Kuri uyu wa Kabiri, Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yanditswe mu murage w’Isi wa UNESCO, ibi bikaba byemerejwe i Riad muri Arabiya Saudite ahateraniye komite ishinzwe kwemeza ubwo busabe.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean Damascene Bizimana uri muri iki gihugu yatangarije RBA ko iyi Pariki ari yo ya mbere yinjijwe mu murage w’Isi wa UNESCO mu Rwanda.
Yavuze ko ibi biha igihugu ishema, bikaba kandi bituma icyo gikorwa cyanditswe kimenyekana ku rwego mpuzamahanga ibi bikazongera ba mukerarugendo ndetse byongere n’uburyo bwo kuririnda.
Bimwe mu bishingirwaho kugira ngo iyi pariki ibe yanditswe mu murage w’Isi wa UNESCO, harimo ko igihugu gitegura dosiye igaragaza ko icyo kintu gisabirwa kwandikwa ku murage w’isi gifite agaciro kari ku rwego mpuzamahanga kadasanzwe.
Yagize ati “Kugira ngo werekane ko pariki ya Nyungwe ifite agaciro ko ku rwego mpuzamahanga bisaba kugaragaza ibimenyetso byinshi. Iyo rero igihugu kimaze gutegura iyo dosiye yerekana agaciro mpuzamahanga ko ku rwego rw’Isi, haza impuguke bakaza aho site iri mu Rwanda bakahasura bakareba niba ibigenwa n’amasezerano mpuzamahanga igisabirwa kwinjizwa muri uwo murage kibyujuje.”
Ku birebana n’ishyamba rya Nyungwe, Minisitiri Bizimana avuga ko bagaragaje ko ibisabwa ribyujuje ariko banagaragaza zimwe mu mpungenge zirimo ko mu ishyamba rya Nyungwe harimo umuhanda unyurwamo n’imodoka nyinshi zirimo n’amakamyo, bityo izo modoka zikaba zakora impanuka zikica inyamanswa kandi ziba zigomba kurindwa.
Aha Minisitiri Bizimana yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yaberetse ingamba yafashe mu kuvanaho izi mpungenge, zirimo gushyiramo ibyuma bigabanya umuvuduko w’imodoka, gushyiramo ubugenzuzi n’amatara kuko ubu ishyamba rya Nyungwe ryose rifite amatara, ariko hanagaragazwa ko hari indi mihanda irimo gukorwa harimo n’uwarangiye wa Muhanga-Karongi-Rusizi, ukaba ugabanya imodoka zanyuraga muri iri shyamba.
Mu Ishyamba rya Nyungwe uhasanga amoko 1250 y’ibimera harimo amoko 50 y’ibishihe, amoko 133 ya ‘Orchidées’ indabo z’agahebuzo harimo amoko 24 ya gakondo, iri ku buso bwa hegitari 101.900.
Muri Mutarama 2019 kandi u Rwanda rwari rwasabye ko inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zashyirwa ku rutonde rw’umurage w’isi.
Abataragera muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bayitekereza nk’ishyamba ry’inzitane riteye ubwoba ariko ni ahantu umuntu yakwifuza kureba bitewe n’ibyiza nyaburanga biyibarizwamo.
Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ni imwe mu zikomeye ku Isi kuko igaragaramo urusobe rw’ibinyabuzima bibereye ijisho kandi bikurura ababireba.
Bimwe muri byo ni ubwoko bw’inyoni busaga 300, inguge zo mu bwoko butandukanye, amasumo, ikiraro cyo mu kirere gituma ureba pariki yose ndetse n’ibindi byiza nyaburanga biyigize.
IGIHE yabateguriye ahantu nyaburanga ushobora gusura ukabona ubwiza buhebuje bugize Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, kuri ubu iri mu zisurwa cyane muri Afurika.
Inguge
Iyo utangiye kwegera Pariki y’Igihugu ya Nyungwe uhura n’ibisimba bigenda mu muhanda byo mu bwoko bw’inguge. Muri iyi pariki habarizwamo ubwoko 13 bwazo ariko enye nizo zisurwa bitewe n’imiterere n’imico yazo.
Izisurwa zirimo Inkomo (Colobus monkeys), ubwoko bw’inguge z’umukara n’umweru ziboneka mu bihugu bike cyane. Niho habarizwa itsinda rinini ryazo ku Isi rya ‘Super group’ rigizwe n’inkende zirenga 500 ziba mu muryango umwe uba Kuwinka hakaba hari n’indi nto ibarizwa mu Gisakura.
Inyenzi (Silver Monkey), na zo ni inkende zifite amatama manini ziba mu biti, hari n’Ibishabaga (Grey-cheeked mangabey), izi ziba ari umukara ahantu hose ariko zifite amasura ajya kumera neza nk’abantu.
Gutembera mu ishyamba
Gutembera mu ishyamba biraruhura kandi bigatanga umwuka mwiza, hari inzira zitandukanye zo gusura zirimo ibiti byiza biteye amabengeza bifite ingano n’ubwiza budasanzwe.
Hari amasumo y’amazi n’aho gukorera imyitozo ngororangingo yo kumanuka no kuzamuka.
Izi nzira zirimo ingufi n’indende kuko hari iyo kugenda isaha n’igice, indende ikaba igera ku minsi itatu. Iyi nzira y’iminsi itatu abantu bagenda barara mu nzira bugacya bagasubukura urugendo.
Gusura inyoni
Muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe habarizwa ubwoko buzwi bw’inyoni bugera kuri 320, harimo ubwoko 29 buboneka mu gace k’amashyamba y’imisozi aboneka mu Burengerazuba bw’u Rwanda, Uburasirazuba bwa Congo, Uburengerazuba bwa Uganda n’igice kimwe cy’Uburengerazuba bw’u Burundi.
Iyo uvuye muri metero eshanu za pariki ntabwo wongera kubona izo nyoni, iki gice nacyo gishimisha abantu kuko babasha kubona ibi binyabuzima.
Gusura amasumo
Kureba amazi amanuka ku musozi ari menshi ni kimwe mu bintu bishimisha uwasuye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kuko amanuka umuvuduko mwinshi aturuka hejuru.
Muri Pariki ya Nyungwe hari amasumo abiri meza arimo irya Kamiranzovu na Ndambarare. Iki gikorwa kiri mu bishimisha ba mukerarugendo basura iyi pariki.
Nyungwe Canopy Walkway
Ikiraro cyo mu bushorishori kiri muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ni kimwe mu bintu bikurura ba mukerarugendo gusura iyi pariki kuko iyo umuntu ari kugenda hasi mu ishyamba ntabwo abasha kuyireba neza.
Canopy Walkway yubatswe mu 2010 ifite metero 160 z’uburebure. Ikimara kubakwa yazamuye umubare w’Abanyarwanda basura Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.