• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Inama y’intekorusange ya Gicumbi FC yasize uwari Visi Perezida wayo, Niyitanga Desiré atorewe kuyiyobora

Inama y’intekorusange ya Gicumbi FC yasize uwari Visi Perezida wayo, Niyitanga Desiré atorewe kuyiyobora

Editorial 25 Oct 2022 Amakuru, IMIKINO

Kuri iki cyumweru tariki ya 23 Ukwakira 2022, mu nzu mberabyombi y’akarere ka Gicumbi habereye inama y’intekorusange yahuje abanyumuryango b’ikipe ya Gicumbi FC, ni intekorusange yemerejwemo Niyitanga Desire nka Perezida w’iyo kipe.

Iyi nama y’intekorusange yateranye hategurwa umwaka w’imikino wa 2022-2023 mu kiciro cya kabiri aho iyi kipe izakina uyu mwaka ndetse hanaberamo amatora yo kuzuza kimite nyobozi ya Gicumbi FC.


Kuva muri Werurwe 2022, iyi kipe yayoborwaga na Asman nka Perezida w’agataganyo kuko yaje ku buyobozi bwayo asimbuye Urayeneza John wari weguye kubera ko yabonaga atazagera ku ntego z’ikipe yari mu kiciro cya mbere icyo gihe.

Niyitanga Desie wari Visi Perezida we mbere yo kwegura niwe waraye atorewe kuyobora ikipe ya Gicumbi FC yitegura gukina umwaka w’imikino wa 2022-2023 mu kiciro cya kabiri irwana no kuzagaruka mu kiciro cya mbere.

Muri iyi nama y’intekorusange kandi hatangarijwemo ko iyi kipe izahabwa n’akarere ka Gicumbi miliyoni 70Frw nk’ingengo y’imari mu kiciro cya kabiri, gusa kugeza ubu amakuru avuga ko hamaze gukoreshwamo miliyoni 40 Frw mu gihe umwaka w’imikino utaratangira.

Biteganyijwe ko imikino ibanza y’ikiciro cya kabiri izakinwa guhera ku itariki ya 29 Ukwakira 2022.

Dore komite yuzuye y’ikipe ya Gicumbi FC mu gihe cy’umwaka uri imbere:

Perezida: Niyitanga Desire

Visi-Perezida wa 1: Nkurunziza Fabien

Visi-Perezida wa 2: Nzaramba Lucie

Umwanditsi: Ntambara Emile

Umubitsi: Niyonsenga Consollee

Umujyanama: Urayeneza John

Umunyamategeko: Karanganwa Jean Bosco

2022-10-25
Editorial

IZINDI NKURU

Amavubi yatewe mpaga kubera gukinisha Muhire Kevin ku mukino wa Benin atari yemerewe kuwukina

Amavubi yatewe mpaga kubera gukinisha Muhire Kevin ku mukino wa Benin atari yemerewe kuwukina

Editorial 17 May 2023
Mgr Mbonyintege arashyize yemeye ko agiye gukorera yubire abajenosideri

Mgr Mbonyintege arashyize yemeye ko agiye gukorera yubire abajenosideri

Editorial 10 Jul 2016
Impano z’abakiri bato bavuye mu bihugu 14 bya Afurika, barahurira mu Rwanda mu mikino ya FIBA U16 AfroBasket 2025

Impano z’abakiri bato bavuye mu bihugu 14 bya Afurika, barahurira mu Rwanda mu mikino ya FIBA U16 AfroBasket 2025

Editorial 29 Aug 2025
Amafoto – Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet bakinira ikipe ya APR FC, buri umwe yongereye amasezerano y’imyaka ine akinira iyi ikipe y’ingabo z’igihugu

Amafoto – Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet bakinira ikipe ya APR FC, buri umwe yongereye amasezerano y’imyaka ine akinira iyi ikipe y’ingabo z’igihugu

Editorial 08 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Peter wahoze muri P Square mu nzira yerekeza i Kigali mu gitaramo gikomeye
Mu Rwanda

Peter wahoze muri P Square mu nzira yerekeza i Kigali mu gitaramo gikomeye

Editorial 28 Apr 2018
Uganda: Ni iki cyihishe inyuma y’ingendo bivugwa ko Kayumba Nyamwasa akunze gukorera muri Uganda?
ITOHOZA

Uganda: Ni iki cyihishe inyuma y’ingendo bivugwa ko Kayumba Nyamwasa akunze gukorera muri Uganda?

Editorial 06 Nov 2017
Polisi y’u Rwanda yakajije imikwabu mu gihe iminsi mikuru yegereje
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yakajije imikwabu mu gihe iminsi mikuru yegereje

Editorial 14 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru