Kuri uyu wa kane, tariki 19 Mutarama 2023, Azarias Ruberwa Manywa yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Ndjili i Kinshasa, ubwo yari agiye gufata indege imwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amarika, ari naho umuryango we utuye. Yahise ajyanwa guhatwa ibibazo mu biro bishinzwe iperereza, mbere yo gusubizwa mu rugo iwe, ari naho ubu afungishirijwe ijisho.
Azarias Ruberwa yari afite ibyangombwa byose bimwemerera kujya muri Amarika, aho yari agiye gushyingura mwisengeneza w’umugore we.
Leta ya Kongo ntiratangaza icyatumye Bwana Ruberwa abuzwa gusohoka mu gihugu, icyakora ibitangazamakuru bikorana n’ubutegetsi byahise byandika ko ngo Azarias Ruberwa yari ahunze, dore ko ashinjwa gufasha umutwe witwaje intwaro wa TWIRWANEHO, uvuga ko urengera Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bicwa n’ imitwe ishyigikiwe n’ubutegetsi.
Nyamara abakurikiranira hafi ibyo muri icyo gihugu barahamya ko Azarias Ruberwa azira gusa kuba ari Umunyamulenge, ndetse no kuba aherutse kwakirwa n’Uhagarariye Ubudage muri Kongo , akamusobanurira akaga Abatutsi bo muri Kongo barimo.
Uwo Ambasaderi yahise atangaza ko yijeje Bwana Ruberwa ko igihugu cye kigiye gushyira igitutu ku butegetsi bwa Tshisekedi, bugahagarika Jenoside ikorerwa Abatutsi, n’imvugo zihembera urwango. Ibi byarakaje cyane Perezida Tshisekedi n’abambari be, bibwira ko Abatutsi bazakomeza kwicwa amahanga arebera.
Si Azarias Ruberwa uri mu mazi abira gusa, kuko na Depite Moise Nyarugabo ari mu bashinjwa gufasha Twirwaneho.
Abasesenguzi batangiye kugira impungenge ko abo bagabo bombi bashobora kwicwa cyangwa bagafungwa, kimwe nabandi Banyekongo bavuga ikinyarwanda bakomeje kwibasirwa.
Umunyamategeko Azarias Ruberwa yabaye Visi-Perezida wa Kongo ubwo Joseph Kabila yategekaga icyo gihugu.
Yanabaye kandi Minisitiri ushinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi, ndetse mu matora aheruka akaba yariyamamarije umwanya wa Perezida wa Kongo. Icyakora kuba Azarias Ruberwa Manywa yarabaye mu myanya ikomeye y’ubutegetsi bwa Kongo ntibituma adafatwa nk’umunyamahanga, kimwe n’abandi bavuga ikinyarwanda bahozwa ku nkeke ngo nibatahe iwabo mu Rwanda cyangwa bicwe.