigeri ko habayeho jenoside ebyiri. Ibi kandi abivanga n’ubujura bwo kwiba amafaranga abo yita abgizweho ingaruka niyo Jenoside mpimbano abemeza ko azabavuganira ikemerwa.
Nguko uko bigenda iyo ubujura bwivanze n’ubujenosideri, uwo byombi bihuriyemo ahinduka inyangabirama. Ndagijimana rero n’agatsiko k’interahamwe bakwiye kwiyakira kuko ikibi cyaratsinzwe, nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda ndetse n’ingengabitekerezo yayo izatsindwa ruhenu.