• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ibyavuye mu nama y’abayobozi bakuru b’ingabo za Congo FARDC yitabiriwe na FDLR byamenyekanye

Ibyavuye mu nama y’abayobozi bakuru b’ingabo za Congo FARDC yitabiriwe na FDLR byamenyekanye

Editorial 15 Nov 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kuri iki cyumweru, muri Localite ya Kanyarucinya habaye inama yatumijwe na Gen Njike ndetse yitabirwa na Maj Gen Shiko Tshitambwe mu kurebera hamwe icyakorwa ngo umugi wa Goma utagwa mu maboko y’inyeshyamba za M23. Muri iyi nama, FDLR ifite uruhare runini muri iyi ntambara kuko bafatanya na FARDC yari yatumiwe ihagarariwe na Maj Nkodosi uzwi ku gataziriro ka Silencieux na Sergent Gaston uzwi ku mazina ya Habarugira Joseph bo muri Unite CRAP iyoborwa na Col Ruhinda.

Muri iyo nama Maj Gen Shiko Tshitambwe yabasabye gukomeza umutsi bakarengera umugi wa Goma, dore ko ingabo za FARDC zacitse intege akaba ari ingabo za FDLR zigihanyanyaza mu guhangana na M23. FDLR kandi imaze gupfusha abasirikari benshi dore ko uwitwa Capt Noheli yaguye ku rugamba kuko niwe wari uyuboye ingabo za FDLR+FARDC zahanganaga na M23 ku gice cy’umupaka wa Kabuhanga wegera mu Rwanda. 

Naho ku ruhande rwa Mabenga, ingabo za FDLR zisubiriye ku cyicaro cyazo ahazwi nka Kazaroho no ku gasozi ka Gapopi. FDLR yivumbuye kuberako urusasu ruvuga FARDC ikiruka ikabasiga ku rugamba bonyine. 

M23 kandi yigaruriye Gurupoma ya Tongo yari imaze imyaka 18 igenzurwa na FDLR. Mu mirwano ikomeye yahanganishije umutwe wa M23 Inyeshyamba za FDLR ifatanyije n’ingabo za Leta FARDC, M23 yabashije kwirukana FDLR yari ihamaze igihe igenzura nyuma y’aho abasirikare ba  FARDC bari bafatanyije urugamba babonye ko bikomeye bakiyirukira .

Inkuru dukesha Rwanda Tribune nuko imirwano yatangiye saa mbiri za mu gitondo kugera saa sita z’aya manwa ku munsi w’ejo. Inyeshyamba za FDLR ziyobowe na Col.Ndatuhoraho Oreste zabashije kwihagararaho mu gihe cy’amasaha ane ariko ntibyaza kuborohera kubera ko ingabo za Leta FARDC zabataye ku rugamba zigahunga.

Umwe mu barwanyi ba FDLR ubarizwa muri Batayo yitwa Jeriko,ufite ipeti rya Sergent wafatiwe ku rugamba  yatangaje ko ingabo za Leta zibangira amaguru ingata zigata urugamba zikahasiga FDLR. Uyu musirikare yagize ati: “Nawe se nigute umusirikare adashaka gupfira igihugu cye ngo ninjye ugomba kugipfira. ”

Ifatwa rya Tongo n’igihombo gikomeye kuri FDLR ndetse n’imiryango yabasirikare bayo kubera ko benshi bahakuraga umusaruro ukomoka ku buhinzi.

 

2022-11-15
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Nyuma yo gusimbuka urupfu inshuro nyinshi, Col Richard Niyitanga yarishwe bivugwa ko yari agiye kwiba

Burundi: Nyuma yo gusimbuka urupfu inshuro nyinshi, Col Richard Niyitanga yarishwe bivugwa ko yari agiye kwiba

Editorial 28 Feb 2020
Jenerali Cirimwami wiyise ‘intare’, ku nshuro ya mbere yabonye mu maso h’Intare za Sarambwe yahise asezera ku birayi

Jenerali Cirimwami wiyise ‘intare’, ku nshuro ya mbere yabonye mu maso h’Intare za Sarambwe yahise asezera ku birayi

Editorial 24 Jan 2025
Paul Rusesabagina na Sankara kwitwerera ibitero bya baringa mu Nyungwe  bimubyariye amazi nk’ibisusa  

Paul Rusesabagina na Sankara kwitwerera ibitero bya baringa mu Nyungwe  bimubyariye amazi nk’ibisusa  

Editorial 24 Oct 2018
Mu mihango y’amakwe hari aho usanga twimakaza umuco w’ibinyoma

Mu mihango y’amakwe hari aho usanga twimakaza umuco w’ibinyoma

Editorial 15 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

KUJYA GUKORERA POLITIKI MU RWANDA NI IHAME RIDAKUKA- TOMAS NAHIMANA
POLITIKI

KUJYA GUKORERA POLITIKI MU RWANDA NI IHAME RIDAKUKA- TOMAS NAHIMANA

Editorial 20 Jan 2016
Mu RWANDA: Urukiko rwategetse ko Dr Mukankomeje  amanurwa muri gereza agafungwa iminsi 30 y’agateganyo
Mu Mahanga

Mu RWANDA: Urukiko rwategetse ko Dr Mukankomeje amanurwa muri gereza agafungwa iminsi 30 y’agateganyo

Editorial 01 Apr 2016
America Shouldn’t Enable Presidents-for-Life
POLITIKI

America Shouldn’t Enable Presidents-for-Life

Editorial 25 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru