Col Nshimiyamana Augustin wari uzwi ku kazina ka “Bora Manasseh” wahoze akuriye iperereza ryo hanze muri FDLR yahaye ubutumwa bukomeye FDLR na FARDC ko ibyo gutera u Rwanda ari ukwiyahura.
Col Nshimiyimana umaze gusubizwa mu buzima busanzwe nyuma yo kurangiza amahugurwa I Mutobo yagarutse ku bufatanye bwa FARDC na FDLR mu kurwanya M23 yibutsa FDLR ko uyu munsi ifasha FARDC ejobundi ikayitera.
Ibi yabivuze kuri uyu wa kane ubwo yari mu kigo cya Mutobo aho yagarutse ku buzima bwe mu mashyamba ya Kongo mbere yuko atabwa muri Kongo.
Yagize ati “Twari twariyemeje ko tuzarwanya igihugu cy’u Rwanda twumva tuzagihirika nyine kuberako abategetsi twari dufite batubwiye ko kiri mu maboko y’abanyamahanga”
Abenshi mu barwanyi ba FDLR baracyafite uwo mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda kuri ubu noneho babifashijwemo na Perezida Tshisekedi.
Yagarutse ku ngengabitekerezo irangwa mu mitwe ifatanya na FARDC ariyo Nyatura na APCLS. Yagize ati “Nyatura tuyishinga kwari ugukorana na FDLR kuko ari abahutu b’abakongomani”
Col Nshimiyimana avuga mubishuka FDLR ari amasasu n’imbunda igisirikari cya Kongo kijya kiyiha ariko abibutsa ko intwaro atarizo zifata igihugu gusa.
Yongeyeho ko gutera u Rwanda ari ukwiyahura kuko nta makuru bafite kuri RDF igisirikari cy’u Rwanda.Yavuze ko nk’umuntu wari ushinzwe iperereza nawe nta makuru yari afite ariko ageze mu Rwanda yatangajwe n’uburyo igisirikari cy’u Rwanda cyubatse.
Yitanzeho urugero ati “Andi makuru barayabona ariko amakuru ku gisirikari cy’u Rwanda ntayo. Nari ndi mu bashinzwe ubutasi ariko ntabwo twabonaga. Amakuru y’igisirikare cy’u Rwanda arahishe cyane kuko ntako tutagira rwose, nageragezaga gusesera ariko ntayo wabona”
Colonel Augustin Nshimiyimana yafatiwe muri Kivu ya ruguru akuwe ku rusengero, nk’uko byatangajwe nuwo mutwe igihe yafatwaga
Col Nshimiyimana yabaye uwungirije ushinzwe iperereza muri FDLR hagati ya 2011 na 2019, yafatiwe mu gace kitwa Rubaya ka teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya ruguru, nk’uko umuvugizi wa FDLR abivuga.
Icyo gihe ‘Curé Ngoma’ wari umuvugizi wa FDLR yabwiye BBC ati: “Ni byo baraje bamusanga aho yari yagiye mu birori byo kubatirisha umwana we baramufata”. Ngoma avuga ko aho Nshimiyimana yafatiwe yari yahagiye mu bikorwa by’umuryango we bwite.