Tariki ya 4 Ukuboza 2022 Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Antoine Tshisekedi Tshilombo yaganiraga n’urubyiruko rurenga 250 yaratunguranye avuga amagambo atabaho muri dipolomasi n’imibanire y’ibihugu yemeza ko agiye gukura ku butegetsi Perezida Kagame watowe n’Abanyarwanda mu mwaja wa 2017.
Mu ijambo rye Perezida Tshisekedi yahamagariye abanyekongo gufasha Abanyarwanda gukuraho ubutegetsi bwa Kagame ariko abo yita abanyarwanda ni ingabo z’abajenosideri za FDLR zimufasha mu rugamba ahanganyemo n’umutwe wa M23 dore ko arizo zibasha kwihangana ku rugamba zigahunga nyuma mu gihe ingabo za Kongo FARDC ziba zayabangiye ingata urugamba rugikubita.
Ubwo hari mu muhango wo kurahira wa Minisitiri w’ubuzima Dr Nsanzimana Sabin n’umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri ariwe Yvan Butera tariki ya 30 Ugushyingo 2022 Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cya Kongo bitirira u Rwanda avuga uburyo harimo kwigira nyoni nyinshi mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri Kongo.
Perezida Kagame Yatangarije abari bitabiriye uwo muhango n’Abanyarwanda muri rusange ko yasabye Perezida Tshisekedi kureka u Rwanda na Kongo bagakemura ikibazo cya FDLR ariko undi arahakana nyuma nibwo byaje kumenyekana ko ahubwo akorana nayo akaba yarayibikiye ngo imufashe kurwanya M23.
Ntabwo bikiri ibanga ko Tshisekedi yagiranye amabanga na M23: Yitegura kwiyamamaza yabonaga ingabo zose ziri inyuma ya Perezida Joseph Kabila utari wemerewe kwiyamamaza ahubwo agashyiraho Emmanuel Ramazani Shadary watsinzwe cyane amatora. Shadary ntabwo yari gutsinda abatavuga rumwe na Kabila bari bihuje ngo batange umukandida umwe rukumbi mu mishyikirano yabereye I Geneve mu Busuwisi yamaze iminsi ine uhereye tariki 4 Nzeli 2018 yahuje abari bemerewe kwiyamamaza aribo Felix Tshisekedi, Vital Kamerhe, Martin Fayulu na Freddy Matungulu ikitabirwa kandi nabatari bemerewe kwiyamamaza aribo Moise Katumbi, Jean Pierre Bemba na Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe uhora yifuza ko Kongo yatera u Rwanda ikarwigarurira.
Perezida Kabila nawe utari urangaye yaciyemo kabiri iri tsinda yiyegereza Tshisekedi kuko yari azi neza ko uwo yaha umugisha wese yatsinda amatora dore ko bigoye kubona indorerezi zakwira igihugu cyose. Niko byagenze Tshisekedi yiyomoye kuri babandi bihuzaga avugwa ko yatsinze amatora.
Uwitwa Martin Fayulu yanze ibyavuyemo amahanga arahaguruka ariko nayo ntiyavuga rumwe cyane ko byagaragaraga ko nta matora yabaye mu mucyo.
Tshisekedi akimara kuba Perezida yiyegereje bikomeye abahoze ari abarwanyi ba M23 dore ko biberaga mu ishyamba hafi n’umupaka wa Uganda igihe kirekire kugirango bazakore umutwe w’ingabo bahuriyemo n’ingabo za Bemba ushinzwe kurwanya imitwe yitwaje intwaro no kurinda Tshisekedi. Mu buryo bw’ibanga itsinda rihagarariye M23 ryamaze amezi 14 I Kinshasa muri Apartment ku butumire bwa Perezida Tshisekedi nyuma riragaruka.
Tshisekedi nubwo yabaye Perezida nta badepite bahagije bari kumufasha mu nteko ishinga amategeko kuko ihuriro rye ryatsindiye imyanya 46 gusa naho ihuriro cya Kabila ritsindira imyanya 350. Ntabwo byumvikana uburyo Tshisekedi yatsinda amatora ya Perezida wa Repubulika agatsindwa ayabadepite, amatora yabereye umunsi umwe. Perezida Tshisekedi yabaye nka Perezida udafite amaboko, atangira kuyobora yiyegereza ibihugu by’abaturanyi bamushinja kubana n’u Rwanda na Uganda kuko u Rwanda rwabaye iturufu yo kwamamara muri politiki muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Nyuma yo gusinya amasezerano menshi y’ubufatanye n’u Rwanda na Uganda, Tshisekedi yokejwe igitutu nabo batavuga rumwe banga u Rwanda muri kamere yabo nka Martin Fayulu na Dr Denis Mukwege bityo bigarurira imitima ya benshi mu bakongomani.
Tshisekedi wabonaga yiyegereza ibihugu by’abaturanyi kukoi Kinshasa nta bwinyagamburiro yari afite. Abenshi bavugaga ko Kabila ariwe Perezida nyawe, nyuma aza kumwigobotora. Tshisekedi abonye ko manda igiye kurangira nibwo nawe yakinye iturufu nk’abandi bakongomani banga u Rwanda ajya muntero yabo.
Ubu muri Kongo yaba Tshisekedi uri kubutegetsi yaba abamurwanya bose intero ni imwe ni u Rwanda. Abari abashyitsi badasanzwe ba Tshisekedi aribo M23 nibwo batangiye kugabwaho ibitero kugirango agaragaze ko nawe arwanya abavuga ururimi rw’ikinyarwanda abegeka ku Rwanda nuko intambara yaM23 yari imaze imyaka hafi icumi isinziriye irongera ibyuka gutyo.
Tshisekedi yakinnye ikarita itukura yiyegereza imitwe yitwara intwaro ngo irwanye M23 ariko ntabwo bizamuhira dore ko hiyongeraho kubiba ingengabitekerezo yo guhiga icyitwa umunyarwanda wese cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi bamwe bagatwikwa abandi bakicwa mu ruhame. Nta numwe wabihanuwe.
Amagambo Tshisekedi yatangaje yo gukuraho Perezida Kagame ninka yandogobe iba igiye gupfa igatera imigeri. Nawe arabibona ko atigeze atsinda amatora ntabwo yategura andi atiteguye kuyatora dore ko noneho na Perezida Kabila wamushyize ku butegetsi ubu bazaba bahanganye.