• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Azarias Ruberwa Manywa wigeze kuba Visi-Perezida wa Kongo ari mu mazi abira, azira gusa ko ari Umunyamulenge.
Azarias Ruberwa, président du RCD ce 2/08/2011 à Kinshasa, lors d’une conférence de presse. Radio Okapi/ Ph. John Bompengo

Azarias Ruberwa Manywa wigeze kuba Visi-Perezida wa Kongo ari mu mazi abira, azira gusa ko ari Umunyamulenge.

Editorial 21 Jan 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kuri uyu wa kane, tariki 19 Mutarama 2023, Azarias Ruberwa Manywa yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Ndjili i Kinshasa, ubwo yari agiye gufata indege imwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amarika, ari naho umuryango we utuye. Yahise ajyanwa guhatwa ibibazo mu biro bishinzwe iperereza, mbere yo gusubizwa mu rugo iwe, ari naho ubu afungishirijwe ijisho.

Azarias Ruberwa yari afite ibyangombwa byose bimwemerera kujya muri Amarika, aho yari agiye gushyingura mwisengeneza w’umugore we.
Leta ya Kongo ntiratangaza icyatumye Bwana Ruberwa abuzwa gusohoka mu gihugu, icyakora ibitangazamakuru bikorana n’ubutegetsi byahise byandika ko ngo Azarias Ruberwa yari ahunze, dore ko ashinjwa gufasha umutwe witwaje intwaro wa TWIRWANEHO, uvuga ko urengera Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bicwa n’ imitwe ishyigikiwe n’ubutegetsi.
Nyamara abakurikiranira hafi ibyo muri icyo gihugu barahamya ko Azarias Ruberwa azira gusa kuba ari Umunyamulenge, ndetse no kuba aherutse kwakirwa n’Uhagarariye Ubudage muri Kongo , akamusobanurira akaga Abatutsi bo muri Kongo barimo.

Uwo Ambasaderi yahise atangaza ko yijeje Bwana Ruberwa ko igihugu cye kigiye gushyira igitutu ku butegetsi bwa Tshisekedi, bugahagarika Jenoside ikorerwa Abatutsi, n’imvugo zihembera urwango. Ibi byarakaje cyane Perezida Tshisekedi n’abambari be, bibwira ko Abatutsi bazakomeza kwicwa amahanga arebera.
Si Azarias Ruberwa uri mu mazi abira gusa, kuko na Depite Moise Nyarugabo ari mu bashinjwa gufasha Twirwaneho.

Abasesenguzi batangiye kugira impungenge ko abo bagabo bombi bashobora kwicwa cyangwa bagafungwa, kimwe nabandi Banyekongo bavuga ikinyarwanda bakomeje kwibasirwa.
Umunyamategeko Azarias Ruberwa yabaye Visi-Perezida wa Kongo ubwo Joseph Kabila yategekaga icyo gihugu.

Yanabaye kandi Minisitiri ushinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi, ndetse mu matora aheruka akaba yariyamamarije umwanya wa Perezida wa Kongo. Icyakora kuba Azarias Ruberwa Manywa yarabaye mu myanya ikomeye y’ubutegetsi bwa Kongo ntibituma adafatwa nk’umunyamahanga, kimwe n’abandi bavuga ikinyarwanda bahozwa ku nkeke ngo nibatahe iwabo mu Rwanda cyangwa bicwe.

2023-01-21
Editorial

IZINDI NKURU

Byemejwe ko inama ya Commonwealth 2020 izabera mu Rwanda

Byemejwe ko inama ya Commonwealth 2020 izabera mu Rwanda

Editorial 25 Sep 2019
Ingingo Z’ingenzi Z’ Urwandiko Rwa MUSONI Shafique Rusaba Guhindura Amazina

Ingingo Z’ingenzi Z’ Urwandiko Rwa MUSONI Shafique Rusaba Guhindura Amazina

Editorial 03 Feb 2022
Nyuma yo kwica abaturage 14 mu Kinigi umwaka ushize, FDLR yishe abarinzi ba Pariki muri Kongo bagera kuri 12

Nyuma yo kwica abaturage 14 mu Kinigi umwaka ushize, FDLR yishe abarinzi ba Pariki muri Kongo bagera kuri 12

Editorial 25 Apr 2020
Kinshasa: Impanuka y’indege ya gisirikare yahitanye abagera kuri 30

Kinshasa: Impanuka y’indege ya gisirikare yahitanye abagera kuri 30

Editorial 01 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Buri mudepite watoye yego ku ikurwaho ry’ingingo ya 102 mu Itegekonshinga yahawe umurinzi ufite imbunda
POLITIKI

Uganda: Buri mudepite watoye yego ku ikurwaho ry’ingingo ya 102 mu Itegekonshinga yahawe umurinzi ufite imbunda

Editorial 04 Jan 2018
Gasabo: Bane bafunzwe bakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 10 z’Ishyirahamwe ry’Abajyanama b’ubuzima
Mu Rwanda

Gasabo: Bane bafunzwe bakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 10 z’Ishyirahamwe ry’Abajyanama b’ubuzima

Editorial 04 Nov 2017
Burundi: Batatu babaye abakuru b’igihugu bamaze kwirukanwa muri Senat
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Batatu babaye abakuru b’igihugu bamaze kwirukanwa muri Senat

Editorial 19 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru