• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

Ubwanditsi 22 Aug 2023 Amakuru, HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Ingoro ndangamateka yo kubohora igihugu iri ku Mulindi w’Intwari mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Gicumbi, Umurenge wa Kaniga, Akagari ka Mukindi, Umudugudu wa Nyakabungo. Iyi Ingoro ndangamurage yo ku Mulindi w’Intwari ifite umwihariko irusha izindi ngoro ndangamurage hafi ya zose zo ku Isi bitangazwa

Iyi ngoro iherereye ahari ibiro bya FPR Inkotanyi, irimo n’indaki ya Perezida Paul Kagame ikoze mu nyuguti ya L, yakoreshaga mu gutanga amabwiriza igihe yari ayoboye urugamba rwo kubohora igihugu hagati yo mu 1990-1994 no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Yanifashishwaga n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye

Mu 2018 Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside niyo yasuwe cyane, ikurikirwa n’Ingoro y’Imibereho y’abanyarwanda i Huye, Ingoro y’Abami i Nyanza n’Ingoro y’Ubugeni n’ubuhanzi yahoze yitwa iy’abaperezida iri i Kigali.

Gusura Ingoro z’umurage w’u Rwanda abana n’abanyeshuri bishyura 700 Frw, abakuru bishyura 1500 Frw, abo muri Afurika y’Iburasirazuba bishyura 3000 Frw naho abandi banyamahanga bakishyura 6000 Frw.

Amakuru dukesha Urubuga rw’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA ahamya ko; Abasura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu ku Murindi w’Intwari mu karere ka Gicumbi, bavuga ko aka gace ari ikimenyetso cy’uburyo Abanyarwanda bivanye mu bibazo, bityo ko ubumwe bwabo ari bwo zingiro mu gukomeza guteza imbere igihugu.

Imyaka 29 irashize urugamba rwo kubohora igihugu rurangiye; ni urugamba rwagizwemo uruhare n’inzego zitandukanye harimo n’itangazamakuru.
Prof. Nkaka Raphael impuguke mu mateka wanabaye Umunyamakuru wa Radio Muhabura avuga ko iyi Radio yafatwaga nk’ijwi rya FPR Inkotanyi mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu kandi ko yagize uruhare runini muri uru rugamba.
Icyakora amateka ya Radio Muhabura ntajya atana cyane n’amateka y’ibikorwa by’indashyikirwa by’ingabo z’u Rwanda zakoreye mu gice cy’amajyaruguru y’igihugu ahazwi nko ku Mulindi wa Byumba, kuri ubu akaba ari mu karere ka Gicumbi.
Kubera aya mateka aka gace kabumbatiye, ni nabyo bituma gakomeza kuba igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku mateka, nk’uko bamwe mu bahasura babigaragaza.
Alphonsine Mukamana, umukozi muri iyi ngoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu iherereye ku Mulindi wa Byumba, ahamya ko kuri ubu ubwitabire bw’abasura iyi ngoro bugenda bwiyongera umunsi ku wundi, ibigaragara nk’umusaruro mwiza ku bukerarugendo bushingiye ku mateka y’igihugu.
Kuri ubu u Rwanda rufite ingoro umunani z’umurage w’u Rwanda ziherereye mu bice bitandukanye by’igihugu. Mu mwaka wa 2019 Ikigo cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda cyagaragaje ko ingoro ndangamurage zasuwe n’abantu 272 636, barimo Abanyarwanda 78%, ndetse zinjiza asaga miliyoni 310 Frw.

Mu nkuru yasotse ku Igihe.rw hambere yavugaga ko; “Perezida Paul Kagame ubwo yashyiraga ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Ingoro y’umurage wo kubohoza igihugu ku Mulindi w’Intwari, urugamba rwatangijwe na FPR Inkotanyi kuya mbere Ukwakira 1990, yatangaje ko Mulindi na FPR ari imbuto y’aho u Rwanda rugeze, kuko ibyahabereye byarugejeje ku mateka akomeye rukigenderaho.”

 

Mulindi, mu murenge wa Kaniga, Akarere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru ni ho hari ibirindiro bikuru bya FPR Inkotanyi mu gihe cy’urugamba rwo kubohoza igihugu mu 1990.

Ku Mulindi ni ho haberaga inama zafatirwagamo imyanzuro yo kubohora igihugu, ni ho bakiriraga abashyitsi babaga baje gusura ingabo za FPR Inkotanyi, akaba ari na cyo gicumbi gikuru cyo kubohoza u Rwanda.

Perezida Paul Kagame ubwo yari amaze gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ingoro y’umurage wo kubohoza igihugu, yavuze ko buri kintu cyose kigira aho gikomoka.

Ati “Igiti kirakura kikaba kinini nyamara kiba cyaravuye ku rubuto rutoya, rimwe na rimwe udashobora no kubonesha ijisho. Iyi ngoro igiye kubakwa hano izajya itwibutsa urugendo twagendanye n’abanyagicumbi, bikaza no kugera ku Banyarwanda bose. Ibyabereye hano ku Murindi byagejeje u Rwanda ku mateka akomeye tukigenderaho n’ubu n’ubwo urugendo rukiri rurerure.

Ikinyabupfura Ingabo z’u Rwanda zigira ni cyo cyashingiweho kugira ngo itsinde urugamba, ni na cyo kigishingirwaho mu kurwana urugamba urwo ari rwo rwose, rwaba urw’amajyambere n’izindi. Mulindi na RPF umuntu yabigereranya n’imbuto zimaze gukura, zikaba zimaze gutanga ikintu kinini gifitiye Abanyarwanda akamaro.”

Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ko kugira urwibutso, kuko bikwibutsa aho wavuye n’aho ugana ndetse ugafata umwanzuro w’icyo ukwiye gukora.
Perezida Kagame yasabye abaturage bo ku Murindi gukora bakiteza imbere, amahirwe buri munyarwanda yahawe bakayabyaza umusaruro.

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibikorwa FPR Inkotanyi imaze kugeraho mu myaka 25 bingana n’ibyo mu myaka 75.

Nsengimana wabaye ku Mulindi igihe FPR Inkotanyi yari ihatuye yavuze ko Ingabo za FPR Inkotanyi zababereye abavandimwe bakomeye. Ati “Baratuvuye, batwubakira amashuri; FPR Inkotanyi yaritandukanye n’ingabo za FAR zarangwaga n’igitugu.”

Ku Mulindi ahagiye kubakwa ingoro y’umurage yo kubohoza u Rwanda, izubakwa haruguru gato y’uruganda rw’icyayi rwa Mulindi, hafi gato y’inzu yo munsi y’ubutaka umukuru w’igihugu Paul Kagame yari acumbitsemo igihe cy’urugamba.

 

 

2023-08-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Itangira ry’umwaka w’imikino wa 2022-2023 rizabanzirizwa n’umukino wa Super Cup uzahuza APR FC na As Kigali

Itangira ry’umwaka w’imikino wa 2022-2023 rizabanzirizwa n’umukino wa Super Cup uzahuza APR FC na As Kigali

Ubwanditsi 14 Jul 2022
Burundi: Col. Gaspard Baratuza  yarashimuswe cyangwa nawe yasanze abandi ?

Burundi: Col. Gaspard Baratuza yarashimuswe cyangwa nawe yasanze abandi ?

Ubwanditsi 22 Sep 2016
Impamvu Amashyaka atanu atavuga rumwe n’ubutegetsi yibumbiye mu ihuriro bise P5 yatinyutse kwandikira Perezida Kagame, asaba imishyikirano.

Impamvu Amashyaka atanu atavuga rumwe n’ubutegetsi yibumbiye mu ihuriro bise P5 yatinyutse kwandikira Perezida Kagame, asaba imishyikirano.

Ubwanditsi 20 Nov 2018
Uko u Burundi na Uganda byafashije Kayumba Nyamwasa kurema umutwe wa gisirikare muri RDC

Uko u Burundi na Uganda byafashije Kayumba Nyamwasa kurema umutwe wa gisirikare muri RDC

Ubwanditsi 03 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Intambara iratutumba, Gen. Alain Guillaume Bunyoni wafatwaga nka numero ya 2 yaba afungishijwe ijisho
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Intambara iratutumba, Gen. Alain Guillaume Bunyoni wafatwaga nka numero ya 2 yaba afungishijwe ijisho

Ubwanditsi 18 Oct 2019
Uganda: Gen Kale Kayihura mu rukiko bamushakiye ibyaha bidasobanutse
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Gen Kale Kayihura mu rukiko bamushakiye ibyaha bidasobanutse

Ubwanditsi 24 Aug 2018
Rayon Sports na Police FC mu makipe atarahiriwe n’umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda
Amakuru

Rayon Sports na Police FC mu makipe atarahiriwe n’umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 15 Jan 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru