Batitaye ku nyungu Abanyekongo bafite mu buhahirane n’Abanyarwanda, Martin Fayulu, Denis Mukwege na Matata Ponyo barasaba ko imipaka yose ya Kongo n’u Rwanda ifungwa!
Mu gihe Afrika n’isi yose bahangayikishijwe no gushaka uko imipaka itakomeza kuba inzitizi y’ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’ibihugu, aba bana muri politiki bo bati “imipaka nifungwe”!
Ubundi buswa no kwivuguruza biri mu itangazo ry’aba bagabo banarota kuyobora Kongo, ni uko bivugira ko ubutegetsi bubi bwa Perezida Tshisekedi ari wo musingi w’ibibazo by’igihugu cyabo, ariko bakongera bakabigereka ku Rwanda.
Fayulu,Matata na Mukwege bari mu Banyekongo bakomeje guhakana ko FDLR ari ikibazo ku mutekano w’u Rwanda n’akarere kose, bagera n’aho bemeza ko itakibaho, nyamara muri kwa guhuzagurika mu bikorwa no mu mvugo, bati “FDLR ikwiye kwigizwa kure hashoboka y’umupaka w’u Rwanda”.
Ntushobora rero gukemura ikibazo utazi cyangwa wirengagiza inkomoko yacyo. Niba Abanyekongo batagize ubutwari bwo kwemera ko ikibyimba barwaye gikubitwa umwotso, igihugu cyabo kizakomeza kubaho ku izina gusa.