Iyo usomye itangazo ryashyizweho umukono n’uwiyise CURE-NGOMA(dore ko batajya bavuga amazina yabo nyakuri kubera kubundabunda), bigusaba imbaraga nyinshi ngo wumve neza icyo abajenosideri bo muri FDLR basaba, kuko ingingo bashyize muri iryo tangazo zivangavanze bya giswa nyine.
Batangira bashinja u Rwanda gutera Kongo, nk’aho ari abenegihugu cyangwa abavugizi ba Kongo. Icyakora ibi bishimangira ko FDLR ari ukundi kuboko k’ubutegetsi bwa Kongo, kuko yikiriza indirimbo itewe n’ubutegetsi bw’icyo gihugu.
Kuba FDLR n’igisirikari cya Kongo bifatanya ku rugamba no kwica Abatutsi b’Abanyekongo byo ntibikiri inkuru, ndetse no mu itangazo ryabo barabishimangira, bavuga amakuru yo ku rugamba nk’abahibereye. Urugero ni aho bemeza ko M23 yambuye leta ahantu hanini muri Teritwari ya Rutshuru, ndetse ubu ngo ikaba isatira Masisi na Lubero, kugirango izafate Umujyi wa Goma bitayigoye.
FDLR iratinyuka ikavuga ngo”ntako itagize ngo amahoro n’umutekano bisagambe mu Rwanda no mu karere”. Nyamara ahubwo ntacyo itakoze ngo irangize umugambi wa Jenoside, ibonye kugaruka kuwusoza mu Rwanda bitagishobotse, ihimbira ku Batutsi bo muri Kongo batagira kirengera.
Abo bajenosideri kandi barasaba gushyikirana na Leta y’u Rwanda. Abasesenguzi babibonyemo iturufu ya Perezida Tshisekedi wotswa igitutu ngo ashyikirane n’umutwe wa M23, akaba asa n’ugira ati uRwanda narwo nirubanze rushyikirane na FDLR yacu.
Usomye iri tangazo, hari byinshi wibaza.
Icya mbere, ubutegetsi bwa Kongo ntibusiba kubwira akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ko FDLR itakibaho, ko ibyo bushinjwa byo gukorana nayo ari ibinyoma. Niba se koko FDLR ari baringa, ikintu kitabaho gisaba gite ibiganiro?
Icya kabiri, ubundi usaba ibiganiro, ni ugaragaza imbaraga ku rugamba, nk’uko bimeze ku mutwe wa M23 Wamaze gufata ahantu hanini cyane, ndetse hakaba hashobora kwiyongera niba Leta ya Kongo ikomeje kwinagira yanga imishyikirano . FDLR se irashingira ku zihe mbaraga irusha Leta y’u Rwanda, ku buryo yayihatira kujya ku meza y’ibiganiro?
Icya gatatu, kugereranya FDLR na M23 ni ukwirengagiza ukuri nkana. FDLR ni umutwe w’abajenosideri, isi yose uretse Kongo, ifata nk’umutwe w’iterabwoba. N’ikimenyimenyi bamwe mu bayishinze bakanayiyobora bahanwe n’ubutabera mpuzamahanga, abandi ntibashobora kuva mu ndiri zabo mu mashyamba ya Kongo, kuko bafatiwe ibihano ku rwego mpuzamahanga. Ko M23 igaragaza ko irwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, intambara ya FDLR yo ifite iyihe mpamvu uretse gutinya kuryozwa ubugome ndengakamere bakoze mu Rwanda no muri Kongo?
FDLR ngo irasabira impunzi ko zatahuka”mu cyubahiro”. Nyamara uRwanda nta gihe rutasabye impunzi, zirimo n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro, gutaha ku neza. Abatashye barimo n’abarwanyi ba FDLR, ubu bashubijwe mu buzima busanzwe, ndetse n’abafite ibyaha bakurikiranyweho bahawe ubutabera bunoze. Abahisemo gutura mu bihugu byabakiriye nabo ni uburenganzira bwabo, ariko bafite uburenganzira bwo gusura uRwanda, nk’igihugu cyababyaye. Izindi mpunzi FDLR ivuga ni izihe? Keretse niba ari ugutinya kunyuzwa i Mutobo, ngo bahabwe inyigisho zibagira Abanyarwanda bazima.
Birasekeje kubona hari abagishingira kuri ya raporo itagira agaciro ya “Mapping Report”, bagashinja uRwanda ibyaha bo ubwabo bakoze. Nimutekereze icyegeranyo kimaze imyaka isaga 12 gifatwa nk’ibipapirano, uretse ibigarasha n’Interahamwe zigihoza mu kanwa. Koko dushyize mu gaciro, FDLR niyo ikwiye gushija abandi ubwicanyi, yirengagije amaraso atangira ingano ajejeta ku biganza byayo?
Bajenosideri ba FDLR rero, uwo muryango mpuzamahanga mutakambira ngo utegeke uRwanda gushyikirana namwe, mumenye ko ahubwo ukwiye guterwa isoni no kurebera ibikorwa byanyu by’ubugizi bwa nabi, kandi wakagize uruhare ngo mushyikirizwe ubutabera.
FDLR n’ababashyigikiye mwagerageje inzira zose zo kwisubiza ubutegetsi mu Rwanda no gusoza umugambi wanyu wa jenoside, birabananira. Niba mwibwira rero ko mwabigeraho binyuze mu mishyikirano n’uRwanda, murikirigita mugaseka.