• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ibyavuye mu nama y’abayobozi bakuru b’ingabo za Congo FARDC yitabiriwe na FDLR byamenyekanye

Ibyavuye mu nama y’abayobozi bakuru b’ingabo za Congo FARDC yitabiriwe na FDLR byamenyekanye

Ubwanditsi 15 Nov 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kuri iki cyumweru, muri Localite ya Kanyarucinya habaye inama yatumijwe na Gen Njike ndetse yitabirwa na Maj Gen Shiko Tshitambwe mu kurebera hamwe icyakorwa ngo umugi wa Goma utagwa mu maboko y’inyeshyamba za M23. Muri iyi nama, FDLR ifite uruhare runini muri iyi ntambara kuko bafatanya na FARDC yari yatumiwe ihagarariwe na Maj Nkodosi uzwi ku gataziriro ka Silencieux na Sergent Gaston uzwi ku mazina ya Habarugira Joseph bo muri Unite CRAP iyoborwa na Col Ruhinda.

Muri iyo nama Maj Gen Shiko Tshitambwe yabasabye gukomeza umutsi bakarengera umugi wa Goma, dore ko ingabo za FARDC zacitse intege akaba ari ingabo za FDLR zigihanyanyaza mu guhangana na M23. FDLR kandi imaze gupfusha abasirikari benshi dore ko uwitwa Capt Noheli yaguye ku rugamba kuko niwe wari uyuboye ingabo za FDLR+FARDC zahanganaga na M23 ku gice cy’umupaka wa Kabuhanga wegera mu Rwanda. 

Naho ku ruhande rwa Mabenga, ingabo za FDLR zisubiriye ku cyicaro cyazo ahazwi nka Kazaroho no ku gasozi ka Gapopi. FDLR yivumbuye kuberako urusasu ruvuga FARDC ikiruka ikabasiga ku rugamba bonyine. 

M23 kandi yigaruriye Gurupoma ya Tongo yari imaze imyaka 18 igenzurwa na FDLR. Mu mirwano ikomeye yahanganishije umutwe wa M23 Inyeshyamba za FDLR ifatanyije n’ingabo za Leta FARDC, M23 yabashije kwirukana FDLR yari ihamaze igihe igenzura nyuma y’aho abasirikare ba  FARDC bari bafatanyije urugamba babonye ko bikomeye bakiyirukira .

Inkuru dukesha Rwanda Tribune nuko imirwano yatangiye saa mbiri za mu gitondo kugera saa sita z’aya manwa ku munsi w’ejo. Inyeshyamba za FDLR ziyobowe na Col.Ndatuhoraho Oreste zabashije kwihagararaho mu gihe cy’amasaha ane ariko ntibyaza kuborohera kubera ko ingabo za Leta FARDC zabataye ku rugamba zigahunga.

Umwe mu barwanyi ba FDLR ubarizwa muri Batayo yitwa Jeriko,ufite ipeti rya Sergent wafatiwe ku rugamba  yatangaje ko ingabo za Leta zibangira amaguru ingata zigata urugamba zikahasiga FDLR. Uyu musirikare yagize ati: “Nawe se nigute umusirikare adashaka gupfira igihugu cye ngo ninjye ugomba kugipfira. ”

Ifatwa rya Tongo n’igihombo gikomeye kuri FDLR ndetse n’imiryango yabasirikare bayo kubera ko benshi bahakuraga umusaruro ukomoka ku buhinzi.

 

2022-11-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kigali:Abakirisitu bahujwe no gushimira ibyo Imana yabagejejeho

Kigali:Abakirisitu bahujwe no gushimira ibyo Imana yabagejejeho

Ubwanditsi 08 Aug 2016

Nyuma yo gusezerera Sudani y’Amajyepfo kuri mpaga, Amavubi y’abagore batarengeje imyaka 20 iritegura gukina na Ethiopia mu ijonjora rya 2 mu gushaka itike y’Igikombe cy’isi kizabera muri Costa Rica 2022

Ubwanditsi 22 Sep 2021
Impinduka zitunguranye mu butasi bwa gisirikare

Impinduka zitunguranye mu butasi bwa gisirikare

Ubwanditsi 18 Jul 2018
Nyampinga wa Gereza muri Kenya yakatiwe igihano cy’urupfu

Nyampinga wa Gereza muri Kenya yakatiwe igihano cy’urupfu

Ubwanditsi 20 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Portugal amateka itwara igikombe cy’Uburayi
IMIKINO

Portugal amateka itwara igikombe cy’Uburayi

Ubwanditsi 11 Jul 2016
Uburengerazuba: Ibinyabiziga bigiye gusuzumwa imiterere yabyo hifashishiwe imodoka ya Polisi y’u Rwanda
Mu Mahanga

Uburengerazuba: Ibinyabiziga bigiye gusuzumwa imiterere yabyo hifashishiwe imodoka ya Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 11 Sep 2016
Uganda: Umugore yafatanwe igikapu gipakiyemo intwaro zitandukanye za gisirikare
HIRYA NO HINO

Uganda: Umugore yafatanwe igikapu gipakiyemo intwaro zitandukanye za gisirikare

Ubwanditsi 28 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru