Intsinzi yaririmbwe,idarapo ry’u Rwanda rizamurwa mu gihugu cya Afurika y’Epfo, ni nyuma yuko ikipe y’igihugu y’abangavu batarengeje imyaka 20 batsindiye ikipe y’igihugu ya Zimbabwe mu mukino wa kabiri w’igikombe cy’isi mu mukino wa Cricket.
Muri uyu mukino ikipe y’igihugu ya Zimbabwe niyo yatsinze toss,guhitamo gutangira gutera udupira(Bowlin),cyangwa ukubita udupira(Batting),maze bahitamo gutangira ba bowling,ikipe y’u Rwanda ikaba yatangiye i battinga.
Igice cyambere cyarangiye u Rwanda rushyizeho amanota 119 muri overs 20,Zimbabwe ikaba yasohoye abakinnyi 8 b’u Rwanda (8Wickets).
Zimbabwe yasabwaga amanota 200 ngo itsinde uyu mukino, ntibigeze boroherwa n’abangavu b’u Rwanda kuko muri Overs 18 n’udupira 4,u Rwanda rwari rumaze gusohora abakinnyi bose ba Zimbabwe(10 All out wickets),Zimbabwe ikaba yari imaze gushyiraho amanota 80 gusa.
Ikipe y’igihugu yakinaga umukino wabo wa kabiri yegukanye intsinzi yayo kandi ya kabiri nyuma yo gutsinda ku kinyuranyo cy’amanota 39.
Ibi bikaba bisobanuye ko aba bari b’u Rwanda bahise babona itike yo kubajyana mu kindi kiciro gikurikiraho.
Muri uyu mukino umunyarwandkazi, Ishimwe Gisèle usanzwe ari na kapiteni wayo,akaba ariwe wabaye umukinnyi mwiza muri uyu mukino kuko ku guti cye yakoze amanota 34 m’udupira 24 yakinnye.
U Rwanda rukaba ruzakina umukino wa nyuma wo mu itsinda ry’ibanze kuri uyu wa kane rukina n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza.