Nyuma y’imyaka ibiri n’igice, mu Nteko Ishinga Amategeko y’Ububiligi hashyizweho Komisiyo yagombaga gusuzuma amateka y’ubukoloni icyo gihugu cyakoze mu Rwanda, uBurundi na Kongo-Mbiligi (Repubulika Iharanira Demokarasi y’ubu), ubushyamirane bwaje kuvuka mu bagize iyo komisiyo, kugeza ubwo inaniwe gushyira ahagaragara imyanzuro yayo.
Kuri uyu wa mbere, tariki 19 Ukuboza 2022, nibwo icyegeranyo gikubiyemo imyanzuro 128 cyagombaga gushyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko y’Ububiligi, birangira umuhango upfubye kubera kutumvikana kuri iyo myanzuro. Umwe mu myanzuro yatumye abari bagize komisiyo babirwaniramo, ni uwategekaga Ububiligi gusaba imbabazi u Rwanda, uBurundi na Kongo, kubera ibibazo ubukoloni bwabo bwateye ibyo bihugu.
Umwe mu bari bagize iyo komisiyo, ni Umunyarwandakazi Laure UWASE Nkundakozera, usanzwe muri rya shyirahamwe Jambo Asbl, rigizwe n’abakomoka ku bajenosideri. Ni mwene Anastase Nkundakozera, umujenosideri wabihamijwe n’inkiko, na Béatrice Mukarugomwa wirirwa akorongera kuri radio Ikondera-Libre, RTLM nshya.
Bikimenyekana ko uyu muhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi ari muri komisiyo ishinzwe gushyira ukuri ahagaragara, abasesenguzi bahise bavuga ko ntacyo izageraho, kuko igizwe n’abari ku isonga mu kugoreka amateka.
Amakuru yizwe dukesha abakurikiraniye hafi imikorere y’iyi komisiyo, avuga ko Uwase Nkudakozera yahaboneye umwanya wo kwerekana ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yigeze iba, ndetse akora uko ashoboye benshi mu batangabuhamya baganiriye n’iyi komisiyo baba abo basangiye ingengabitekerezo ya Jenoside.
Iyo Komisiyo kandi yari ihuriwemo n’abakomoka mu mashyaka atavuga rumwe no mu moko ahora ashyamiranye, Aba “Wallons” n’ “Aba Flamands”, buri ruhande rukaba rwararanzwe no gukurura rwishyira, cyane cyane ku ngingo zerekana amakosa yakozwe n’ishyaka cyangwa ubwoko runaka mu gihe cy’ubukoloni.
By’umwihariko WOUTER De Vriendt, Umu Flamand wari uyoboye iyi komisiyo, akaba yarashinjwe na bagenzi be gutsimbarara ku bitekerezo bye, aho guha agaciro ibyagaragajwe n’abashakashatsi batabogamye.
Uretse Jenoside yakorewe Abatutsi, ifite imizi mu macakubiri yabibwe n’abakoloni, n’ubu ibibazo byatewe n’ubukoloni biracyakurikirana u Rwanda n’aka karere muri rusange.
Urugero ni intambara iyogoza Uburasirazuba bwa Kongo, nayo ifitanye isano n’amakosa y’Abakolini, bakase imipaka uko bashaka, batitaye ku ngaruka bizateza mu bihe biri imbere.
Abakoloni b’Ababiligi kandi basahuye umutungo utagira ingano muri aka karere, ndetse n’ubu mu nzu ndangamurage zabo hakaba hakiri byinshi muri ibyo bisahurano.
Ubwo yasuraga Kongo muri Kamena uyu mwaka, Umwami w’Ababiligi Philippe, yatangaje ko” amakosa yakozwe n’abakoloni ababaje”, ariko yirinda kwerura ngo asabe imbabazi ku mugaragaro. Ibi biragaragaza ko gusaba imbabazi abirabura bikigoye abo mu Burengerazuba bw’isi, kubera agasuzuguro n’imyumvire ya gikoloni yanze kubavamo.