• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Ruswa ivuza ubuhuha mu nteko Ishinga Amategeko y’Abanyaburayi, yaba ariyo ituma bamwe mu badepite bayo bikoma u Rwanda?

Ruswa ivuza ubuhuha mu nteko Ishinga Amategeko y’Abanyaburayi, yaba ariyo ituma bamwe mu badepite bayo bikoma u Rwanda?

Ubwanditsi 12 Dec 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Hakomeje kuvugwa inyoroshyo ihabwa bamwe mu badepite b’Inteko Ishinga Amategeko y’Abanyaburayi, kugirango batoteze ibihugu  birimo n’u Rwanda, none inkuru yaba igiye kuba impamo.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Le Soir cy’Ababiligi, kuva mu mpera z’icyumweru gishize, mu Bubiligi hatangiye iperereza kuri ruswa igihugu cya Qatar cyaba cyarahaye bamwe muri abo badepite. Batanu muri bo bahise batabwa muri yombi ngo bahatwe ibibazo, ingo z’ababarirwa muri 17 zirasakwa, ndetse n’ibiro by’abatari bake birafungwa kugirango hadasibanganywa ibimenyetso.

Bamwe mu bakekwaho kurya ruswa, ni Eva Kaili, umwe mu ba Visi-Perezida 14 b’iyi nteko. Harimo kandi Umubiligikazi Marie Arena ukunze kwikoma u Rwanda cyane, bikaba byatumye ibiro by’abakorana nawe bya hafi bishyirwaho ingufuri, mu gihe iperereza rikomeje.

Iyo ruswa yaba yaratanzwe na  Qatar yatangiye kuvugwa hagati mu kwezi kwa Nyakanga 2022, ubu iperereza riyobowe n’umucamanza Michel Claise, rikaba aribwo rihagurukiye icyo kibazo.

Ntacyo Qatar iravuga kuri ibi birego, ndetse icyo yaba yarifuzaga kuri abo badepite ijya kubaha ruswa, ntikiratangazwa. Gusa abazi neza imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko y’Abanyaburayi bahamya yamaze kuba igikoresho cy’abanyembaraga, ku buryo ifata imyanzuro ishingiye ku byifuzo by’abo banyabubasha. 

Ibyo kwakira ruswa kandi binavugwa muri Sena y’Amerika, aho nk’Umusenateri Robert Menendez ushinzwe ububanyi n’amahanga, ahora mu manza aregwa ruswa yakira kugirango iyo Sena ifate ibyemezo bigamije gukandamiza abanyantege nke.

Aha niho impuguke muri politiki mpuzamahanga zishingira zihamya  ahamya ko ruswa yamaze guhabwa icyicaro mu miryango mpuzamahanga  no mu inzego z’ibihugu bikomeye, ku buryo ntawe byatungura  Senateri  Menendez na  bamwe mu badepite b’Abanyaburayi baramutse barakiriye amafaranga menshi ya Perezida Félix Tshisekedi,  ngo birengagize nkana inkomoko nyakuri y’umutekano muke muri Kongo, ahubwo bagahitamo kwikiriza  intero ye, yo kugereka ibibazo bya Kongo ku Rwanda.

Ngabo abigize abanyakuri ku isi, birirwa bigisha demokarasi n’uburenganzira bwa muntu, kandi ari ba “Bihemu” barya ruswa ngo bahonyore abatagira kivugira. 

2022-12-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kayumba Nyamwasa Mu Mugambi Wimbitse Wo Kwikiza Uwo Batavuga Rumwe

Kayumba Nyamwasa Mu Mugambi Wimbitse Wo Kwikiza Uwo Batavuga Rumwe

Ubwanditsi 22 Mar 2021
RDC: Abantu umunani bishwe n’inyeshyamba zikomoka muri Uganda

RDC: Abantu umunani bishwe n’inyeshyamba zikomoka muri Uganda

Ubwanditsi 28 Nov 2018
Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe

Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe

RUSHYASHYA 16 Nov 2025
Polisi y’u Rwanda yagize  icyo itangaza ku modoka yahiriye ku Gishushu

Polisi y’u Rwanda yagize icyo itangaza ku modoka yahiriye ku Gishushu

Ubwanditsi 28 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda yijeje gukurikirana urupfu rw’Umunyarwanda witabye Imana kubera iyicarubozo
Mu Mahanga

Uganda yijeje gukurikirana urupfu rw’Umunyarwanda witabye Imana kubera iyicarubozo

Ubwanditsi 19 Sep 2019
Perezida Museveni azatsinda bitanyuze mu mpapuro z’amatora ahubwo hamenwe amaraso
Amakuru

Perezida Museveni azatsinda bitanyuze mu mpapuro z’amatora ahubwo hamenwe amaraso

Ubwanditsi 31 Dec 2020
Ko uriye umusaza aruka imvi, ibigarasha byariye umwana “Djibril” byo bizaruka iki?
Amakuru

Ko uriye umusaza aruka imvi, ibigarasha byariye umwana “Djibril” byo bizaruka iki?

Ubwanditsi 17 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru