Tariki 06 Gicurasi 2021-Tariki 06 Gicurasi 2023, imyaka ibiri irashize Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, ashyizeho “amategeko yo mu bihe bidasanzwe”(état de siege) muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.
Ayo mategeko yubahirizwa mu bihe by’intambara, ngo yari agamije kugarura umutekano muri izo ntara zabaye indiri y’imitwe yiwaje intwaro, nyamara aho kujya mu buryo, ibintu byarushijeho kuba bibi cyane.
Muri iyi myaka ibiri ishize, hashyizweho abategetsi b’abasirikari mu nzego zose, kuko ngo byari bimaze kugaragara ko abategetsi b’abasivili ntacyo bari bagishoboye. Nyamara aho kurwanya ruswa mu miyoborere, abo basirikari bakuru barayimitse kurushaho, imitwe yitwaje intwaro iravuka ku bwinshi, ubwicanyi n’ubundi bugizi bwa nabi bukaza umurego.
Ishyirahamwe LUCHA riharanira impinduka muri Kongo(Lutte pour le Changement), rimwe mu matsinda ya politiki akomeye muri icyo gihugu, rimaze gusohora icyegeranyo cyerekana ko muri iyi myaka 2 ishize abasivili bakabakaba 5.500 bishwe mu duce tugenzurwa na Leta ya Kongo, aariko uwo mubare ngo ukaba ari muto ugereranyije n’abatakaje ubuzima, kuko abatangajwe ari abashoboye kumenyekana, mu giihe hari benshi cyane baburiwe irengero.
Iyi mibare rero iragaragaza ko abaturage bapfuye bakubye incuro 2 abishwe mbere y’uko “amategeko yo mu bihe bidasanzwe” ashyirwaho, kuko mu myaka 2 yabanjirije iyo ”état de siège” abishwe babarirwaga mu 2.400.Zimwe mu mpamvu zatumye ibintu birushaho kudogera nk’uko LUCHA ibivuga, ni uko abategetsi b’abasirikari bananiwe cyangwa banze kwambura intwaro imitwe yitwara gisirikari, ahubwo bagafasha indi myinshi kuvuka, bibwira ko izabafasha kurwanya umutwe wa M23.
Kuzana abacancuro ndetse n’ingabo z’amahanga mu duce tugenzurwa na Leta, nabyo ngo byatumye intwaro zirushaho kunyanyagira mu baturage, ari nazo zikoreshwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Amabandi nayo ngo yakajije umurego, cyane cyane mu mijyi nka Goma aho akorera ubujura n’ubundi bugizi bwa nabi nta nkomyi, agakomeza kwidegembya kuko ngo akorana n’ibikomerezwa by’abasirikari.
Ishyirahamwe LUCHA risoza risaba Perezida Tshisekedi kwisubiraho akavanaho”amategeko yo mu bihe bidasanzwe”, kuko aho gukemura ikibazo cy’umutekano ahubwo yacyongereye ubukana. Iratanga inama kandi ko ubutegetsi bwasubizwa abasivili batowe hagendewe ku bushobozi n’ubunyangamugayo, abasirikari bagashyirwa gusa mu bikorwa bijyanye n’intambara.
Iki cyegeranyo cya LUCHA ntacyo kivuga ku bihumbi by’Abanyekongo bahunze ubwicanyi bushingiye ku ivangura, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, icyakora kije cyunganira ibyakomeje kuvugwa n’imiryango mpuzamahanga n’iy’imbere mu gihugu itegamiye kuri Leta, yagarutse kenshi ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu mu burasirazuba bwa Kongo, bitewe ahanini n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu kwaha k’ubutegetsi bwa Tshisekedi.